• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Nsengimana Jean Bosco na Mugisha Samuel mu bakinnyi bayoboye ikipe y’igihugu yo gusiganwa ku magare yitegura Tour du Rwanda ya 2021.

Editorial 29 Apr 2021 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Mu gihe habura iminsi ibiri gusa kugirango isiganwa mpuzamahanga ry’umukino w’amagare rizwi nka Tour du Rwanda ritangire, ikipe y’igihugu y’u Rwanda yamaze gutangaza abakinnyi batanu bazaruhagararira muri iri rushanwa rigomba gutangira kuri iki cyumweru tariki ya 2 kugeza ku ya 9 Gicurasi 2021.

Nkuko byatangajwe n’ishyirahanwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda FERWACY, mu gitondo cyo kuri uyu wa kane hashyizwe hanze amazina y’abakinnyi bagomba kuzitabira iri siganwa rizenguruka igihugu cyose mu gihe cy’iminsi irindwi.

Iri rushanwa mpuzamahanga rigiye kuba ku nshuro ya gatatu rigeze kuri cyiciro cya 2.1 ndetse rikaba rigiye kuba ku ncuro ya 13 mu rusange ribaye mpuzamahanga, aha mu ikipe y’u Rwanda ikaba ifitemo abakinnyi babiri babashije gutwara iri siganwa, aha twavuga nka Nsengimana Jean Bosco waritwaye mu mwaka wa 2015 naho Mugisha Samuel we akaba yararyegukanye mu mwaka wa 2018.

Mu bandi bagiye kwitabira iri siganwa harimo Muhoza Eric ugiye gukina Tour du Rwanda ku ncuro ye ya mbere, undi ni Gahemba Bernabe we uheruka muri Tour du Rwanda ya 2020 akaba yasoje ku mwanya wa 13 mu bakinnyi bakiri bato naho Uhiriwe Byiza Renus we aheruka gusinyira ikipe ya Team Qhubeka yo mu gihugu cya Afurika y’Epfo ikorera mu Butaliyani akaba yaraye anageze mu Rwanda kuri uyu wa gatatu.

Muri rusange abakinnyi batangajwe na FERWACY ko bazakinira Team Rwanda ni Muhoza Eric, Gahemba Bernabe, Uhiriwe Byiza Renus, Mugisha Samuel ndetse na Nsengimana Jean Bosco.

Muri iki gitondo kandi Guverineri w’intara y’amajyaruguru Nyirarugero Dancilla akaba yanasuye abakinnyi bari mu mwiherero wa Tour du Rwanda ndetse anaboneraho gusura ikigo cy’ihuriro ry’umukino w’amagare muri Afurika riherereye mu karere ka Musanze.

2021-04-29
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda

Perezida Fattah El Sisi yashimye uburyo yasanze Perezida Kagame ari umugabo ukoresha imbaraga ze zose mu guharanira iterambere ry’u Rwanda n’abanyarwanda

Editorial 16 Aug 2017
Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Umunsi wa 2: Areruya na Nsengimana nabo bahaye u Rwanda imidari harimo na Zahabu

Editorial 15 Feb 2018
Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Kwinjira ku mukino wa Kiyovu SC na Rayon Sports ni ibihumbi 50 Frw mu myanya y’icyubahiro n’amafaranga ibihumbi bitanu ahasanzwe

Editorial 09 Nov 2022
Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Ubutegetsi mu Burundi ngo Abanyarwanda babiba ibishyimbo

Editorial 13 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah
INKURU NYAMUKURU

Bimwe mu bintu bishobora kongera gusenya EAC nk’uko byagenze mu 1977-Ambassador Harold Acemah

Editorial 11 Dec 2018
Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage
UBUKUNGU

Kagame yizeje ko FPR izaca iby’abayobozi bategera abaturage

Editorial 26 Aug 2018
Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora
ITOHOZA

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Editorial 11 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru