Tumaze kumenyera ko ibyegeranyo by’abiyita impirimbanyi mu by’uburenganzira bwa muntu bisohoka bivuga ku Rwanda ari isura y’ubugome,urwango n’agasuzuguro bisanganiwe ku birabura no ku banyarwanda by’umwihariko. Ni mu gihe ariko, usanga ababitegura n’ababibafashamo ari ba bandi n’ubundi bagize uruhare mu mateka mabi y’uRwanda, bakifuza ko rwayahoramo.
Uzasanga bashingira ku marangamutima n’ubuhamya bwa RNC, FDLR n’ibindi bidakwiye agaciro mu isi ya none, aho kugendera ku ukuri n’iperereza rya kinyamwuga.
Dore nk’ubu, nyuma y’aho ikihebe Paul Rusesabagina kigerejwe mu Rwanda ngo kiryozwe ubugome cyakoreye Igihugu cyamubyaye, hari amatsinda y’ababeshya ko barengera ikiremwamuntu yatangiye kuvuza induru, ngo Rusesabagina ni intungane igiye kuzira ibitekerezo bya politiki.
Hari ikitwa LENTOS FOUNDATION FOR HUMAN RIGHTS AND JUSTICE, cyahise gisimbukira ku isunzu ry’inzu, ngo ‘… Rusesabagina ni intwari yarokoye abantu muri Jenoside yakorewe Abatutsi, umunyakuri, igihangange muri politiki, inzirakarengane ihohotewe kubera gusa kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda”!
Mbere na mbere, ni gute wavuga ko uharanira ubutabera, kandi wanga ko abakekwaho ibyaha bashyikirizwa ubutabera ,baba abere bakarekurwa, byabahama bagahanwa. Ngirango ubwo nibwo butabera!
Icya kabiri, Rusesabagina yiyemereye imbere y’isi yose ko yagize uruhare mu bitero byahitanye abantu mu Rwanda mu mwaka wa 2018.Niba se uharanira uburenganzira bwa muntu, abishwe bo nta burenganzira bari bakwiye?
Icya gatatu, iri tsinda Lentos Foundation rikorera muri USA niryo ryahaye igihembo Rusesabagina muw’2011, rimugira igitangaza mu guharanira amahoro, riritaye ku buhamya bw’abo Rusesabagina abeshya ko yarokoreye muri 1000 Collines, nyamara bakamushinja kubishyuza ngo atabajugunyira interahamwe bakoranaga bya hafi. Guhakana ibyaha nyirubwite yiyemereye rero, ni ukwikura mu isoni, ngo iryo tsinda ridashinjwa ubushishozi buke, ubwo ryahaga igihembo umwicanyi.
Ikindi, Umuvugizi w’uRwego rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda, RIB, yabwiye abanyamakuru ko Rusesabagina yafashwe”ku bufatanye n’ibindi bihugu”. Ubwo tuvuge ko ibyo bihugu byagize uruhare mu guta muri yombi uyu mugizi wa nabi nabyo byamuhoye kutavuga rumwe n’ubutegetsi bw’uRwanda?
Rusesabagina yigambye kenshi ko ari umwe mu bashinze umutwe w’iterabwoba wa MRCD , yivugira ko abarwanyi bayo ba FLN, aribo bagabye ibitero mu natara y’amajyepfo mu muw’2018, bikambura ubuzima abatari bake, abandi bagatwikirwa ibyabo.
Ubwo yageraga bwa mbere imbere y’ubushinjacyaha, Nsabimana Callixte “Sankara”, wari umuvugizi wa Rusesabagina n’izindi mburamajyo muri politiki yarabyemeye, avuga ko mu bamutumaga harimo Rusesabagina. Ese nk’ubu Rusesabagina ubwe niyongera gushimangirira imbere y’abacamanza ko ibyo aregwa ari ukuri, abamuvugira nka muzakwirwa he?
Birababaje kuba hari abacyanga kumvira amateka, kandi ariyo mwarimu uruta abandi. Rusesabagina nako Rusisibiranya, iyo wirira ibifaranga wasaruye mu njiji z’abazungu ngo uri igihangange muri za filimi, ukituriza, aho kwishora mu ntambara utazi n’uko zirwana?Uretse nawe, interahamwe kabombo yiyitirira kurokora abahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, naba Kayumba Nyamasa, bo banarwanye intambara yo guhagarika iyo Jenoside, guhemukira uRwanda ntibishoboka kubahira. Ibyo ba Patrick Karegeya waguye mu kiziriko nk’imbwa, ba Ben Rutabana waguye igihugu igicuri, n’abandi babatatiye igihango babitangamo ubuhamya.
Nta gihe iyo miryango irisha iturufu yo kurengera ikiremwamuntu itasobanuriwe ko Ubuyobozi bw’uRwanda budatozwa kurengera uburenganzira bwa muntu.Abari ku isonga muri ubwo buyobozi batanze amaraso yabo ngo Abanyarwanda basubirane uburenganzira, ndetse utwo dutsiko muzamahanga twagombye kuba tuzi ibikorwa byo kubungabunga amahoro Abanyarwanda barimo hirya no hino ku isi.
Naho ibya Rusesabagina ntawe byagombye gutungura kandi n’abakiri mu buyobe, bagombye gusubiza agatima impembero bitarabacikiraho.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, nta gihe atabaciriye amarenga, ati”:…ubushake n’imbaraga byo kurinda umutekano wacu birahari. Abagitsimbaraye ku kugambanira Abanyarwanda nta mahoro bazabigiriramo, ni ikibazo cy’igihe gusa”.Irya mukuru ntirijya rihera.
u Rwanda ruraterwa ntiruterwa, kandi ntirukangwa n’amagambo ya ba Katrina Lentos Swett, Reyntjens, Judi Rever n’abandi babeshejweho no gusaruza amafranga ngo baraharanira uburenganzira na demokrasi mu Rwanda. Umunyabwenge ati:Urusha impuhwe nyina w’umwana aba ashaka kumurya”!!!