” Profeseri”Kambanda ejobundi ahaze ibiyayuramutwe, araduka ati nabonanye n’abaperezida bazamfasha guhirika ubutegetsi mu Rwanda. Abumirwa twarumiwe, abaseka baraseka, abamwamagana nabo barabikora.
Hatarashira n’iminsi 2, “Padiri” Nahimana Thomas nawe ati ntanze amapeti ku basirikari badindiye! Kandi ubwo, birazwi kuva hambere ko uwo utanga amapeti, yadindiye mu mutwe kubarusha n’abo ayahaye.
Kambanda a.k.a Rwandarikamurizo, ufite ubuhe bubasha bwo kubonana n’abakuru b’ibihugu, ugenda ubabwira ko uri iki, uhagarariye nde?Niba byarabaye se, uri mugabo ki, umena “amabanga” akomeye nk’ayo?
Thomas Nahimana warumbiye Imana n’abantu, ukaba ukiyita “umusaserdoti” kandi uri umusakazabinyoma, utanga amapeti nka nde, abo uyaha bari mu zihe ngabo?Ushingira ku rihe tegekonshinga riguha ububasha bwo kuzamura ingabo mu ntera? Uretse umurwayi nka Nahimana, ninde muntu utekereza wajya mu bintu nk’ibi by’ibitakaragasi?
Ikibabaje rero, ibyo bihugu murimo bafata “Profeseri” nk’umuntu ukataje mu buhanga, ukoresha umwanya we mu bushakashatsi buzagirira abandi akamaro.
Iyo babonye rero Charles Kambanda wiyita ” “profeseri”, utakaza umwanya mu manjwe ayobya ab’imyumvire yo hasi, bashobora kwibwira ko abaporofeseri bo muri Afrika, by’umwihariko abakomoka mu Rwanda, ari abanyabibazo byo mu mutwe.
Muri sosiyete y’Abafaransa, umupadiri afatwa nk’inyangamugayo, umunyakuri,umunyabwenge.
Iyo babonye rero Thomas Nahimana nawe witwa”Padiri”, bashobora kwibwira ko abapadiri bo mu Rwanda ari ba Bavugurije, ba Mpemukendamuke, babeshejweho no gushukashuka ab’intege nke,ngo babacuze utwabo.
NAHIMANA yitiranya amaturo asanzwe atangwa n’Abakristu nk’ikimenyetso cyo gushimira Imana umusaruro babonye, n’imisanzu abona mu buriganya, abeshya injiji ngo azakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda. Ntazi ko abakrisitu bamaze kumucishamo ijisho. Bazi ko ari padiri w’umunyoni, umuhemu utita ku bana be bandaraye hirya no hino, umunyamwanda mu bwonko no mu mutima.
Abayobozi ba Kiliziya gatolika bo mu Rwanda rero,ndetse no mu mahanga, mwari mukwiye guhaguruka, mukitandukanya n’uwahoze ari mugenzi wanyu, Thomas Nahimana, ndetse ukibiyitirira, ubu akaba ahangayikishijwe no guhindanya izina n’icyubahiro cyanyu.
Nimukomeza kurebera amahano Nahimamna akora, bizagera aho babashyire mu gatebo kamwe nawe, cyane ko Kiliziya Gatolika inisanganiwe ubusembwa, kubera uruhare rwayo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Amahanga asanzwe yarumiwe kubera uruhare muri Jenoside rw’ abihaye Imana, barimo abapadiri nka Athanase Seromba, Emmanuel Rukundo, Edouard Nturiye, Guy Thenis, Wenceslas Munyeshyaka, Abasenyeri nka André Perraudin, Augustin Misago, Phocas Nikwigize, Thadeyo Ntihinyurwa, n’ababikira nka Mama Gertrude Mukangango na Julienne Kizito bamaze abantu i Sovu, none hiyongereyeho NAHIMANA Thomas wagirango akoreshwa n’abazimu.
Abahanga b’Abanyarwanda, cyane cyane abo mu rwego rwa porofeseri na dogiteri, namwe nimwamagane Charles Kambanda utobanga icyubahiro mukwiriye. Nimwerekane ko adakwiye kwitwa “porofeseri dogiteri” kandi ari umuswa mubi, ukora akanatekereza macuri.
Murabizi isi yose isanzwe izi nabi “intiti” zoretse u Rwanda, nka ba Dogiteri Léon Mugesera, Casimir Bizimungu, Matayo Ngirumpatse, Sosthène Munyamana, Eugène Rwamucyo, J. Néppo Nsengiyumva, Pascal Habarugira, Geoffrey Gatera, Etienne Mbarutso, n ‘abandi bajenosideri nyamara baminuje mu mashuri, none hiyongereyeho na Porofeseri Dogiteri Charles Kambanda ujyana abantu mu mugambi utazabagwa amahoro.
Nimutabare, naho ubundi abadogiteri n’abapadiri biyita “abanyapolitiki” barabasiga icyasha.