Kuri uyu wa kane tariki ya 28 Mata 2016, Perezida Kagame yatangiye uruzinduko rw’iminsi 3 mu Ntara y’Uburasirazuba aho yarutangiriye mu karere ka Ngoma, i Ngoma Perezida Kagame yasabye abaturage bafatanyije gukora ibishoboka byose bakarwanya ubukene.
Mu ijambo ry’umukuru w’igihugu yibukije abaturage ba Ngoma ko yaje kugira ngo baganire ku rugamba rwo kurwanya ubukene, yabibukije ko muri Ngoma bafite ubukungu bwinshi bagomba guheraho barwanya ubukene.
Perezida Kagame yavuze ko mu rugamba rwo kurwanya ubukene umuntu ahera kubyo afite, yibutsa abanya Ngoma ko bafite ubuhinzi n’ubworozi ari naho bagomba guhera baburwanya.
Yagize ati: iyo hari uburyo bwo kurwanya ubukene , hagomba gukorwa ibishoboka byose bugashira.Tugomba guhinga bya kijyambere dutera imbuto z’indobanure ntidutegereze imvura kandi hari ibiyaga bitwegereye.
Perezida Kagame yibukije abaturage ba Ngoma ko ibyo bazabigeraho bafatanyije ari nayo mpamvu yabasuye.
yagize ati urugamba rwo kurwanya ubukene rurakomeje,ndabizeza ko tuzakomeza gufatanya kurwana urwo rugamba.
Perezida Kagame yaboneyeho kwibutsa ababyeyi gushyira imbaraga mu kwita ku bana babo babarinda ubukene n’inzara bakabohereza kwiga, aho yavuze ko umwana atakwiga ashoje. Yavuze ko kugira ngo umwana yige neza agomba imirire myiza , amashanyarazi na interineti.
Imiterere y’Akarere ka Ngoma:
Akarere ka Ngoma gafite umwihariko kuva kera wo guhinga urutoki ku gigero cyo hejuru.
Akarere ka Ngoma kagizwe n’ imirenge 14 :
Gashanda,Jarama,Karembo,Kazo,Kibungo,Mugesera,Murama,Mutenderi,Remera,
Rukira,Rukumberi,Serenge,Sake na Zaza.
Ubuyobozi bw’ aka Karere buratangaza ko kuri ubu amashyanyarazi amaze kugera kuri 30% Akarere kakaba kariyemeje ko buri mwaka amashyarazi agomba kwiyongera ku kigero cy’ 10%.Amazi meza yageze ku kigero cya 85%.
Ubushakshatsi buheruka gukorwa n’ ikigo cy’ igihugu cy’ imiyoborere RGB bwagaraje ko ku kigero cya 83% abatuye aka Karere ka Ngoma bishimiye uburyo bayobowe.
Akarere ka Ngoma kamaze imyaka ibiri ku mwanya wa kabiri mu kwesa imihingo y’ uturere. Aka karere kaza ku mwanya wa 9 mu turere dukennye kurusha utundi mu Rwanda.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame afite uruzinduko rw’iminsi itatu mu Ntara y’Uburasirazuba