Icyo Bibiliya ibivugaho
Bibiliya ntivuga itariki Yesu yavutseho, kandi ntivuga ko twagombye kwizihiza umunsi mukuru w’ivuka rye. Hari inkoranyamagambo yagize iti “Imana si yo yasabye ko abantu bajya bizihiza umunsi mukuru wa Noheli kandi uwo munsi ntuvugwa mu [Isezerano Rishya.]”—McClintock and Strong’s Cyclopedia.
Amateka ya Noheli agaragaza ko uwo munsi mukuru ukomoka mu madini ya gipagani. Bibiliya igaragaza ko iyo dusenze Imana mu buryo itemera, biyibabaza.—Kuva 32:5-7.
Amateka y’imigenzo ya Noheli
Kwizihiza ivuka rya Yesu: “Abakristo bo mu kinyejana cya mbere ntibizihizaga ivuka rya [Yesu] bitewe n’uko bumvaga ko kwizihiza ivuka ry’umuntu uwo ari we wese ari umugenzo wa gipagani.”—The World Book Encyclopedia.
Itariki ya 25 Ukuboza: Nta gihamya igaragaza ko Yesu yavutse kuri iyo tariki. Abayobozi ba kiliziya bashobora kuba barashyizeho iyo tariki kugira ngo bayihuze n’iminsi mikuru yabaga ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza.
Ibirori no gutanga impano: Hari inkoranyamagambo yagize iti “umunsi mukuru w’Abaroma witwa Saturunaliya, wizihizwaga mu kwezi k’Ukuboza hagati, ni wo bavanyeho imyinshi mu migenzo ikurikizwa kuri Noheli. Urugero, kwizihiza uwo munsi ni byo byaje kuvamo imigenzo yo gukora ibirori bihambaye, gutanga impano no gucana za buji. Nta kazi kakorwaga kandi n’abacuruzi ntibacuruzaga,” ku munsi mukuru wa Saturunaliya.—The Encyclopædia Britannica.
Udutara bacana kuri Noheli: Hari inkoranyamagambo yavuze ko iyo abantu bo mu Burayi babaga bashaka kwirukana imyuka mibi no kwizihiza imboneko z’izuba zabagaho ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza, batakaga amazu yabo bakoresheje “udutara tumyasa n’ibiti by’amoko yose.”—The Encyclopedia of Religion.
Uduti dukoreshwa kuri Noheli: “Hari abayobozi b’amadini gakondo ya kera yo mu Burayi bumvaga ko utwo duti dufite ububasha ndengakamere. Utwo duti badusengaga biringiye ko izuba rizongera kuboneka”.—The Encyclopedia Americana.
Igiti cya Noheli: “Gusenga ibiti byari bimenyerewe mu bapagani bo mu Burayi, kandi bakomeje no kubikoresha mu gusenga na nyuma yo guhinduka Abakristo.” Hamwe mu hantu bakomeje gukoresha igiti mu gusenga, ni mu muhango wo “gushyira igiti cya Yule [umunsi mukuru waje guhinduka Noheli] ku muryango cyangwa mu nzu mu gihe cy’iminsi mikuru yizihizwaga ahagana ku itariki ya 25 Ukuboza.”—Encyclopædia Britannica.