• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Niba abimukira bishimiye uko babayeho mu Rwanda, kuki hari Abanyarwanda bahisemo guhera ishyanga?

Editorial 21 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Nyuma y’uruzinduko rw’iminsi 2 Umunyamabanga wa Leta y’Ubwongereza , Madamu Suella Braverman yashoje mu Rwanda kuwa mbere tariki 20 werurwe 2023, yatangaje ko yiboneye ko u Rwanda ari nta makemwa mu kwakira no gufata neza abimukira b’abanyamahanga, yewe ndetse no kurusha uko bafatwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi.Amasezerano hagati y’Ubwongereza n’uRwanda azabera ibindi bihugu urugero.

Madamu Braverman wagenzwaga no gushimangira amasezerano Ubwongereza bufitanye n’uRwanda, ateganya ko ruzakira abimukira bari mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n’amategeko, yashoboye kubonana n’abimukira bari mu Rwanda, barimo abavanywe mu bucakara muri Libiya, aho bari barageze bagerageza kwambuka ngo bajye gushakira imibereho ku mugabane w’uBurayi, abavuye muri Afghanistan bahunga ubutegetsi bw’intagondwa z’abatalibani, n’abandi benshi bahisemo gutura mu Rwanda, mu gihe mu bihugu byabo ibintu bitarasubira mu buryo, cyangwa mu gihe amadosiye asaba ubuhungiro mu bindi bihugu byo mu Burayi n’Amerika agisuzumwa.

Abo bose batangarije Madamu Suella Braverman ko bahamwe amacumbi ajyanye n’icyubahiro gikwiye umuntu, bamubwira ko biga uko bikwiye, bakavuzwa neza, bakidagadura, mbese ngo babaye abenegihugu mu bandi.Agisubira mu gihugu cye, Umunyamabanga wa Leta Suella Braverman yabwiye itangazamakuru ndetse n’izindi nzego bireba, ko nta gikwiye gukoma imbere umushinga wo kohereza abimukira mu Rwanda, ko ndetse aya masezerano azabera urugero n’ibindi bihugu bihangayikishijwe n’abimukira binjira muri ibyo bihugu rwihishwa, abenshi ndetse bakanapfira mu nzira batarahagera.

Ubuhamya bwa Suella Braverman bugamburuje abarwanya aya masezerano hagati y’u Rwanda n’Ubwongereza, bikaba byari bisanzwe bizwi ko abo ari abanga u Rwanda n’ubuyobozi bwarwo ku mpamvu zizwi nabo ubwabo gusa, kimwe n’ababonera amaronko ku bimukira, babeshya ngo barabafasha kurengera uburenganzira bwabo. Indege itwaye icyiciro cya mbere cy’abimukira bavuye mu Bwongereza, ishobora kugwa i Kanombe mu minsi mike iri imbere, kuko impande zombi zemeranyijwe kwihutisha gushyira mu bikorwa amasezerano. Kuki abimukira bari mu mudendezo mu Rwanda, nyamara hakaba Abanyarwanda bahisemo kuzapfira ishyanga?

Iyo ushishoje, Abanyarwanda binangiye bakanga gutaha, si uko batazi ko mu Rwanda ari amahoro. Ahubwo biganjemo ababa mu mashyamba ya Kongo no mu bihugu bike by’Afrika, Uburayi n’Amerika, bibwira ko ngo bazataha barasa, baje gufata ubutegetsi mu Rwanda, bagasubizaho leta y’ibigarasha n’abajenosideri.

Abo ni abari mu mitwe y’iterabwoba nka FDLR, RNC, FLN n’indi itagira epfo na ruguru. N’abitwa ko bajijutse, bakiyita” abatavuga rumwe na Leta”, bazi neza ko ibyo gufata ubutegetsi mu Rwanda ari inzozi zidashoboka, ariko bagahitamo gushuka ab’ubwenge buke, ngo babahe udufaranga tubasunika mu buzima bubi barimo, iyo rubanda inababere agakingirizo iyo mu mahanga, kuko batinya gutaha kubera ibyaha binyuranye basize bakoze mu Rwanda. Wakwiyita ute”impunzi” kandi uri mu mitwe yitwaje intwaro?

Tumaze iminsi tugaruka ku bukangurambaga bw’abajenosideri n’ibigarasha birimo Ingabire Victoire na FDU-Inkingi ye, Ntaganda Bernard, Faustin Twagiramungu, Anasthase Gasana, Gaspard Musabyimana, abaparimehutu bo Dominiko Mbonyumutwa, n’abandi bacuramye ubwonko, ngo batabariza “impunzi z’Abanyarwanda ziri muri kongo”.

Ariko se mu by’ukuri, ninde wakwirengagiza ubunryo Leta y’uRwanda, ifatanyje n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi, UNHCR, yewe ndetse n’ibihugu byakiriye impunzi z’Abanyarwanda, nta gihe batabwiye abifuza gutaha ko amarembo afunguye, abashaka kuguma aho bari nabo bakaba bahaguma, ariko batitwa impunzi? Hari ibihumbi byinshi byahisemo gutera umugongo ubuhunzi, abandi batura mu bihugu bahungiyemo, ariko bafite uburenganzira bwo gusura igihugu cyabo, uRwanda. Abatashye ubu baratuye, baratuje, bari mu cyerekezo kizima kimwe n’abo basanze mu Rwanda.

Abinangiye nta mpamvu n’imwe yumvikana batanga, uretse gusa kuvuga ngo mu Rwanda “nta bwisanzure buhari”, ukagirango kubundabunda iw’abandi nibwo bwisanzure bubakwiye.

Bishoboka bite se ko umuntu yakwiyita impunzi atarabujijwe gutaha, agahitamo gufata intwaro no kuyoboka imitwe yica, igasahura,igasambanya abagore ku ngufu, mbese imitwe twagereranya n’iya satani?!Niba umunyamahanga akubwira ko mu Rwanda abayeho neza, kuki wowe wahitamo kubaho nabi mu mahanga kandi ufite iwanyu. Abatarafata icyemezo cyo gutaha murakererwa rwose, kuko abari mu gihugu barakomeza kubasiga muri rwa rugendo rw’iterambere turimo.

Uko imyaka ishira kandi niko musaza, ari nako igihe cyo gukora kibasiga.

N’iyo kandi waba utunze, burya nta shya ry’ishyanga. Bikarushaho kuba bibi iyo uwo mutungo uwukoresha mu kubangamira inyungu z’igihugu cyakubyaye.Amateka atwereka ko burya amahanga ahanda. Igihe kiragera akaguhinduka, cyane cyane iyo yamenye ko utavugwa neza ku ivuko. Witegereza kuzabura amajyo, kandi uRwanda rwawe ruhora rugutegeye yombi ngo rukwakirane ubwuzu.

Taha none, utandukane no kubaho nk’utagira gakondo.

2023-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda

Traffic Police : Ubu imashini ni yo izajya yandika “Contrevention” mu muhanda

Editorial 14 Dec 2016
Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Jean Sayinzoga yashyinguwe mu cyubahiro (Amafoto)

Editorial 21 Apr 2017
Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Bamwe mu bapolisi ba Uganda mu myigaragambyo yo kwinubira umushahara muto kandi utazira igihe.

Editorial 26 Jan 2021
FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

FERWACY yatangaje urutonde rw’abamaze kumenyekana bazize Jenoside yakorewe Abatutsi yo muri Mata 1994.

Editorial 13 Apr 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amakuru atangazwa k’Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ni ikinyoma
ITOHOZA

Amakuru atangazwa k’Umunyamakuru Uwimana Nkusi Agnès ni ikinyoma

Editorial 30 Aug 2017
Rwenzori : Ubufatanye hagati y’ u Bufaransa na Uganda buhatsi iki?
HIRYA NO HINO

Rwenzori : Ubufatanye hagati y’ u Bufaransa na Uganda buhatsi iki?

Editorial 05 Nov 2018
Mu mukino witabiriwe na Amadou Gallo Fall uyobora BAL , ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59
Amakuru

Mu mukino witabiriwe na Amadou Gallo Fall uyobora BAL , ikipe ya Patriots BBC yatsinze APR BBC amanota 73-59

Editorial 20 Mar 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru