Urukiko rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Mbere rwaburanishije urubanza ku ifunga n’ifungurwa rya Bishop Tom Rwagasana na bagenzi be batanu, bakekwaho kurigisa umutungo w’itorero rya ADEPR ungana na miliyari zirenga ebyiri yatanzwe n’abakirisitu ngo yishyure umwenda itorero ryafashe ryubaka Dove Hotel.
Bishop Tom Rwagasana ni Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens bose bagaragaye mu rukiko bahakana ibyo baregwa byose.
Ubushinjacyaha bwavuze ko hagati ya 2015 na 2017 abakekwa banyereje miliyari 2 530 395 614 Frw. Aya akaba akomoka ku misanzu abakirisitu batanze ngo hishyurwe umwenda wa BRD urenga miliyari eshatu watanzwe ngo hubakwe Dove Hotel ya ADEPR.
Bwavuze ko abaregwa barigishije ariya mafaranga bishyura ibikoresho bya baringa, aho bwatanze urugero rwa miliyoni 32 zishyuwe iduka ricuruza ibikoresho by’ubwubatsi nyuma uwari ushinzwe ubwubatsi akajya kuyagaruza ngo abayobozi barayashaka.
Hari kandi amafaranga yahawe abandi batakoze imirimo, aho uwitwa Twizeyimana Emmanuel yahawe miliyoni 10 zo gusakara igisenge cya Hotel kandi byarakozwe n’abandi. Uyu yasabwe na Sindayigaya kuyasubiza yemera gutanga agera kuri miliyoni zirindwi abwiwe ko Tom Rwagasana azishaka.
Ubushinjacyaha bwasabiye Tom Rwagasana gufungwa by’agateganyo kuko hari umukozi wakoraga isuku witwa Uwimana Jean wanyuzwagaho amafaranga akayabikuza akayaha abayobozi b’itorero na we arimo.
Uyu ngo yanyujijweho sheki zirimo iya miliyoni zirenga 200, akaba yarayabikuzaga rimwe akayaha abayobozi mu ntoki ayandi akayaha abashoferi barimo uwa Rwagasana ngo ayabashyire.
K’Umusozi wa Kanyarira ndetse n’ubuvumo butandukanye, ni zimwe mu nzira abayoboke b’Itorero rya ADEPR bahisemo kujya bajya gusengera ku mpamvu zinyuranye. Ni kenshi bamwe muri bo bagiye bafatwa n’inzego zishinzwe umutekano zibasaba gusengera ahantu hemewe ariko bikanga bikananairana. Hari abagiye bagwa muri ubu butayu cyangwa se ubuvumo, Itorero rya ADEPR rigafata ingamba zikomeye kuri iki kibazo ariko nabyo bikanga.
Bishop Tom Rwagasana
Byageze n’aho ubuyobozi bw’ururembo rw’Umujyi wa Kigali rugura ubutaka buteyemo ishyamba kuri hegitari 7 buherereye ahitwa i Gihogwe, ribasaba ko bajya bahifashisha ariko nabyo barabyanga, ahubwo bakaza umureego wo gushakisha ahandi hashya.
Amwe mu makuru abanyamasengesho benshi bagiye baha isange.com muri iyi minsi nyuma y’aho Umuvugizi wungirije wa ADEPR Tom Rwagasana afungiwe, ni ay’uko ngo bajyaga kuri iyo misozi cyane cyane uwa Kanyarira buri we se akazamuka yikoreye ibuye rye (Rinini) bagera ku gasongero k’uwo musozi ngo bakabanza kuyaturiraho amagambo akomeye basaba Imana kubakiza Rev.Tom Rwagasana, maze ngo barangiza kuyatoongera bakayahirika kure cyane kugeza ageze mu maanga y’umusozi.
Nyuma yo kuyahirika, ngo bajyaga bagira bati “Uko tubahiritse mwa mabuye mwe, ni nako duhiritse ubuyobozi bwa Tom Rwagasana kandi Imana iramutugabije” ubwo isange.com yabazaga abo banyamasengesho (badusabye ko tutabafata amafoto cyangwa se ngo tuzagaragaze amazina yabo) ku mpamvu bamuhirikaga kimwe n’ubuyobozi bwa ADEPR, badusubije ko batifuzaga gukomeza bayoborwa n’icyo bitaga igitugu giherekejwe n’iterabwoba ndetse no guhora basabwa amafaranga batazi icyo azakoreshwa.
Hari amakuru avugwa ko Bish.Tom Rwagasana yaba yaramenye ayo makuru bikamubabaza ndetse kugeza n’ubwo abyigishaho asaba abo bantu kubikomeza ariko ko ntacyo bizatanga ngo kuko nta mwana w’umuntu wamuhaangura.