• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Editorial 26 Oct 2018 ITOHOZA

Abayobozi bo mu nzego nkuru z’igihugu kugeza ku b’Uturere na Sosiyete Sivile; bitabiriye ihuriro ngarukamwaka rya Unity Club Intwararumuri, riza kwibanda ku kuganira kuri “Ndi Umunyarwanda” by’umwihariko.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu nibwo iri huriro rya 11 ryateraniye mu ‘Intare Conference Arena’ i Rusororo, ryitabiriwe n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Unity Club, Madamu Jeannette Kagame.

Iri huriro ryateguwe na Unity Club ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge (NURC), rifite insanganyamatsiko igira iti “Ndi Umunyarwanda: Inkingi yo kubaka amahoro mu muryango.’

Biteganyijwe ko riza kugaruka ku rugendo rwa Ndi Umunyarwanda no kwiga uko rwanozwa ngo rushinge imizi mu muryango no mu rubyiruko kandi rukomeze kuzirikana inkingi eshatu iyi gahunda yubakiweho arizo: Kwiyumvamo Ubunyarwanda, Indangagaciro na Kirazira bigamije kwimakaza umuco nyarwanda.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iranahuza na bimwe mu byemezo-ngiro byaganiriweho ubwo hasozwaga Ihuriro rya 10 birimo gukomeza gushyigikira gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi ziyubakiyeho, igashyirwamo imbaraga, kwimakaza ubunyarwanda, ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda, abatuye mu gihugu n’ababa mu mahanga.

Mu ijambo yabagejejeho, umufasha w’Umukuru w’igihugu, arahumuriza abana bagizwe imfubyi na jenoside, ko iyo umuntu abarebye ababonamo icyizere, ati “Ndifuza guhumuriza abato bagizwe imfubyi na Jenoside. Nigeze kubabwira ko iyo umuntu abarebye ababonamo icyizere ku buryo utatekereza ko mwakomeretse”.

Madamu Jeannette Kagame avuga ko abakiri bato hari byinshi babonesheje amaso ndetse n’ibyo batabonye bikaba bibabera umuzigo, akaba abizeza ko nk’abakuru bazakomeza kubaba hafi.

Ati “Hari byinshi mwarebesheje amaso y’abana, ubu bibaremereye. Hari n’ibyo mwabonye bikababera umutwaro; ndetse hari n’ibyo mutaciye iryera ariko bibabera umuzigo. Hari bamwe muri mwe musa n’abibuka ibyo mutazi, kuko mwari bato cyane,… Mwarakoze kubyumva kandi muri bato. Muhumure ababyeyi turahari, tuzakomeza gufashanya urugendo rwo kudaherwanwa mwatangiye”.

Mu butumwa yageneye abakuru, arabasaba gukira ibikomere nyuma y’ibihe bigoye baciyemo ndetse binafite ingaruka ku buzima bwabo, kugira ngo batange urugero rwiza ku bato.

Ati “Twahanganye n’ibihe bigoye, bifite ingaruka z’igihe kirekire ku bana bacu. N’ubwo tutahindura amateka, hari byinshi twamaze gusobanukirwa, ariko na none ibisigaye ntibizikemura,… Dukwiriye kubanza gukira ibikomere ubwacu, kugira ngo dukize abato, tubahe umurage mwiza. Uko duhererekanya ibikomere n’ubudasa bw’u Rwanda, bigera no ku rubyiruko rwacu”.

Arasaba abakiri bato kurushaho gukomeza gushaka icyateza imbere u Rwanda, bima icyuho uwo ari we wese washaka kubarebera mu ishusho y’abafitiye igihugu igihemu.

Yagize ati “Uyu munsi, rero mumenye ko nta gihemu mufitiye Igihugu. Uwo ari we wese washaka kubarebera muri iyo shusho, ntimukamuhe uwo mwanya, mukomeze kwiyubakira u Rwanda”.

Abasaba gukoresha amahirwe bahawe n’ubuyobozi bw’Igihugu, barushaho gushakisha icyazana amahoro arambye, ndetse ko uko ariko gukira nyako, ibirenze kuri ibyo ngo iryo akaba ari naryo shami rya NdiUmunyarwanda.

Mme Jeannette Kagame

Mu ihuriro ry’uyu mwaka hatumiwe urubyiruko ruhagarariye abandi, ngo rugaragarize abayobozi ibyifuzo byarwo n’uko bafashwa mu kwiyubaka.

Hateganyijwemo ibiganiro nyunguranabitekerezo bibiri kimwe kigira kiti “Ndi Umunyarwanda, icyomoro n’igihango, inkingi y’amahoro arambye mu muryango, hitawe ku rubyiruko by’umwihariko”; ikindi kikaba “Tubyirukira aho mwaturaze, uko twahasanze.”

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Unity Club, Oda Gasinzigwa, yashimangiye ko muri iri huriro haza guhererekanywa amateka hagati y’abakuru n’abato, rikaza gusozwa hafatwa ingamba zihamye zo gusigasira umuryango Nyarwanda n’igihugu.

Ku mugoroba, Umuryango Unity Club urashimira Abarinzi b’Igihango bane, ku bwo guharanira ubumwe. Abo barimo umuhanzi Rugamba Cyprien, Musenyeri wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, Hakizimana Célestin n’Umuryango AERG.

Hanarimo kandi Mukandanga Dorothée wari umuyobozi wa “Ecole des Sciences Infirmirèes de Kabgayi” mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, wagerageje kurwana ku banyeshuri be Interahamwe zishaka kubica no kubafata ku ngufu.

Unity Club Intwararumuri yashinzwe muri Gashyantare 1996 na Madamu Jeannette Kagame, ni umuryango ugamije gutanga umusanzu mu kubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ukaba ugizwe n’abayobozi bari muri Guverinoma n’abayihozemo ndetse n’abo bashakanye.

Ufite intego yo “Kwimakaza umuco w’ubumwe n’amahoro, byo nkingi z’iterambere rirambye.”

Umaze gukora ibikorwa by’indashyikirwa birimo kubakira amacumbi ‘Ababyeyi b’Intwaza’ bagizwe incike na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

2018-10-26
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu  impunzi z’Abanyarwanda

Uganda: Dr Sam Ruvuma yatawe muri yombi akekwaho uruhare mu gucyura ku ngufu impunzi z’Abanyarwanda

Editorial 19 Dec 2017
Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Urwango David Himbara afitiye u Rwanda n’Abanyarwanda rwarenze igipimo, yishimiye ko Corona Virus yageze mu Rwanda

Editorial 15 Mar 2020
Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika

Mukarurangwa yabeshye ko yahowe gushyigikira Diane Rwigara ahabwa ubuhungiro muri Amerika

Editorial 07 Jan 2019
Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Ikibazo cya FDLR si umubare w’abawugize, ikibazo ni ingengabitekerezo bagenderaho, ibikorwa byabo muri iyi minsi bigaragaza ko bacitse intege” –  Maj Gen Paul Rwarakabije

Editorial 14 Oct 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amatike ya CHAN yatangiye kugurishwa
Mu Mahanga

Amatike ya CHAN yatangiye kugurishwa

Editorial 14 Jan 2016
Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC
INKURU NYAMUKURU

Bombori bombori muri CNRD-Ubwiyunge ya Wilson Irategeka, naho umukuru wa RUD-Urunana yahitanywe n’ibitero bya FARDC

Editorial 04 Sep 2019
Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.
Amakuru

Leta ya Kongo iri mu ihurizo mu kurangiza ikibazo cy’umutekano mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Editorial 17 Jul 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru