Amakuru aturuka hanze y’igihugu aravuga ko amashyaka y’abanyarwanda baba muri Opposition akomeje gukora inama za rwishwa zigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Muri iki cyumweru gishize amashyaka akorera mu buhungiro yatumiye inama yabereye i Oslo muri Norway, iyo nama yarimo n’ Ambassadeur w’u Burundi muri Norway ndetse n’umuvugizi wa Perezida w’u Burundi Willy Nyamitwe naho mubagize umutwe wa New RNC hari Joseph Ngarambe na Musonera Jonathan , MN Inkubiri hari Musangamfura Sixbert na Nkiko Nsengimana naho mu Ishema Party hari Jeanne Mukamurenzi, n’abandi bateruzi b’ibibindi bo muri RNC.
Nkuko tubibwirwa n’umwe mubari muri iyo nama tudashobora gutangaza izina rye kumpamvu z’umutakano we ngo iyo nama yavugiwemo amagambo mabi asebya ubutegetsi bw’u Rwanda kandi hizwe ibirebana n’ umugambi wo guhungabanya umutekano mugihe cy’ amatora y’umukuru w’igihugu ategurwa mu Rwanda muri 2017.
Aha bari munama imbere ni RNC Nshya yaba Ngarambe
Willy Nyamitwe munama y’abarwanya leta y’u Rwanda muri Norway
Willy Nyamitwe wari witabiriye iyo nama mu izina rya leta y’u Burundi, yijeje inkunga ya Leta ye muri icyo gikorwa cyo guhirika k’ubutegetsi Perezida Paul kagame biciye mu matora ngo kuko indi nzira itashoboka, bityo hakimikwa umukuru w’igihugu uvuye muri rubanda nyamwinshi uzagirana umubano na Leta ye y’u Burundi. Ndetse avuga ko n’imyiteguro y’imbonerakure na FDLR ikorera muri icyo gihugu irimbanije.
Hari umurongo ntarengwa
Umukuru w’igihugu Perezida Paul Kagame aherutse kuvuga ko hari umurongo ntarengwa wo kugambanira igihugu no kugisebya,nubwo abarwanya leta y’u Rwanda bakomeje amanama yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ariko abanyarwanda bari maso.
Perezida Kagame aherutse kugira ati “N’aba bose ubona birirwa bitaranga hariya hose bavuga ubusa, buriya ibyo babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa.
Igihe utaragera kuri uriya murongo ndakwihorera ukajya aho ukipfusha ubusa ukigira icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa rwose ubwo burenganzira burahari. Ariko igihe utaragira kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko niko bimeze.”
Perezida Paul Kagame
“Mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka? Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari.
Naho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi? bagatukanaaaa.. numvise amagambo ngo bazotumesa […] ariko nabo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.” mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”
Kubera ko hari amatora y’umukuru w’igihugu azaba 2017, amashyaka yo muri Opposition n’abanzi b’u Rwanda bakomeje gucura imigambi mibisha ndetse n’ibikorwa bigamije gusabota ayo matora, ikigenderewe muri ibyo byose ni ukubeshya amahanga ko mu Rwanda nta Demokarasi ihari kugirango ayo mahanga cyane cyane yibumbiye muri Union européenne ahagarike inkunga asanzwe atera u rwanda mubikorwa by’amatora.
Ikindi bitwaza ni raporo y’Itsinda ry’Abadepite bagize Komisiyo y’Uburenganzira bw’Abagore n’Uburinganire mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi bavuze ko mu ruzinduko rw’iminsi itatu barimo mu Rwanda, bagerageje gusura Ingabire Victoire ufungiye muri Gereza ya Nyarugenge (izwi nka 1930) ariko ngo ntibyabakundira.
Ngayo nguko
Umwanditsi wacu