Perezida Kagame yatangaje ko urubyiruko rwa Afurika rukeneye kugira uruhare mu gushakira umuti ibibazo byakunze kuzitira iterambere ry’umugabane kuva mu myaka yo hambere.
Ni ubutumwa yatanze kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 14 Kamena 2019, ubwo yatangizaga Inama y’iminsi itatu y’Umuryango wa Eisenhower Fellowships (EF) iteraniye i Kigali.
Iyi nama yiswe Eisenhower Fellowships Africa Regional Conference, u Rwanda rwabaye igihugu cya mbere kiyakiriye muri Afurika.
Yitabiriwe n’abarenga 200 barimo abayobozi bakuru muri guverinoma, abahagarariye sosiyete sivile, abafata ibyemezo n’urubyiruko higwa ku cyerekezo cya Afurika mu kwihuza n’amahanga mu guteganyiriza ahazaza heza.
Muri uyu mwaka, yahawe insanganyamatsiko ivuga ku kwihuza kwa Afurika n’Isi mu nzego zirimo ubucuruzi, ikoranabuhanga, imiyoborere n’imikoranire.
Yabereye kandi ahatangirijwe umushinga wo gushyiraho Isoko rusange rya Afurika (AfCFTA) washyiriweho umukono n’ibihugu 44 mu Nteko rusange y’Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yabereye i Kigali muri Werurwe 2018.
Ku wa 30 Gicurasi, nibwo amasezerano ashyiraho AfCFTA, yatangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma y’iminsi 30 yemejwe n’ibihugu 22 byasabwaga ngo atangire kubahirizwa.
Perezida Kagame mu ijambo rye yavuze ko muri iki gihe Afurika izirikana inyungu zo gukorera hamwe.
Yagize ati “Ntekereza ko byabayeho kubera impamvu ebyiri zirimo ubushake bw’Abanyafurika ubwabo, n’ingufu zo hanze zagize uruhare mu gutatanya umugabane wa Afurika. Ntekereza ko bagenje make cyangwa byarangiye kubera ko ibyo bibazo byaturukaga hanze ariko ubu bari kwita ku byabo kurusha gutekereza ko buri kimwe cyabo kiri ku murongo ahubwo bakwiye gutangira guhindurira ibintu bahereye kuri Afurika.’’
Yakomeje agira ati “Ni igihe cyiza kuri Afurika cyo gukosora amakosa menshi twakoze. Rimwe na rimwe twabaga tuzi neza ibyo dukora kandi ko bigira ingaruka ku baturage n’ubukungu bwacu. Ntekereza ko Afurika iri kwihuta ngo ishake ibisubizo by’ibibazo byayo.’’
Abajijwe uruhare abona urubyiruko rwagira muri urwo rugamba, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko rukwiye gufata iya mbere mu gukosora ibitaragenze neza.
Yakomeje avuga ko “Bigomba gutangirira ku rubyiruko rwa Afurika. Rukeneye kwiga amateka ya Afurika, rukabaza ibibazo. Iyo urebye muri Afurika, abaturage, umutungo kamere, ubukungu, abantu bakwiye kwibaza impamvu hari ibihugu byari ku rwego rumwe rw’ubukungu n’imibereho myiza na Afurika mu myaka nka 40-50 ishize ariko ubu bikaba byarayikubye inshuro zirenga 100.’’
“Ikibazo kigomba kuba, ni iki cyagenze nabi? Iki ni ikibazo buri wese utibagiwe n’urubyiruko akwiye gusubiza. Bitabaye ruzakosora amakosa gute mu gihe rutimbitse ubwarwo mu bibazo byabaye? Tugomba kumva ko rukwiye guhaguruka rugahangana n’ibibazo bihari.’’
Perezida Kagame yavuze ko urubyiruko ari umutungo ukomeye mu rugendo rwo gukuraho imikoranire ya Afurika n’Isi iherera mu magambo gusa.
Ati “Ntidukwiye guhora dusobanura ibibazo, buri wese yumva igikenewe gukorwa ariko bake ni bo bakora ibikenewe.’’
Yifashishije urugero rw’u Rwanda yakomoje ku rugendo rw’ukwiyubaka kwarwo nyuma y’imyaka 25 ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho yagaragaje ko rushingiye ku guhuza kw’Abanyarwanda.
Perezida w’Umuryango wa Eisenhower Fellowships, George De Lama, yavuze ko intego y’uyu muryango udaharanira inyungu ari uguhuza abayobozi ku Isi.
Yagize ati “Turabona umusaruro w’uko guhura hano mu Rwanda, igihugu cyavuye mu bihe bikomeye kikiyubaka ndetse kikagarurira icyizere urubyiruko. Mu minsi tuzamara hano tuzaganira ku buryo bwo gutegura urubyiruko rw’ahazaza no gushyiraho gahunda zungukira bose.’’
Inama ya Eisenhower Fellowships igamije gushishikariza abayobozi mu mpande z’Isi gutekereza byisumbuyeho, kubera abandi ibyitegererezo, kubacira inzira y’ahazaza no kubafasha kugaragaza impano zihindura ubuzima bw’aho batuye.
EF yatangijwe mu 1953 mu kwizihiza isabukuru ya mbere ya Dwight D. Eisenhower wabaye Perezida wa 34 wa Amerika. Ifatwa nka gahunda ihuza abayobozi bakomeye ku Isi mu biganiro bigamije no kuzirikana uko Eisenhower yaharaniye amahoro ku Isi.