• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ngoma : Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara

Ngoma : Perezida Kagame aributsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara

Editorial 03 May 2016 Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2016, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Ntara y’Uburasirazuba aho yarutangiriye mu karere ka Ngoma, i Ngoma Perezida Kagame yasabye abaturage bafatanyije gukora ibishoboka byose bakarwanya ubukene.

Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu yibukije abaturage ba Ngoma ko yaje kugira ngo baganire ku rugamba rwo kurwanya ubukene, yabibukije ko muri Ngoma bafite ubukungu bwinshi bagomba guheraho barwanya ubukene.

Perezida Kagame yavuze ko mu rugamba rwo kurwanya ubukene umuntu ahera kubyo afite, yibutsa abanya Ngoma ko bafite ubuhinzi n’ubworozi ari naho bagomba guhera baburwanya.

Yagize ati: iyo hari uburyo bwo kurwanya ubukene , hagomba gukorwa ibishoboka byose bugashira.Tugomba guhinga bya kijyambere dutera imbuto z’indobanure ntidutegereze imvura kandi hari ibiyaga bitwegereye.

Perezida Kagame yibukije abaturage ba Ngoma ko ibyo bazabigeraho bafatanyije ari nayo mpamvu yabasuye.

yagize ati urugamba rwo kurwanya ubukene rurakomeje,ndabizeza ko tuzakomeza gufatanya kurwana urwo rugamba.

Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara bakabohereza kwiga, aho yavuze ko umwana atakwiga ashoje. Yavuze ko kugira ngo umwana yige neza agomba imirire myiza , amashanyarazi na interineti.

Imiterere y’Akarere ka Ngoma:

Akarere ka Ngoma gafite umwihariko kuva kera wo guhinga urutoki ku gigero cyo hejuru.

Akarere ka Ngoma kagizwe n’ imirenge 14 :

Gashanda,Jarama,Karembo,Kazo,Kibungo,Mugesera,Murama,Mutenderi,Remera,
Rukira,Rukumberi,Serenge,Sake na Zaza.

Ubuyobozi bw’ aka Karere buratangaza ko kuri ubu amashyanyarazi amaze kugera kuri 30% Akarere kakaba kariyemeje ko buri mwaka amashyarazi agomba kwiyongera ku kigero cy’ 10%.Amazi meza yageze ku kigero cya 85%.

Ubushakshatsi buheruka gukorwa n’ ikigo cy’ igihugu cy’ imiyoborere RGB bwagaraje ko ku kigero cya 83% abatuye aka Karere ka Ngoma bishimiye uburyo bayobowe.

Akarere ka Ngoma kamaze imyaka ibiri ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihingo y’ uturere. Aka karere kaza ku mwanya wa 9 mu turere dukennye kurusha utundi mu Rwanda.

-2734.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame afite uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Uburasirazuba

2016-05-03
Editorial

IZINDI NKURU

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Ubushishozi bw’abanyapolitiki ba Kongo bugerwa ku mashyi

Editorial 26 Dec 2022
Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Manchester City yegukanye igikombe cya Shampiyona y’u Bwongereza, ibyaranze umwaka w’imikino wa English Premier League 2023-204

Editorial 20 May 2024
Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Ruhango: Umusore yasanzwe muri SACCO afite umuhoro ahita araswa arapfa

Editorial 29 Jan 2017
Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Amaherezo y’inzira ni mu nzu: Umujenosideri Ernest Rwamucyo arashyize agejejwe mu butabera

Editorial 01 Oct 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi
Mu Mahanga

Perezida Kagame yagize icyo avuga kuri raporo zishinja u Rwanda guteza imvururu mu Burundi

Editorial 15 May 2016
Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa
INKURU NYAMUKURU

Umudepite w’umufaransa ukomoka mu Rwanda yatewe ubwoba ko azicwa

Editorial 12 Jan 2019
Didier Drogba agiye kuza i Kigali
Mu Rwanda

Didier Drogba agiye kuza i Kigali

Editorial 12 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru