• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

Niba Ufite Inzozi ushaka kugeraho mubuzima bwawe ibi bintu ntibizakuyobore

Editorial 30 Aug 2017 HIRYA NO HINO

Hari ibintu mu buzima biba bigomba kubaho uko byagenda kose ariko bikaba ngombwa ko wiga kubiyobora kugira ngo ubashe kubana n’abantu neza ndetse unagere kure mu buzima.

Nk’urugero: Ntiwabuza imvura kumva ariko ushobora kwirinda ko ikunyagira witwaza umutaka.Ubuzima ni urugendo kandi mu rugendo duhuriramo n’ibintu byinshi bitandukanye, gusa ni byiza ko wiga uko ubinyuramo.

Iga kuyobora umujinya/amarangamutima

Benshi batakaje ubuzima bwabo bitewe n’umujinya, abandi basenya ibintu bubatse imyaka myinshi bitewe no kutamenya kuyobora amarangamutima cyangwa umujinya wabo.

Kwishima ni amahitamo umuntu ashobora kugira ndetse no kurakara nabyo ni uko, gusa biba byiza iyo witoje kuyobora amarangamutima yawe yose; amabi n’ameza.

Iga kuyobora amagambo yawe

Si byiza kwivugira ibyo ubonye byose, utabanje gutekereza ho. Umunyabwenge abanza gutekereza akavuga nyuma.

Hari amagambo wavuga utayatekereje , bikagutandukanya n’inshuti, abavandimwe n’abandi. Hari n’ibyo wavuga bikica ejo hazaza hawe. Rinda ururimi rwawe, ujye utekereza cyane mbere yo kugira ijambo usohora muri wowe.

Ntukayoborwe n’abantu mugendana

Mu buzima duhura n’abantu batandukanye: Ababi n’abeza. Byanze bikunze abantu uhura nabo bagira ikintu baguhinduraho byaba mu buryo bwiza cyangwa bubi. Ni ingenzi ko utemera kuyoborwa n’abantu mugendana cyane cyane igihe ubona ntaho bazakugeza.

Ntukaganzwe n’ingeso runaka

Buri muntu agira utuntu runaka dushobora kumunanira kureka, ariko ni ingenzi ko waryanya kuganzwa n’ingeso mbi izo ari zo zose. Haranira kugira imyitwarire myiza uzibukire imibi yose, bizagufasha mu iterambere ryawe.

Itondere amakuru yose wakira

Amakuru umuntu yakira ni imbaraga zimuyobora, kuko uko umuntu atekereza niko ari. Amakuru twakira afite imbaraga zo kuduteza imbere niba ari meza cyangwa kudusubiza inyuma niba ari mabi.

Ni byiza kutayoborwa n’amakuru yose wakiriye, ahubwo uhitemo ayakuzamura ariyo wemerera kuyoboka.

Ntukayoborwe n’ibitekerezo byose bikujemo

Amakuru wakira ahinduka ibitekerezo, nabyo bigahinduka ibikorwa. Igihe wihaye kureba filime z’urukozasoni, uhora utekereza ubusambanyi, bikarangira ubishyize mu bikorwa.
-7790.jpg

Ni kimwe n’igihe wasomye igitabo cyigisha uko umuntu yatera imbere, bihinduka ibitekerezo byawe, bikarangira ubishize mu bikorwa ukaba umuntu wateye imbere. Amahitamo ni ayawe mu guhitamo ibitekerezo wemerera kukugenga, gusa ibyiza ni uko wahitamo ibyiza ukanga ibibi.

2017-08-30
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Urukiko rwategetse ko Gen Tumukunde ushinjwa ubugambanyi afungwa by’agateganyo

Uganda: Urukiko rwategetse ko Gen Tumukunde ushinjwa ubugambanyi afungwa by’agateganyo

Editorial 18 Mar 2020
Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Masisi: Hagabwe igitero gihitana ubuzima bw’abantu 14

Editorial 09 Oct 2018
Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Umunyekongo Patrick MBEKO yahawe gasopo, asabwa kureka kugoreka amateka y’Abanyarwanda yiyita “umunyabwenge”

Editorial 29 Mar 2021
Impaka za ngo ‘Turwane ‘  hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Impaka za ngo ‘Turwane ‘ hagati ya Bob Mugabe, Depite Gatabazi, Amb.Nduhungirehe na Fred Muvunyi

Editorial 17 Aug 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije
Mu Mahanga

Abayobozi b’inzego z’ibanze mu karere ka Kamonyi basabwe gukangurira abaturage kurengera ibidukikije

Editorial 21 Jan 2016
Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame
UBUKUNGU

Inzego zitandukanye zirimo gutegura uburyo abatishoboye bafashwa – Perezida Kagame

Editorial 28 Mar 2020
Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?
Amakuru

Kuki HCR ifite indimi ebyiri ku bimukira bazanwa mu Rwanda?

Editorial 24 Aug 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru