Hari ibintu mu buzima biba bigomba kubaho uko byagenda kose ariko bikaba ngombwa ko wiga kubiyobora kugira ngo ubashe kubana n’abantu neza ndetse unagere kure mu buzima.
Nk’urugero: Ntiwabuza imvura kumva ariko ushobora kwirinda ko ikunyagira witwaza umutaka.Ubuzima ni urugendo kandi mu rugendo duhuriramo n’ibintu byinshi bitandukanye, gusa ni byiza ko wiga uko ubinyuramo.
Iga kuyobora umujinya/amarangamutima
Benshi batakaje ubuzima bwabo bitewe n’umujinya, abandi basenya ibintu bubatse imyaka myinshi bitewe no kutamenya kuyobora amarangamutima cyangwa umujinya wabo.
Kwishima ni amahitamo umuntu ashobora kugira ndetse no kurakara nabyo ni uko, gusa biba byiza iyo witoje kuyobora amarangamutima yawe yose; amabi n’ameza.
Iga kuyobora amagambo yawe
Si byiza kwivugira ibyo ubonye byose, utabanje gutekereza ho. Umunyabwenge abanza gutekereza akavuga nyuma.
Hari amagambo wavuga utayatekereje , bikagutandukanya n’inshuti, abavandimwe n’abandi. Hari n’ibyo wavuga bikica ejo hazaza hawe. Rinda ururimi rwawe, ujye utekereza cyane mbere yo kugira ijambo usohora muri wowe.
Ntukayoborwe n’abantu mugendana
Mu buzima duhura n’abantu batandukanye: Ababi n’abeza. Byanze bikunze abantu uhura nabo bagira ikintu baguhinduraho byaba mu buryo bwiza cyangwa bubi. Ni ingenzi ko utemera kuyoborwa n’abantu mugendana cyane cyane igihe ubona ntaho bazakugeza.
Ntukaganzwe n’ingeso runaka
Buri muntu agira utuntu runaka dushobora kumunanira kureka, ariko ni ingenzi ko waryanya kuganzwa n’ingeso mbi izo ari zo zose. Haranira kugira imyitwarire myiza uzibukire imibi yose, bizagufasha mu iterambere ryawe.
Itondere amakuru yose wakira
Amakuru umuntu yakira ni imbaraga zimuyobora, kuko uko umuntu atekereza niko ari. Amakuru twakira afite imbaraga zo kuduteza imbere niba ari meza cyangwa kudusubiza inyuma niba ari mabi.
Ni byiza kutayoborwa n’amakuru yose wakiriye, ahubwo uhitemo ayakuzamura ariyo wemerera kuyoboka.
Ntukayoborwe n’ibitekerezo byose bikujemo
Amakuru wakira ahinduka ibitekerezo, nabyo bigahinduka ibikorwa. Igihe wihaye kureba filime z’urukozasoni, uhora utekereza ubusambanyi, bikarangira ubishyize mu bikorwa.
Ni kimwe n’igihe wasomye igitabo cyigisha uko umuntu yatera imbere, bihinduka ibitekerezo byawe, bikarangira ubishize mu bikorwa ukaba umuntu wateye imbere. Amahitamo ni ayawe mu guhitamo ibitekerezo wemerera kukugenga, gusa ibyiza ni uko wahitamo ibyiza ukanga ibibi.