Mu gihe Abanyarwanda bakomeje ubukangurambaga bwo kurwanya no gukumira guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi, ni nako abayigizemo uruhare bakomeje gukora iyo bwabaga mu kuyihakana no kuyipfobya.
Ababikurikiranira hafi bagaragaza ko hari n’ababigiramo uruhare biyita ko barokotse Jenoside kugira ngo ibihugu barimo bikunde bibumve, nyamara byahe byo kajya, ugasanga ni nk’ibirura byiyambitse uruhu rw’Intama. Ni uburyo burimo gukoreshwa, ku buryo abahakanyi ba Jenoside bihinduye abayirokotse. Byongeye, iyo ukurikiranye usanga abakomeje uyu mugambi ari umurage w’ababyeyi babo bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bamwe bahamijwe ibyaha abandi baracyihishahisha, nubwo bitabuza ko hari ababigiyemo ku bw’amahitamo.
Muri iyi minsi, nyuma yuko Abanyarwanda biruhukije kubera kubyuka bakabura videos za Idamange zihakana zikanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no gutuka inzego, abari basanzwe muri ibyo bikorwa bamufashe nk’intwari yabo. Uyu munsi ku mugoroba bateguye igikorwa twakwita nyamukuru cyo kwakira Idamange ku mugaragaro mu ruhando rwabo.
Mu bakiriye Idamange reka tubabwire bamwe muribo
1) Claude Gatebuke, mwene Gatsinzi Gatebuke uvuka ku Gisenyi mu yahoze ari Komini Kayove. Gatebuke yamenyekanye mu mashuri atandukanye aho agenda arisha ko “yarokotse intambara na Jenoside yo mu Rwanda”, ibintu bigaragaza umugambi bashyize imbere. Abazi neza Gatsinzi Gatebuke cyangwa abo bakoranye mu kigo cya leta cyari gishinzwe kuringaniza imbyaro kizwi nka ONAPO, bahamya uburyo yangaga Abatutsi, ku buryo n’iyo bajyaga gufata amafunguro atashoboraga kwicarana nabo ku meza. Claude Gatebuke avuga ko anayobora umuryango African Great Lakes Action Network (AGLAN)”, nyamara ugizwe n’abantu batatu gusa, Gatebuke na mushiki we n’undi mugore witwa Brinkley-Rubenstin, bakawukoresha mu gushaka amafaranga mu batazi ukuri ku byabaye mu Rwanda.
2) Denise Zaneza, ni umugore washyize imbere ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Uyu Zaneza ni umwana w’imfura wa Marcel Sebatware uba mu Bubiligi, ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu ntangiriro za 1990, Sebatware yari Umuyobozi Mukuru wa CIMERWA. Akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo muri Perefegitura ya Ruhengeri, akaba muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-Major w’izari ingabo z’u Rwanda. Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside [CNLG] igaragaza ko Sebatware uri mu buhungiro mu Bubiligi, ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGI mu Bubiligi, akaba ari na komiseri muri iryo shyaka ryashinzwe Victoire Ingabire Umuhoza.
CNLG iheruka gutangaza ko ikibabaje cyane ari uko Sebatware Marcel ari umujenosideri ruharwa, waburanishijwe ahamwa n’ibyaha bya jenoside n’Inkiko Gacaca zo mu Rwanda, ubu akaba ari umwicanyi uri mu buhungiro udafite uburenganzira na bucye bwo kongera gukora politiki cyangwa gutera inkunga udutsiko tw’abicanyi nka P5. Denise Zaneza avuga ko ari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, akaba n’umuhuzabikorwa mu Burayi w’umuryango Rwandan Rights, “n’uwarokotse Jenoside.” Ariko kimwe na Gatebuke, byose ni ukwiyoberanya kuko atacitse ku icumu rya Jenoside. Ahubwo ni umwambari w’amahame y’uko habayeho Jenoside ebyiri.
3) Placide Kayumba: Niwe washinze akabanza no kuyobora Jambo Asbl. Ni umuhungu wa Dominique Ntawukuriryayo wabaye Su-Perefe wa Gisagara, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Mu 2010 yakatiwe na ICTR gufungwa imyaka 25. Yahamijwe kuba yarayoboye ubwicanyi ku musozi wa Kabuye, ahaguye abatutsi basaga 30000. Nyamara akimara gukatirwa, umuhungu we yanditse kuri Twitter ko ari umwere.
4) Gustave Mbonyumutwa na Ruhumuza Mbonyumutwa: Bombi ni bene Shingiro Mbonyumutwa wakatiwe n’inkiko Gacaca kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, Ni abuzukuru ba Dominique Mbonyumutwa uri mu bashinze MDR Parmehutu, wanabaye Perezida w’u Rwanda mu 1961.
5) Robert Mugabowindekwe yazanye n’umugore we Kami Runyinya. Uyu ni umuhungu wa Lt Col Éphrem Rwabalinda wabaye Umujyanama w’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Habyarimana. Ubwo zari zisumbirijwe, Lt Col BEM Rwabalinda yoherejwe i Paris hagati ya tariki 9-13 Gicurasi 1994, guhura n’abayobora igisirikari cy’u Bufaransa. Mu butumwa bwari bumujyanye ubwo yakirwaga na General Jean-Pierre Huchon, harimo gusaba intwaro zo guhangana na FPR Inkotanyi, basagaba ko zagezwa mu Rwanda zinyujijwe mu bihugu by’abaturanyi byari inshuti na Habyarimana. Bikekwa ko bagenzi be muri ex-FAR baba ari bo bamuhitanye. Umugore we nawe witabiriye kwakira Idamange ni umwana wa Runyinya Barabwiriza wahoze ari umujyanama wa Perezida Habyarimana.
6) Gloria Uwishema Ndereyehe: Ni umukobwa wa Charles Ndereyehe, umujenosideri kabombo ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda. Ndereyehe Ntahontuye Charles akomoka muri Komine Cyabingo mu yahoze ari Perefegitura ya Ruhengeri, agace kakomokagamo benshi mu bari abategetsi. Mu 1992, hamwe n’abandi banyabwenge b’abahezanguni barimo Nahimana Ferdinand, Dr Rwamucyo Eugène, Dr Nshimyumuremyi Jean Berchmas n’abandi, Ndereyehe yaremye kandi ayobora umutwe w’abagizi ba nabi wiswe Cercles des Républicains Progressistes washishikarije abanyeshuri gutegura jenoside muri Kaminuza i Nyakinama n’i Butare.
Ku ikubitiro Ndereyehe yari umurwanashyaka w’ishyaka MRND rya Perezida. Ariko mu 1992 yavuye muri MRND agira uruhare mu ishingwa ry’ishyaka ry’intagondwa z’Abahutu, Coalition pour la Défense de la République (CDR) ryagize uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ku itariki ya 05 Ugushyingo 2008, Ndereyehe yaciriwe urubanza adahari n’Urukiko Gacaca rwa Gikirambwa rumuhanisha igifungo cya burundu nyuma yo gusanga ahamwa n’ibyaha bya Jenoside mu Kigo cy’Igihugu cyari gishinzwe Ubushakashatsi ku Buhinzi n’Ubworozi (ISAR).
7) Abandi ni abiyita ko ari abanyapolitiki bakoresha inda yabo, aha twavuga nka Tabita Gwiza nawe utazi ishyaka ari bubyuke ajyamo, Charlote Mukankusi uzwi nka Nyiramaritete wo mu ishyaka ry’iterabwoba rya RNC, Freeman Bikorwa SINGIRANKABO, umutekamutwe ushakisha amafaranga ngo arashaka umuti uvura SIDA, Mzee Matata usaziye mu matiku, n’abandi
Senateri Evode Uwizeyimana niwe uherutse kuvuga ko imbeba iriye inoti batavuga ko ifite amafaranga. Kuba Jambo asbl yateguye kwakira Idamange nuko ntacyo bakiriye ni wa mugambi wabo umaze imyaka irenga 10 ari ugupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi gusa. Idamange yavuze ibyo bashaka.