Ahagana saa tatu n’igice z’amanywa, tariki ya 21 Ukwakira 2025, Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa, yinjiye muri gereza izwi nka Prison de la Santé, iherereye mu gace ka 14e arrondissement mu Mujyi wa Paris. Ni we Perezida wa mbere mu mateka y’u Bufaransa woherejwe gufungwa muri gereza nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi ububasha bwe.
Sarkozy w’imyaka 70, yayoboye Ubufaransa kuva mu 2007 kugeza muri 2012. Yahamijwe ibyaha byo guhonga umucamanza ndetse no gukoresha nabi ububasha bwe mu mugambi wo kubona amafaranga yavuye muri Libiya yo gufasha ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu 2007. Urukiko rwamukatiye igifungo cy’imyaka itatu, harimo imyaka ibiri isubitse n’umwaka umwe agomba gufungwa.

Mu byumweru bishize, urukiko rukuru rwa Paris rwemeje ko nta mpamvu ihari yo kumurekura by’agateganyo, bityo agomba gutangira igihano cye muri gereza aho azajya akurikiranwa n’abashinzwe umutekano ku buryo bwihariye kubera icyubahiro afite nk’uwigeze kuba Perezida.
Sarkozy yahamijwe kuba yaragerageje guhonga umucamanza Gilbert Azibert kugira ngo amuhe amakuru y’ibanga arebana n’urubanza rwe rw’amafaranga y’amatora. Urukiko rwagaragaje ko hari inyandiko n’amajwi y’ibiganiro hagati ya Sarkozy n’umwunganizi we mu mategeko, Thierry Herzog, byerekana uburyo bateguraga ruswa kugira ngo babone amakuru y’ibanga mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Uretse uru rubanza, Sarkozy aracyakurikiranywe mu bindi bibazo bijyanye n’amafaranga yakoresheje mu kwiyamamaza mu 2007, aho bivugwa ko byaba byaraturutse mu butegetsi bwa Libya bwa Muammar Gaddafi. Ibyo birego bikomeje gukorwaho iperereza n’ubutabera bw’u Bufaransa.
Ibyabaye kuri Sarkozy ni isomo rikomeye ku bayobozi b’u Bufaransa n’ahandi ku isi, rihamya ko ntawe uri hejuru y’amategeko. Ni ubwa mbere mu mateka y’iki gihugu umukuru w’igihugu ufunzwe nyuma yo kuva ku butegetsi, ibintu byasize isura ye ya politiki isenyutse burundu.
Abasesenguzi bavuga ko ifungwa rya Sarkozy rizasiga isomo rikomeye mu miyoborere, rihamya ko demokarasi nyayo ishingiye ku gukurikiza amategeko no kurwanya ruswa, bititaye ku myanya umuntu afite
Mu gihe bamwe mu baturage b’u Bufaransa bavuga ko “ubutabera bwakoze akazi kabwo nta kurobanura”, abandi bavuze ko ari “isura mbi ku gihugu cyigeze kuba icyitegererezo mu buyobozi bwiza”.
Hari n’abakomeje kumushyigikira bavuga ko Sarkozy ari “umugabo wakoreye igihugu cye” kandi ko arimo guhanwa birenze urugero.
Ifungwa rya Nicolas Sarkozy ryasize ubutumwa bukomeye ku bayobozi ku isi: ntawe ukwiye gushyira imbere inyungu ze bwite hejuru y’amategeko n’imyitwarire myiza mu buyobozi.
Ubufaransa bukomeje gushimangira ko ubucamanza bwabwo bugenga umuryango wabwo kandi bwigenga, ari nabwo butuma uyu mugabo wahoze ari umwe mu bakomeye ku isi, agera aho aburana nk’abandi baturage basanzwe nka rubanda rwa giseseka.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umubano w’u Rwanda n’u Bufaransa warazambye cyane. U Rwanda rwashinjaga u Bufaransa kuba bwaragize uruhare mu gufasha ubutegetsi bwa Habyarimana bwari buri mu ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe abatutsi. Ibi byatumye mu 2006, u Rwanda ruca umubano, ubutwererane n’u Bufaransa.

Mu 2010, ubwo Nicolas Sarkozy yari Perezida w’u Bufaransa, yabaye Perezida wa mbere w’Ubufaransa usuye u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi kuko yageze i Kigali kuwa 25 Gashyantare 2010, maze yakirwa na Perezida Paul Kagame.
Mu ruzinduko rwe, Sarkozy yabaye nk’uwemera uruhare Ubufaransa mu gihe cya Jenoside, avuga ko igihugu cye cyakoze amakosa akomeye mu kwirengagiza ukuri. Nubwo bwose atigeze asaba imbabazi mu magambo yuzuye, icyo gikorwa cyafashwe nk’intambwe ikomeye mu gusana umubano w’ibihugu byombi.
Muri make uru ruzinduko rwageze kuri ibi bikurikira;
-
Ubufaransa bwemeye kongera gufungura ambasade yabwo i Kigali.
-
U Rwanda na rwo rwafunguye ambasade i Paris.
-
Hatangiye ubufatanye mu by’ubukungu, uburezi, n’umutekano.
-
Byafunguye inzira yo kuzana abashinjwaga Jenoside bari barahungiye mu Bufaransa.
Nyuma y’igihe cya Sarkozy, abaperezida bakurikiyeho nka François Hollande na Emmanuel Macron bakomeje kubakira kuri iyo ntambwe. Macron, mu 2021, yasabye imbabazi ku ruhare rw’Ubufaransa muri Jenoside, ashimangira ko ibyo Sarkozy yatangije byari intangiriro y’ubwiyunge nyakuri.




