Uyu Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan (ku mpamvu zizwi na nyir’ubwite n’abamukoresha), arakataje mu gukwiza impuha agamije guhindanya isura y’Igihugu, n’iy’inzego z’umutekano by’umwihariko. Ubu noneho igihuha gishyushye arimo gukwirakwiza ngo ni uko abapolisi biriwe ku rugo rwe”bamushakisha ku ngufu bahasiga n’amapingu”, nkaho ari ikitabashwa!
Icya mbere, ntiyavuze impamvu abamushatse”ku ngufu”, bataramufata aho yaba aturamye hose. Aramutse yabarushije imbaraga nabyo nta cyamubuza kubyidoga, dore ko we na bagenzi be bumva bahagarikiwe n’ingwe nka Human Rights Watch, Human Rights n’ izindi mpirimbanyi z’uburenganzira bw’abanyabyaha.
Icya kabiri, ayo mapingu avuga basize iwe bagirango azayiyambike, cyangwa ni umutako bari bamusigiye?Ahubwo barebe neza niba ayo mapingu atari ayo agatsiko ka Cyuma kateguye mu mugambi wo kwitirira ibikorwa bibi inzego z’umutekano.
Icya gatatu, niba Police igushatse, ukaba uzi ko ntacyo wikeka, kuki utayitaba, ahubwo ugahitamo guteza ubwega ubeshya, nk’aho Police ari abagizi ba nabi?
Ikigaragara, iki ni ikindi “gitendo” cy’ubushotoranyi no gushimisha abamutuma guteza imidugararo mu Gihugu. Uyu mugabo amaze iminsi yanduranya ariko inzego z’umutekano zikamugendera buhoro zizeye ko azikosora. Yari aherutse kuvuza induru abinyujije muri ISHEMA TV, abeshya ngo hari umuntu ngo warigishijwe, kandi azi neza ko uwo muntu yibereye i Nyagatare, dore ko haje no kumvikana amajwi avugana n’uyu Cyuma Hassan.
Cyuma Hassan kandi ahimba inkuru avuga ko “atabariza abaturage”, nk’aho arusha Leta kubakunda no kumenya ibiri mu nyungu rusange. Byaragaragaye ko aba agamije gusa kubangisha ubuyobozi, no gukurura icyuka kibi mu Gihugu. Ibi abisangiye n’abafatanyabikorwa be mu gusenya, aribo Ingabire Victoire, Ntaganda Bernard, Idamange Yvonne, Aimable Karasira n’imizindaro yabo nka Agnès Uwimana, William Ntwari n’abandi biyemeje gusenya.
Buri gihe iyo abaturage batabaje Leta ngo izi nyangabirama zibiryozwe, ntizibura abo zikoma nka Tom Ndahiro, Rushyashya News, Ingabire Immaculée n’abandi bahagurukiye gutamaza abagizi ba nabi. Ibi ariko ntibizakoma mu nkokora Abanyarwanda bafite ubushake bwo kwamagana ikibi, kandi urugamba biyemeje bazarutsinda, kuko ukuri buri gihe ariko gutsinda.
Abantu bazi neza imibereho ya Cyuma Hassan bahishuye ko ari mu kazi ahemberwa, akaba yakira amafaranga ava imbere mu gihugu ndetse no hanze yacyo, nk’uko byagaragaye kwa Aimable Karasira, utarashobora kugaragaza aho yavanye amamiliyoni yasanganywe.
Ikindi abasesenguzi bavuga, ni uko uyu Cyuma Hassan yaba ashaka uko azajya kwidederezwa mu mahanga, akaba ategura uko azasaba ubuhungiro agaragaza ko yajujubijwe mu Rwanda!
N’ikimenyimenyi, iyo ahurutuye igihuha, yihutira kumenyesha abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, ukagirango bashinzwe umutekano w’Abanyarwanda.
Ibyo yaba arimo byose, RIB na Police ni inzego zifite inshingano zo kubungabunga umudendezo wa rubanda. Cyuma Hassan n’abamukoresha rero ntibakwiye kwigira kagarara no kwishyira hejuru y’amategeko. Igihugu kidahana cyorora abanyamahano nka Cyuma Hassan n’abo basangiye imigambi mibi.