Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu yashyize mu myanya abayobozi bashya muri Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, barimo Masozera Richard wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya naho Nikobisanzwe Claude agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique.
Nikobisanzwe abaye ambasaderi wa mbere w’u Rwanda i Maputo, nyuma y’uko muri Nyakanga Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rufite icyifuzo cyo gufungurayo ambasade ndetse akigeza kuri Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wari mu ruzinduko mu Rwanda.
Perezida Kagame yashimangiye ko gufungura Ambasade i Maputo bizakomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi.
Yagize ati “Nabwiye Perezida Nyusi ko mu minsi iri imbere tuzafungura Ambasade i Maputo. Ibi bizadufasha gukomeza gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu. Nta yindi nzira izadufasha gukomeza urugamba rwo kwibohora, uretse guhuza imbaraga n’ubushobozi tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”
U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye ushingiye ku masezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Sosiyete ya RwandAir izatangira gukorera ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.
Perezida Kagame yanasobanuye ko u Rwanda na Mozambique bihuje amateka y’urugendo rwo kwibohora n’icyerekezo ku kwishyira hamwe kwa Afurika.
Ati “Ibihugu byacu byaharaniye ubwigenge bwo kwihitiramo ikitubereye. Byadutwaye ikiguzi kinini kandi twese turabizi. Inshingano yacu ikomeje kuba gukomeza urugamba rugana ku burumbuke, umutekano n’agaciro ku baturage bacu.”
Nikobisanzwe yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga. Yahise asimburwa na Urujeni Bakuramutsa wari umujyanama akaba na Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.
Ubusanzwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ni we wakurikiranaga ibikorwa n’inyungu z’u Rwanda muri Mozambique.
Masozera Richard we yoherejwe guhagararira u Rwanda muri Kenya nka ambasaderi, asimbuye James Kimonyo woherejweyo mu 2015 nyuma y’igihe ayobora ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Kalisa
Nikobisanzwe yari umukozi muri Ambassade y’u Rwanda muri Afrique du Sud. Yahakoze akazi gakomeye kugeza bamwirukanye . Ubwo rero agiye gukomeza akazi yakoraga muri Mozambique dore ko ba Commandos bose bacaga Maputo cyangwa Mbabane.