Mu rukerera rwo kuwa gatanu tariki ya 8 Mata 2016, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma yafashe abagabo 2, Twizeyimana Theoneste w’imyaka 37 na Hakizimana Tharcisse w’imyaka 26, bapakiye kuri moto amasashe bari bakuye Burundi apima ibiro 120.
Bakaba bafatiwe mu mudugudu wa Rwakandari, akagari ka Muzingira umurenge wa Mutendeli.
Twizeyimana wemera icyaha akanagisabira imbabazi yavuze ati:”Turasaba imbabazi kuko twinjije amasashe tuyakuye mu Burundi kandi tuzi neza ko bitemewe n’amategeko hano mu Rwanda.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi yavuze ko kwinjiza no gukoresha amasashe mu Rwanda bitemewe kandi bihanirwa n’amategeko kuko yangiza ibidukikije.
Akaba yagize ati:”Turashishikariza abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga kwirinda kwinjiza amasashe mu Rwanda, kuko yangiza urusobe rw’ibinyabuzima.”
IP Kayigi akaba asaba abaturage gutanga amakuru y’abantu binjiza amasashe mu Rwanda, anabasaba kujya birinda ko abacuruzi babapfunyikira ibyo bahashye mu masashe, ahubwo bagatungira agatoki Polisi n’izindi nzego abo bantu bakiyakoresha.
Aba bagabo bombi ubu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya mutenderi, igihe iperereza rikomeje.
Ingingo ya 433 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko abayobozi b’inganda, ab’ibigo by‟ubucuruzi cyangwa b’isosiyete y’umunyamigabane umwe bafatanywe amasashe akozwe muri pulasitiki batabyemerewe, bayakora cyangwa bayakoresha, bahanishwa igifungo kuva ku mezi abiri (2) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ikomeza ivuga kandi ko umuntu wese ugurisha amasashe akozwe muri pulasitiki atabyemerewe, ahanishwa ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi icumi (10.000) kugeza ku bihumbi magana atatu (300.000). Umuntu wese ukoresha isashe ikozwe muri pulasitiki, ahanishwa ihazabu y’amafaranga
y’u Rwanda kuva ku bihumbi bitanu (5.000) kugeza ku bihumbi ijana (100.000) kandi akamburwa iyo sashe.
Iyo habaye isubiracyaha, igihano cyikuba kabiri (2).
RNP