• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Nikobisanzwe yagizwe ambasaderi wa mbere w’u Rwanda muri Mozambique

Editorial 15 Sep 2018 POLITIKI

Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Gatanu yashyize mu myanya abayobozi bashya muri Muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba, barimo Masozera Richard wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya naho Nikobisanzwe Claude agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Mozambique.

Nikobisanzwe abaye ambasaderi wa mbere w’u Rwanda i Maputo, nyuma y’uko muri Nyakanga Perezida Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rufite icyifuzo cyo gufungurayo ambasade ndetse akigeza kuri Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, wari mu ruzinduko mu Rwanda.

Perezida Kagame yashimangiye ko gufungura Ambasade i Maputo bizakomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nabwiye Perezida Nyusi ko mu minsi iri imbere tuzafungura Ambasade i Maputo. Ibi bizadufasha gukomeza gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu. Nta yindi nzira izadufasha gukomeza urugamba rwo kwibohora, uretse guhuza imbaraga n’ubushobozi tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye ushingiye ku masezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Sosiyete ya RwandAir izatangira gukorera ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.

Perezida Kagame yanasobanuye ko u Rwanda na Mozambique bihuje amateka y’urugendo rwo kwibohora n’icyerekezo ku kwishyira hamwe kwa Afurika.

Ati “Ibihugu byacu byaharaniye ubwigenge bwo kwihitiramo ikitubereye. Byadutwaye ikiguzi kinini kandi twese turabizi. Inshingano yacu ikomeje kuba gukomeza urugamba rugana ku burumbuke, umutekano n’agaciro ku baturage bacu.”

Nikobisanzwe yari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga. Yahise asimburwa na Urujeni Bakuramutsa wari umujyanama akaba na Ambasaderi wungirije w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye i New York.

Ubusanzwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Afrika y’Epfo ni we wakurikiranaga ibikorwa n’inyungu z’u Rwanda muri Mozambique.

Masozera Richard we yoherejwe guhagararira u Rwanda muri Kenya nka ambasaderi, asimbuye James Kimonyo woherejweyo mu 2015 nyuma y’igihe ayobora ibiro bya Minisitiri w’Intebe.

 

2018-09-15
Editorial

IZINDI NKURU

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Impuguke mu by’umutekano Alex Ward yavuze uko abona ahazaza ha Trump na Iran

Editorial 21 May 2018
Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Kwagura Imikoranire ndetse n’Ubufatanye niyo Ntego y’ibiganiro hagati ya Perezida Kagame na Mugenzi we Touadéra

Administrator 24 Nov 2025
America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life

America Shouldn’t Enable Presidents-for-Life

Editorial 25 Aug 2016
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Editorial 16 Dec 2025

Igitekerezo kimwe

  1. Kalisa
    September 19, 20187:13 am -

    Nikobisanzwe yari umukozi muri Ambassade y’u Rwanda muri Afrique du Sud. Yahakoze akazi gakomeye kugeza bamwirukanye . Ubwo rero agiye gukomeza akazi yakoraga muri Mozambique dore ko ba Commandos bose bacaga Maputo cyangwa Mbabane.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe
INKURU NYAMUKURU

Abakuru b’ibihugu bya EAC ntibakigiye Arusha kuko amasezerano y’Abarundi atagisinywe

Editorial 08 Dec 2017
U Burundi buravuga ko inkunga y’indogobe u Bufaransa bwahaye abaturage ari nk’igitutsi
Mu Mahanga

U Burundi buravuga ko inkunga y’indogobe u Bufaransa bwahaye abaturage ari nk’igitutsi

Editorial 31 May 2018
Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!
Amakuru

Amacakubiri mu buyobozi, ubusambo n’ibitero bya FARDC, bishegeshe umutwe w’iterabwoba wa FDLR none wiyambaje indagu !!

Editorial 09 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru