• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Nina Mu Ijwi ry’ ikiniga kinshi yatangaje byinshi kubyo ashinjwa ko yabyaranye n’ Umuhanzi Mako Nikoshwa

Nina Mu Ijwi ry’ ikiniga kinshi yatangaje byinshi kubyo ashinjwa ko yabyaranye n’ Umuhanzi Mako Nikoshwa

Editorial 09 May 2017 HIRYA NO HINO

Umuririmbyi Nina yashyize agira icyo avuga ku makuru yari amaze iminsi acaracara aho bivugwa ko yaba afite umwana yabyaranye n’umuhanzi Mako Nikoshwa wakanyujijeho bigatinda mu myaka ishize.

Nina mbere y’uko atangira kumenyekana nk’umuririmbyi ngo aririmbane na Charly, yagaragaye mu mashusho y’indirimbo ’Ngutekerezaho’ ya Mako Nikoshwa. Mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo hatangiraga ibikorwa byo gushaka abahatana Primus Guma Guma Super Star nibwo humvikanye abantu bamwe bashyiraga Nina mu cyiciro cy’abarengeje imyaka 35 yagendeweho mu gutora abahanzi, ku mbuga nkoranyambaga biracicikana ko ari umubyeyi ndetse afitanye umwana na Mako Nikoshwa ariko bombi ntibagira icyo babivugaho.

Mu kiganiro na Radio Isango Star, Nina yahakanye yivuye inyuma amakuru avuga ko yaba yarigeze kugirana umubano wihariye na Mako Nikoshwa, bigeze ku cyo kubyarana aratsemba avuga ko ari amakuru y’impuha kuko batigeze banakundana.

Yagize ati “Icyo ni ikiganiro kimaze igihe kinini, ubanza ari wowe muntu wa mbere tugiye kubivugana gutya. Ikintu cya mbere mbanza kubwira abantu ni uko abana ni umugisha uko byagenda kose. Icyo ni kimwe nshaka kugira ngo abantu bibanze bibinjire mu mutwe, abana ni umugisha. Wabyara mbere, wabyara nyuma, wabyara ufite umugabo, wabyara utamufite, abana ni umugisha.”

Yakomeje ati “Icya kabiri mfite abana benshi, abantu impamvu bakomeza babyisirisimbaho ni uko icya mbere simbivuga, icya kabiri ntabwo banzi cyane, ntabwo umuryango wanjye bawuzi ariko mfite abana benshi.”

Yabajijwe umubare w’abana afite, Nina asubiza agira ati “Ni benshi bashoboka, bose ni abana, apfa kuba ari umwana Imana yanshyize mu maboko, uwo aba ari umwana wanjye. Ni ibyo byonyine nshaka kuvugaho […] Njyewe nagize amahirwe y’uko Imana yampaye inshingano nkiri muto, bose mbita abana banjye.”

-6503.jpg

Umuhanzi Nina

Mu buryo bwumvikanisha ko aruhutse ku mutima bitewe n’amagambo yakomezaga kuvugwa, Nina ku bijyanye no kuba yarabyaye bikaba bitari bizwi mu buryo bweruye yavuze ati “Impamvu byakomezaga gutyo ni uko ntari narabivuze. Ndishimye kuba mbivuze.”

Nina yagize ikiniga kubera ibimuvugwaho na Mako Nikoshwa

Nina weruye ku nshuro ya mbere ko afite abana, mu ijwi ryumvikanamo ikiniga yahakanye yivuye inyuma amakuru amaze igihe kirekire acicikana aho byakunze kuvugwa ko yakundanye na Mako Nikoshwa ndetse bakaba barabyaranye.

-6504.jpg

Mako Nikoshwa

Ati “Icya mbere nakubwiye ni uko abana ni umugisha, ntabwo ari umuvumo cyangwa ikibazo kuba hari umwana cyangwa adahari. […] Sinshaka kubivugaho cyane kubera y’uko muri aka kanya byose ari ibijyanye n’umuziki, abana reka bajye iruhande.”

Abajijwe niba mu bana be harimo uwa Mako Nikoshwa, mu ijwi ryumvikanamo ikiniga anumvikanisha gutungurwa, uyu muririmbyi yagize ati “Uwa nde? No, no, never, no, never.”

2017-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z’abapfumu zikabatenguha

Abaperezida 10 ba Afurika bagiye bishingikiriza imbaraga z’abapfumu zikabatenguha

Editorial 04 Jan 2018
“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

“Niyo napfa nazuka nk’uko Yesu yazutse “- Perezida Museveni

Editorial 20 Nov 2017
Gukora imibonano  mpuzabitsina neza  ku bashakanye bituma biteza imbere  ( Ubuhamya Video  )

Gukora imibonano mpuzabitsina neza ku bashakanye bituma biteza imbere ( Ubuhamya Video )

Editorial 14 Oct 2016
Col. Nizeyimana bita ‘Ruhambabazima’ wo muri FDLR yishyikirije FARDC

Col. Nizeyimana bita ‘Ruhambabazima’ wo muri FDLR yishyikirije FARDC

Editorial 25 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5
Mu Mahanga

Nyamagabe: Umukozi ushinzwe isuku muri Sacco akurikiranyweho kwiba miliyoni 1.5

Editorial 06 Apr 2016
Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0
Amakuru

Rayon Sport ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona nyuma yo kunganya na APR RC 0-0

Editorial 09 Mar 2025
Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete
Amakuru

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Editorial 21 May 2025

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru