• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’iminsi itatu ya BK Pro League, Kiyovu Sports yatandukanye n’umutoza wayo Harrison   |   09 Oct 2026

  • Indwara y’agahinda gakabije kakuye Ally Youssouf Mugenzi ku kazi kubera iterambere ry’u Rwanda   |   08 Oct 2026

  • Ruboneka Jean Bosco uheruka gutandukana na APR FC yerekeje muri Al-Tahaddi SC Benghazi yo muri Libya   |   08 Oct 2026

  • Bya Nyirarureshwa Ibigarasha bikuru ngo birashaka ko Hakorwa iperereza ku irengero ry’Umuhanzi Kifua-wazi Ben Rutabana   |   07 Oct 2026

  • Umwambari wa FDLR Mbarushimana Urupfu rwe rusize icyuho ku butabera butageze ku Mwanzuro ukwiye   |   07 Oct 2026

  • CAVB yashimiye Perezida Kagame ku ruhare yagize mu iterambere rya Volleyball   |   06 Oct 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Ubwanditsi 11 Oct 2017 Mu Rwanda

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo. Anne, Adeline na Diane Rwigara bamaze gusomerwa ibyaha baregwa bose babihakanye.

Mu cyumba cy’iburanisha umucamanza yabanje kwihanangiriza abanyamakuru kudahirahira bafata amajwi n’amashusho mu cyumba cy’iburanisha, ubushize bamwe ngo babirenzeho barabikora batangaza amajwi yo mu iburanisha kandi babibujijwe.

Abaregwa bose bari bunganiwe nanone na Me Pierre Celestin Buhuru, baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Batangiye bibutswa ibyaha baregwa; Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Abaregwa bose bavuze ko batemera ibi byaha baregwa.

Adeline Rwigara nyina w’aba bakobwa ati “Murakoze Perezidante mamwe bacamanza, mu cyubahiro cy’Imana ndabashimiye….ibyaha ndegwa ntabwo mbyemera.”

Anne Rwigara at “ibyaha ndegwa n’ubu biracyantungura ,ntabwo mbyemera.”

Diane Rwigara nawe ati “nanjye ntabwo mbyemera.”

Umwunganizi wabo yavuze ko nyuma y’iburanisha ryo kuwa mbere atabashije gukora Copy y’idosiye yabo ngo ayishyikirize abo yunganira.

Adeline Rwigara we yavuze ko dosiye ye yayibonye ejo nimugoroba, ngo ntarasoma ntanazi ibiyirimo. Agasaba ko Urukiko rwakumva ikifuzo cye cyo guhabwa umwanya yo kwiga dosiye) akanahabwa copy yayo.

Me Buhuru yongeye gusaba ko urubanza rwasubikwa nanone ariko Ubushinjacyaha busaba Urukiko ko ubu busabe butahabwa agaciro.

Adeline Rwigara kandi yasabye ko yakongerwa amafaranga yo gushaka undi mwunganizi wafasha uwo bafite kuko ngo ayo bari bafite yose yafatiriwe na Polisi, kandi ngo yifuza ko yakunganirwa na Me Gatera Gashabana.

Adeline avuga ko batabonye umwanya uhagije wo kuvugana na Avocat wabo kuko bamuhuriyeho ari batatu kandi bamarana nawe igihe cy’isaha nk’imwe bahabwa.

Me Buhuru yavuze ko atarabona Audio n’ubutumwa bwo kuri WhatsApp nka bimwe mu bigize ibimenyetso bishinja abakiriya be.

Umucamanza yavuze ko ikijyanye na Dossier uyu munsi batari bukigarukeho kuko ubushize babivuzeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bubona noneho umwunganizi w’abaregwa yiteguye ko batangira kuburana, ariko Diane Rwigara ahita avuga agaragaza ko batiteguye kuburana.

Avuga ko yasabye umwunganizi tariki 28 Kanama hakaba hashize iminsi micye amubonye, ngo na dosiye akaba ayiboneye hano mu rukiko .

Yavuze ko agifatwa yasabye ko bamusubiza amafranga macye agashaka ubunganizi batatu ariko ntayahabwe. Mu gihe ngo amaze icyumweru kimwe abonye umwunganizi, Ubushinjacyaha bwo ngo bumaze ukwezi bwiga dossier ye.

Me Buhuru yemereye Urukiko ko yiteguye kuburanira Diane na Anne Rwigara ariko ko ari uburenganzira bwa Adeline Rwigara gushaka Me Gatera Gashabana akamwunganira kuko we avuga ko ubu yumva nta mwunganizi afite.

Urukiko rwafashe iminota 30 ngo rwiherere rufate umwanzuro kuri izi mbogamizi.

Kugeza ku isaha ya saa tatu na 45 abantu bari bacyiza gukurikirana iri buranisha ari nako inzego zibishinzwe zibasaka ngo umutekano w’aha hantu wizerwe.

-8299.jpg

Umuryango wa Rwigara mu rukiko

2017-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Minisiteri y’abakozi yatanze konji y’umunsi mukuru wa Eid – El- Fitr

Ubwanditsi 15 Jun 2018
Akanyamuneza , Amasengesho,  Gusabana no kwidagadura  mu gitaramo cya Noheri

Akanyamuneza , Amasengesho, Gusabana no kwidagadura mu gitaramo cya Noheri

Ubwanditsi 25 Dec 2017
Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ikibazo cya Paul Rusesabagina gishobora kuba kitakibangamiye umubano hagati y’u Rwanda n’Ububiligi

Ubwanditsi 28 Oct 2021
‘ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ‘_ Tom Ndahiro

‘ Leta ya Habyarimana yarwanyije Ubumwe n’Uburenganzira by’Abanyarwanda ‘_ Tom Ndahiro

Ubwanditsi 25 Jul 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo
Mu Mahanga

Brussels Airlines yizihije umunsi w’abagore ibaha kuyobora ingendo z’indege zayo

Ubwanditsi 08 Mar 2018
Kenya : Umunyamerika n’Umunyacanada bagiye guhambirizwa kubera amatora
Mu Rwanda

Kenya : Umunyamerika n’Umunyacanada bagiye guhambirizwa kubera amatora

Ubwanditsi 06 Aug 2017
Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni
HIRYA NO HINO

Umunyarwanda yatorewe umwanya wa visi perezida w’akanama k’uburenganzira bwa muntu ka Loni

Ubwanditsi 11 Jan 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru