• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Ni nde uzasimbura Mitali k’ubuyobozi bwa PL

Editorial 26 Jul 2016 POLITIKI

Tariki 31 Nyakanga 2016, hateganyijwe amatora ya Perezida wa PL, uzasimbura Mitali Protais, wahunze igihugu agasiga ayogoje ishyaka ryo kwishyira ukizana kwaburi muntu kuko yibye akayabo gasaga miliyoni 50, yagiye abikuza mu bihe bitandukanye kuri compte ya PL.

Nubwo byumvikana ko ibyo bizagenwa n’abagize Congre y’ishyaka PL, mu matora ateganijwe kuwa 31 Nyakanga 2016, azakurikirwa na yubile y’imyaka 25 rimaze rishinzwe.

Kuva Jenoside yahagarikwa abanyapolitiki barokotse muri PL, bakomeje kurangwa no kuryanira kumyanya y’ishyaka ndetse imwe barayamburwa kuko kuri ubu basigaranye mbarwa, amakimbirane n’inzangano bya hato nahato byagiye bikururwa n’udutsiko twayoboye iri shyaka nibyo byatumye ritakaza abayoboke, bigira ingaruka zikomeye z’ubukene kuva kuntambara yo kubwa Joseph Sebarenzi Kabuye ndetse no kubwa Mitali na Gatete, ibi byose byasigiye ibikomere ishyaka.

Mugihe igisa n’amaho cyari gitangiye kugaruka mu ishyaka PL, gishobora kuyoyoka kubera intambara ishobora kongera kwaduka muri iri shyaka ishingiye kumwanya w’ubuyobozi ugiye guhatanirwa mu mpera z’uku kwezi, kuri ubu abaraguza umutwe baraha amahirwe Mukabalisa Donatille, ni Vice Perezida wa mbere wa PL, akaba azwiho ubuhanga, kwihangana no kwicisha bugufi, uyu mudamu watotejwe cyane na Mitali, yagize n’amahirwe yo kugaruka muri politiki ndetse no kugirirwa icyizere cyo gutorwa n’abadepite bagenzi be nka Perezida w’Inteko ishinga amategeko, umutwe w’Abadepite.

-3377.jpg

Hon. Donatille Mukabalisa

Iyi n’itike yamuhaye n’amahirwe yo kuba yayobora na PL bitamugoye, nkumwe mubayobozi bakuru bizewe , ufite imbaraga muri politiki y’iki gihugu.

Mu bandi bavugwa n’abayoboke , bashobora guhatanira uyu mwanya wo kuyobora PL, ni Dr Odette Nyiramirimo umwe mu bagore barambye muri iryo shyaka wanaryinjiyemo rigishingwa mu 1991.

-3374.jpg

Dr Odette Nyiramirimo

Kuri ubu ni umunyamabanga mukuru w’iri shyaka. Mu buzima bw’ishyaka yagiye ahabwa imirimo myinshi irimo kuba Minisitiri na Senateri , ubu ni umudepite uhagarariye u Rwanda mu nteko ishinga amategeko y’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba(EALA).

Mu bandi bashobora guhatanira uyu mwanya, harimo Depite Byabarumwanzi Francois, visi perezida wa kabiri w’iri shyaka akaba n’Umudepite mu Nteko Ishinga Amatageko.

-3380.jpg

Depite Byabarumwanzi Francois

Uyu bivugwa ko yaba yaragize uruhare rukomeye mu inyerezwa ry’amafaranga ya PL, afatanyije na Mitali ariko abonye bikomeye ngo yaje kumwigarika kandi ariwe bari basigaranye basinyana kuri compte ya PL.

Binavugwa ko hari amafaranga ya PL nawe ubwe yaba yaragiye yiguriza, ariko ngo igisambo n’igifashwe byose ngo yaje kubigereka kuri Mitali, nkuko abayoboke ba PL, babibwiye Rushyashya,ibi ngo byabaye aho Mitali akuriye Nyiramirimo kuri compte y’ishyaka, kubera kumusinyisha ama cheques adasobanutse Nyiramirimo akanga kuyasinya,atinya ko bizamukoraho.

Undi uvugwa n’ Ambasaderi Prof Joseph Nsengimana wigeze guhagararira u Rwanda mu muryango wa Afurika Yunze ubumwe(AU) muri Jamaica, Venezuela, muri Loni na Ethiopia, ndetse wanabaye n’umujyanama wa Perezida wa Repubulika.

-3375.jpg

Prof Joseph Nsengimana

Uyu yigeze kuyobora PL, mugihe cy’inzibacyuho avaho neza.

Mu bashobora gusubiraho kandi harimo Higiro Prosper wigeze kuyobora PL, ubu akaba ari Umunyamabanga Mukuru w’Ihuriro ry’Inteko zishinga Amategeko z’Umuryango uhuza ibihugu byo mu Karere k’Ibiyaga Bigari (FP-ICGRL) umwanya yongeye gutorerwa tariki ya 20 Mutarama 2014, dore ko no muri 2011 ari we wari watowe.

-3378.jpg

Higiro Prosper

Higiro azi PL,cyane kuko ni uwa kera yagiye ahangana naba Mugenzi, aza kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi, ni umwe mubari muri Congre yabereye kuri Novotel Umubano 1993, igice kiswe icya Lando.

Undi ubishaka cyane ni Hon. Theogene Munyangeyo uyu ni umwe mu badepite ba PL, bagiyeho vuba akaba n’umuyoboke wa kera muri Kicukiro, ariko utaragize amahirwe mbere yo kurya kubya PL, kuko yagiye abihatanira ariko agakomwa mu nkokora n’agatsiko kamaze igihe kinini karagundiriye ishyaka, ntahabwe ayo mahirwe yo kuba depite, yaje kuzamukira muri zamvururu n’amacakubiri by’abari bashyingiye Gatete n’abari bashyigikiye Mitali muri 2007.

Ayo macakubiri nanubu ibisigisigi byayo ntibirashira muri PL.kuko byambuye imyanya ba Gatete , Ngirabakunzi na Murashi naho ba Emmanuel bombi bigira muri RPF, nyuma yo gucikamo ibice kwa PL.

-3376.jpg

Hon. Theogene Munyangeyo

Mu matora y’abadepite aheruka Mitali, yari yadohoreye Munyangeyo, amushyira ku mwanya wa kane w’aba kandida Depite, nyuma Hon. Sebera Henriette, wigereragayo amaze kumenya ko bazabona bane arisaza Mitali yimura Munyangeyo, amushyira ku mwanya wa gatanu azi neza ko PL, izabona bane, agarura imbere Depite Henriette, kugirango ahite, amukuye kumwanya wa 20 mugihe Komisiyo ya Nyiramirimo yo gutoranya abadepite yari yashyize Depite Henriette ku mwanya wa 20, kugirango ihe n’abandi amahirwe kuko amaze imyaka 20 mu nteko . Mwibuke ko muri icyo gihe Hon.Donatille we Mitali yari yamushyize nko kumwanya wa 40.kugirango atazabona ayo mahirwe.

Nguko uko Munyangeyo yaje kurokoka agarurwa kuri liste kumwanya wa kane ari nabyo yinjiriyeho mu ba depite, kubera umudepite wa PL wari ugiye muri EALA.

Undi ushobora kwiyamamaza wanatangiye lobing yo kuba Perezida wa PL ni Depite Kalisa Evariste, Kalisa kera yari umukozi wa Electrogaz rero we ni uwavuba muri PL, ntazi zantambara zo muri 93 uko zisa. Uyu Kalisa abayoboke bavuga ko azi kwirwanaho no kwiyorobeka, aribyo byagiye bimuhesha amahirwe yo kubona umwanya mu nteko ishingamategeko.

Kalisa ngo ntanshuti agira, areba aho inyungu ze ziri niyo mpamvu yagiye abona abamusunika akabona imyanya myiza muri PL, abayoboke ba PL, ntibamwibonamo, bavuga ko byamugora kuyobora PL,cyane ko abakera atabazi nubwo ntabasigaye muri PL, Kalisa, akaba ari umuntu wa Mitali, uba muri cya gikuta cyabaye nka « Yeriko » yo muri Bibiliya cyahiritswe na Donatille.

-3379.jpg

Depite Kalisa Evariste

Birabe ibyuya ntibibe amaraso…

Cyiza Davidson

2016-07-26
Editorial

IZINDI NKURU

Baratengamaye! Ubuzima bw’Abanya-Uganda bishimira uko babayeho mu Rwanda

Baratengamaye! Ubuzima bw’Abanya-Uganda bishimira uko babayeho mu Rwanda

Editorial 18 Jan 2020
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024
CNLG yagaragaje uruhare rwa Sebatware Marcel muri Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba

CNLG yagaragaje uruhare rwa Sebatware Marcel muri Jenoside no gushyigikira imitwe y’iterabwoba

Editorial 22 Jan 2020
Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi”  – Perezida Emmanuel Macron.

Abanyuze mu ijoro ry’Icuraburindi muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Nibo bonyine bafite ubushobozi bwo kutubabarira. Dusabye iyo mpano y’imbabazi” – Perezida Emmanuel Macron.

Editorial 27 May 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame
POLITIKI

Denise Tshisekedi yashimye ibikorwa bya Jeannette Kagame

Editorial 10 Jun 2019
Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy’umwaka wa 2024-2024
Amakuru

Etoile de l’Est yatsinze Gasogi United 1-0 yongera amanota yayifasha kuguma mu kiciro cya mbere cy’umwaka wa 2024-2024

Editorial 28 Mar 2024
Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy
Mu Mahanga

Urugaga rw’Abavoka rurasaba Polisi gutanga amakuru afatika ku iyicwa rya Me Toy

Editorial 02 Jan 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru