Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 2 Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza , Madamu Suella Braverman yashoje mu Rwanda kuwa mbere tariki 20 werurwe 2023, yatangaje ko yiboneye ko u Rwanda ari nta makemwa mu kwakira no gufata neza abimukira b’abanyamahanga, yewe ndetse no kurusha uko bafatwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi.Amasezerano hagati y’Ubwongereza n’uRwanda azabera ibindi bihugu urugero.
Madamu Braverman wagenzwaga no gushimangira amasezerano Ubwongereza bufitanye n’uRwanda, ateganya ko ruzakira abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yashoboye kubonana n’abimukira bari mu Rwanda, barimo abavanywe mu bucakara muri Libiya, aho bari barageze bagerageza kwambuka ngo bajye gushakira imibereho ku mugabane w’uBurayi, abavuye muri Afghanistan bahunga ubutegetsi bw’intagondwa z’abatalibani, n’abandi benshi bahisemo gutura mu Rwanda, mu gihe mu bihugu byabo ibintu bitarasubira mu buryo, cyangwa mu gihe amadosiye asaba ubuhungiro mu bindi bihugu byo mu Burayi n’Amerika agisuzumwa.
Abo bose batangarije Madamu Suella Braverman ko bahamwe amacumbi ajyanye n’icyubahiro gikwiye umuntu, bamubwira ko biga uko bikwiye, bakavuzwa neza, bakidagadura, mbese ngo babaye abenegihugu mu bandi.Agisubira mu gihugu cye, Umunyamabanga wa Leta Suella Braverman yabwiye itangazamakuru ndetse n’izindi nzego bireba, ko nta gikwiye gukoma imbere umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, ko ndetse aya masezerano azabera urugero n’ibindi bihugu bihangayikishijwe n’abimukira binjira muri ibyo bihugu rwihishwa, abenshi ndetse bakanapfira mu nzira batarahagera.
Ubuhamya bwa Suella Braverman bugamburuje abarwanya aya masezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, bikaba byari bisanzwe bizwi ko abo ari abanga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ku mpamvu zizwi nabo ubwabo gusa, kimwe n’ababonera amaronko ku bimukira, babeshya ngo barabafasha kurengera uburenganzira bwabo. Indege itwaye icyiciro cya mbere cy’abimukira bavuye mu Bwongereza, ishobora kugwa i Kanombe mu minsi mike iri imbere, kuko impande zombi zemeranyijwe kwihutisha gushyira mu bikorwa amasezerano. Kuki abimukira bari mu mudendezo mu Rwanda, nyamara hakaba Abanyarwanda bahisemo kuzapfira ishyanga?
Iyo ushishoje, Abanyarwanda binangiye bakanga gutaha, si uko batazi ko mu Rwanda ari amahoro. Ahubwo biganjemo ababa mu mashyamba ya Kongo no mu bihugu bike by’Afrika, Uburayi n’Amerika, bibwira ko ngo bazataha barasa, baje gufata ubutegetsi mu Rwanda, bagasubizaho leta y’ibigarasha n’abajenosideri.
Abo ni abari mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR, RNC, FLN n’indi itagira epfo na ruguru. N’abitwa ko bajijutse, bakiyita” abatavuga rumwe na Leta”, bazi neza ko ibyo gufata ubutegetsi mu Rwanda ari inzozi zidashoboka, ariko bagahitamo gushuka ab’ubwenge buke, ngo babahe udufaranga tubasunika mu buzima bubi barimo, iyo rubanda inababere agakingirizo iyo mu mahanga, kuko batinya gutaha kubera ibyaha binyuranye basize bakoze mu Rwanda. Wakwiyita ute”impunzi” kandi uri mu mitwe yitwaje intwaro?
Tumaze iminsi tugaruka ku bukangurambaga bw’abajenosideri n’ibigarasha birimo Ingabire Victoire na FDU-Inkingi ye, Ntaganda Bernard, Faustin Twagiramungu, Anasthase Gasana, Gaspard Musabyimana, abaparimehutu bo Dominiko Mbonyumutwa, n’abandi bacuramye ubwonko, ngo batabariza “impunzi z’Abanyarwanda ziri muri kongo”.
Ariko se mu by’ukuri, ninde wakwirengagiza ubunryo Leta y’uRwanda, ifatanyje n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, UNHCR, yewe ndetse n’ibihugu byakiriye impunzi z’Abanyarwanda, nta gihe batabwiye abifuza gutaha ko amarembo afunguye, abashaka kuguma aho bari nabo bakaba bahaguma, ariko batitwa impunzi? Hari ibihumbi byinshi byahisemo gutera umugongo ubuhunzi, abandi batura mu bihugu bahungiyemo, ariko bafite uburenganzira bwo gusura igihugu cyabo, uRwanda. Abatashye ubu baratuye, baratuje, bari mu cyerekezo kizima kimwe n’abo basanze mu Rwanda.
Abinangiye nta mpamvu n’imwe yumvikana batanga, uretse gusa kuvuga ngo mu Rwanda “nta bwisanzure buhari”, ukagirango kubundabunda iw’abandi nibwo bwisanzure bubakwiye.
Bishoboka bite se ko umuntu yakwiyita impunzi atarabujijwe gutaha, agahitamo gufata intwaro no kuyoboka imitwe yica, igasahura,igasambanya abagore ku ngufu, mbese imitwe twagereranya n’iya satani?!Niba umunyamahanga akubwira ko mu Rwanda abayeho neza, kuki wowe wahitamo kubaho nabi mu mahanga kandi ufite iwanyu. Abatarafata icyemezo cyo gutaha murakererwa rwose, kuko abari mu gihugu barakomeza kubasiga muri rwa rugendo rw’iterambere turimo.
Uko imyaka ishira kandi niko musaza, ari nako igihe cyo gukora kibasiga.
N’iyo kandi waba utunze, burya nta shya ry’ishyanga. Bikarushaho kuba bibi iyo uwo mutungo uwukoresha mu kubangamira inyungu z’igihugu cyakubyaye.Amateka atwereka ko burya amahanga ahanda. Igihe kiragera akaguhinduka, cyane cyane iyo yamenye ko utavugwa neza ku ivuko. Witegereza kuzabura amajyo, kandi uRwanda rwawe ruhora rugutegeye yombi ngo rukwakirane ubwuzu.
Taha none, utandukane no kubaho nk’utagira gakondo.