• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Editorial 17 Jan 2018 INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo gushyikiriza Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Niger mu Rwanda, Rakiatou Mayaki yabwiye abanyamakuru uko Perezida Kagame yubashywe muri Niger.

Ambasaderi Mayaki yavuze ko Perezida Kagame witegura kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU), ari “umunyafurika uharanira ishema ry’abanyafurika”, ati “ni ibintu bitagibwaho impaka.”

Ku bw’ibyo, Madame Mayaki yavuze ko Niger “yiteguye kumushyigikira ku kigero cya 200%” kuko “yeretse abanyafurika ko n’imisozi umuntu ashobora kuyimura afite ubushake.”

Madame Rakiatou Mayaki ni umwe mu ba-ambasaderi 10 bashyikirije Perezida Kagame impapuro zibemerera guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, kuri uyu wa 16 Mutarama 2018.

Abandi ni Joanne Lomas w’u Bwongereza, Nicola Bellomo w’Umuryango w’Ubumwe w’u Burayi, Julia Pataki wa Romania, Konstantinos Moatsos w’u Bugereki, Seyed Morteza Mortazavi wa Iran, Oumar Daou wa Mali, Abdall Hassan Eisa Bushara wa Sudan, Ahmed samy Mohamed El-Ansary wa Misiri na Zulit Zewdie Gebremariam wa Ethiopia.

Mu biganiro bahaye itangazamakuru bamaze kwakirwa na Perezida Kagame, bose bahurije ku kuvuga ko ibihugu byabo byiteguye gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye.

Madame Rakiatou Mayaki wa Niger yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye “ku mishinga y’iterambere ry’abaturage, imikoranire mu by’ibidukikije, ibikorwaremezo, ubuhinzi n’ubworozi, guteza imbere urubyiruko no kurwanya ibyuka bibi byoherezwa mu kirere.”

Mu gihe Perezida Kagame yitegura kuyobora Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kuva mu mpera z’uku kwezi, ambasaderi Mayaki yavuze ko Niger izamushyigikira uko ishoboye kose.

Ati “Mbere na mbere hagati y’abaperezida bacu harimo ubushuti buhamye no kubahana, umuvandimwe we Mahamadou Issoufou (Perezida wa Niger), na we akunda Afurika, bakunda iterambere rya Afurika, barashaka gukura Afurika mu bukene, barashaka gukemura ikibazo cy’abanyafurika bari mu bushomeri…”

Mu muhango wo gusangira n’aba ba ambasaderi bashya wabaye ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 16 Mutarama 2018, Perezida Kagame yababwiye ko muri uyu mwaka wa 2018 u Rwanda ruzaharanira ubumwe bw’Abanyafurika kurusha uko byari bimeze.

Yagize ati “Abanyafurika bahereye kera bifuza gukorana no kubaho neza, ndizera ko tuzafatanya mu gutuma babigeraho.”

Yagarutse kuri imwe mu ngamba zigamije gufungurira imiryango Abanyafurika baza mu Rwanda, yibutsa ko uje mu Rwanda ahabwa visa ageze mu Rwanda.

Ati “Ariko bizadusaba kuba maso kurushaho, gushyiraho uburyo bunoze ngo hatagira ikibi kiba tutifuzaga. Naho ubundi twifuza ko umubare w’abadusura n’inshuti zacu wiyongera.”

Kuwa 28 Mutarama 2018 ni bwo Perezida Kagame Paul azatangira kuyobora Umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU), aho azaba asimbuye Perezida wa Guinea, Alpha Condé.

Ni umwanya ugenda uhererekanywa n’abakuru b’ibihugu hakurikijwe uturere dutanu twa Afurika: Amajyepfo, Amajyaruguru, Uburengerazuba, Iburasirazuba no Hagati.

Agiye kuyobora uyu muryango nyuma y’aho yanagiriwe icyizere akanayobora akanama k’impuguke kari gashinzwe gutegura amavugurura muri uyu muryango.

2018-01-17
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Uganda Airlines na politiki zishaje za Museveni

Editorial 28 Apr 2019
Impamvu Dr. Kayumba akeneye ubufasha- Shyaka Kanuma

Impamvu Dr. Kayumba akeneye ubufasha- Shyaka Kanuma

Editorial 03 Oct 2018
USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

USA: umuhungu wa Dr Munyakazi yasanzwe yapfuye imbunda imuteretse iruhande!

Editorial 02 Dec 2017
Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Urubuga rwa Twitter rwasibye konti 418 muri Uganda zishinzwe gutegura Muhoozi Kainerugaba kuzasimbura Museveni nka Perezida wa Uganda

Editorial 03 Dec 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Ibanga ry’iterambere rya Afurika ni abaturage bayo – Perezida Kagame

Editorial 22 Jun 2018
Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira
Amakuru

Sitade Mpuzamahanga ya Huye yafunzwe by’agateganyo kubera imirimo yo kuyitunganya igiye gutangira

Editorial 23 Apr 2022
Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye
Mu Mahanga

Umunyeshuri wa UNILAK yasanzwe mu icumbi yapfuye

Editorial 14 Jul 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru