• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Baker Byatsi yafungiwe ubujura imyaka ine afungurwa kuko yisiramuje nabi muri gereza bikamugwa nabi-Mushiki wa Byatsi byose yabivuze   |   28 May 2026

  • AMAFOTO – Mu mukino wakurikiwe na Perezida Kagame, RSSB Tigers BBC yageze ku mukino wa nyuma wa BAL 2026 itsinze AL Ahyly yo mu Misiri   |   28 May 2026

  • Stephen Constantine yatangaje urutonde rw’abakinnyi 24 bazifashishwa mu mikino ibiri ya gicuti mpuzamahanga izahuza u Rwanda na Comoros ndetse na Tanzania   |   27 May 2026

  • Agapfa kaburiwe ni impongo; Abagura Indaya bahawe imbuzi   |   27 May 2026

  • Ambassadeur Thérence Ntahiraja yemeje ko u Rwanda rugomba guterwa   |   27 May 2026

  • Rayon Sports yatsinze Bugesera FC yiyongerera amahirwe yo kuzahagararira u Rwanda mu mikino Nyafurika   |   26 May 2026

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Diane Rwigara mwene nyina n’umubyeyi wabo Adeline bahakanye ibyaha baregwa

Ubwanditsi 11 Oct 2017 Mu Rwanda

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge i Nyamirambo. Anne, Adeline na Diane Rwigara bamaze gusomerwa ibyaha baregwa bose babihakanye.

Mu cyumba cy’iburanisha umucamanza yabanje kwihanangiriza abanyamakuru kudahirahira bafata amajwi n’amashusho mu cyumba cy’iburanisha, ubushize bamwe ngo babirenzeho barabikora batangaza amajwi yo mu iburanisha kandi babibujijwe.

Abaregwa bose bari bunganiwe nanone na Me Pierre Celestin Buhuru, baje kuburana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

Batangiye bibutswa ibyaha baregwa; Diane Rwigara washakaga kuba umukandida mu matora ya Perezida wa Republika akurikiranyweho icyaha cyo gukoresha impapuro mpimbano.

Diane, murumuna we Anne na nyina Adeline bahuriye ku cyaha bashinjwa cyo guteza imvururu muri rubanda.

Nyina Adeline Rwigara we hakiyongeraho icyaha ashinjwa cyo kubiba amacakubiri muri rubanda.

Abaregwa bose bavuze ko batemera ibi byaha baregwa.

Adeline Rwigara nyina w’aba bakobwa ati “Murakoze Perezidante mamwe bacamanza, mu cyubahiro cy’Imana ndabashimiye….ibyaha ndegwa ntabwo mbyemera.”

Anne Rwigara at “ibyaha ndegwa n’ubu biracyantungura ,ntabwo mbyemera.”

Diane Rwigara nawe ati “nanjye ntabwo mbyemera.”

Umwunganizi wabo yavuze ko nyuma y’iburanisha ryo kuwa mbere atabashije gukora Copy y’idosiye yabo ngo ayishyikirize abo yunganira.

Adeline Rwigara we yavuze ko dosiye ye yayibonye ejo nimugoroba, ngo ntarasoma ntanazi ibiyirimo. Agasaba ko Urukiko rwakumva ikifuzo cye cyo guhabwa umwanya yo kwiga dosiye) akanahabwa copy yayo.

Me Buhuru yongeye gusaba ko urubanza rwasubikwa nanone ariko Ubushinjacyaha busaba Urukiko ko ubu busabe butahabwa agaciro.

Adeline Rwigara kandi yasabye ko yakongerwa amafaranga yo gushaka undi mwunganizi wafasha uwo bafite kuko ngo ayo bari bafite yose yafatiriwe na Polisi, kandi ngo yifuza ko yakunganirwa na Me Gatera Gashabana.

Adeline avuga ko batabonye umwanya uhagije wo kuvugana na Avocat wabo kuko bamuhuriyeho ari batatu kandi bamarana nawe igihe cy’isaha nk’imwe bahabwa.

Me Buhuru yavuze ko atarabona Audio n’ubutumwa bwo kuri WhatsApp nka bimwe mu bigize ibimenyetso bishinja abakiriya be.

Umucamanza yavuze ko ikijyanye na Dossier uyu munsi batari bukigarukeho kuko ubushize babivuzeho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bubona noneho umwunganizi w’abaregwa yiteguye ko batangira kuburana, ariko Diane Rwigara ahita avuga agaragaza ko batiteguye kuburana.

Avuga ko yasabye umwunganizi tariki 28 Kanama hakaba hashize iminsi micye amubonye, ngo na dosiye akaba ayiboneye hano mu rukiko .

Yavuze ko agifatwa yasabye ko bamusubiza amafranga macye agashaka ubunganizi batatu ariko ntayahabwe. Mu gihe ngo amaze icyumweru kimwe abonye umwunganizi, Ubushinjacyaha bwo ngo bumaze ukwezi bwiga dossier ye.

Me Buhuru yemereye Urukiko ko yiteguye kuburanira Diane na Anne Rwigara ariko ko ari uburenganzira bwa Adeline Rwigara gushaka Me Gatera Gashabana akamwunganira kuko we avuga ko ubu yumva nta mwunganizi afite.

Urukiko rwafashe iminota 30 ngo rwiherere rufate umwanzuro kuri izi mbogamizi.

Kugeza ku isaha ya saa tatu na 45 abantu bari bacyiza gukurikirana iri buranisha ari nako inzego zibishinzwe zibasaka ngo umutekano w’aha hantu wizerwe.

-8299.jpg

Umuryango wa Rwigara mu rukiko

2017-10-11
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Amafoto – Rayon Sports yasinyishije rutahizamu Musa Esunu wari uyoboye abandi muri shampiyona ya Uganda wanahise ahabwa nimero 7

Ubwanditsi 26 Jan 2022
Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruri ku isonga

Madamu Jeannette Kagame yashimangiye ko urwego rw’ubuzima mu Rwanda ruri ku isonga

Ubwanditsi 10 May 2017
Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Umunyarwanda ati:” Aho kugira umwana agapfa ahagaze washyingura ukihanagura”

Ubwanditsi 01 Mar 2025
Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ralex Logistics yasangije Ubunani Abavuye mu bikorwa by’Uburaya n’Ibiyobyabwenge, binyuze mu muryango Purpose Rwanda

Ubwanditsi 03 Jan 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Uko ugutsindwa kwa Uganda kuyitera umunabi wo guhora itangaza mu bitangazamakuru byayo ibinyoma ku Rwanda

Ubwanditsi 31 Oct 2019
Abo kwa Rusesabagina barakataje mu ikinamico. Niba atagaburirwa, ntahabwe amazi yo kunywa nk’uko babivuga, atunzwe n’umwuka wera?
Amakuru

Abo kwa Rusesabagina barakataje mu ikinamico. Niba atagaburirwa, ntahabwe amazi yo kunywa nk’uko babivuga, atunzwe n’umwuka wera?

Ubwanditsi 07 Jun 2021
Perezida Nkurunziza k’Urutonde rwa  UN  rw’abayobozi bakuru  mu Burundi bakekwaho ibyaha bikomeye
Mu Rwanda

Perezida Nkurunziza k’Urutonde rwa UN rw’abayobozi bakuru mu Burundi bakekwaho ibyaha bikomeye

Ubwanditsi 04 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

Ibyaranze tariki ya 7 Mata 1994: Ubwicanyi bwakwiriye hirya no hino mu Rwanda, Abatutsi babarirwa mu bihumbi baricwa barimo n’Umugore wa Amb. Bazivamo

07 Apr 2026
Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

Minisitiri Amb. Nduhungirehe yavuze ku bikarito FARDC-FDLR irimo gukinga mu maso y’amahanga

01 Apr 2026
Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

Iyo tugira aho Ubwenge bugurwa twakwipeshereza Nadine Kasinge wita Inamanyunguranabitekerezo;Ikinamico

24 Mar 2026
Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

Ibihano bifatiwe uruhande rumwe ntibizagarura amahoro mu karere

03 Mar 2026
Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

Isi ikomeje gukangarana kubera Intambara ya Iran ihanganyemo na Israel ndetse na Amerika, Ingaruka ni agahishyi

02 Mar 2026
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru