Umuryango w’abanyamakuru biyemeje kurwanya SIDA no guharanira ubuzima buzira umuze (ABASIRWA), umaze iminsi wohereza abanyamakuru hirya no hino mu gihugu kureba uko icyo cyorezo gihagaze n’ingamba zaba zafatwa mu kugihashya ariko bigaragara yuko inzira ikiri ndende.
Intego nini ya ABASIRWA yari iyo kureba uko byifashe ku bulaya bwambukiranya imipaka. Mu mpera z’umwaka ushize twashoboye kujya ku mupaka wa Cyanika, uhuza u Rwanda na Uganda cyimwe na Rusizi ku mipaka ihuza u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), mu ntangiriro z’uyu wamwaka tujya Rubavu ku mipaka ihuza u Rwanda n’intara ya Goma nayo yo muri DRC.
Muri icyo gikorwa abo banyamakuru ba ABASIRWA bashoboye kuganira n’abantu batandukanye barimo abakora umwuga w’ubulaya, abigeze kuwukora bakawuvamo, abatigeze gukora uwo mwuga w’ubulaya ariko bakaba bakurikiranira hafi abawukora cyimwe n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’uzuturere.
ABASIRWA yahisemo iyo mipaka kuko ariyo ifite urujya n’uruza rw’abantu benshi kurusha iyindi mipaka u Rwanda ruhana imbibe n’ibihugu bituranye. Nubwo buri mupaka twasuye ushobora kugira umwihariko wawo ariko byinshi nta tandukanyirizo bifite. Ubulaya burahari kandi ababukora barabwishimiye, batitaye cyane ku ngaruka mbi zabwo !
Buri ndaya uganiriye nayo ikubwira yuko ikora uwo mwuga atari uko iwukunze, ahubwo ngo biterwa n’uko nta yandi mahitamo ! Bose bakubwira yuko bashomereye, nta kindi kintu batwara ku isoko uretse imibiri yabo ! Ibi bisobanuye yuko bagiye mu bulaya kubera ubukene, bavuye muri ubwo bukene bava no mu bulaya.
Ibi by’ubukene bishobora kuba birimo ukuri ariko kutuzuye. Ntabwo buri mukene wese ajya mu bulaya nk’uko hari n’ababujyamo bidaturutse ku bukene ! Ikitagirwaho impaka gusa ni uko ubulaya buhari kandi bukaba butuma ababujyamo benshi bandura SIDA. Benshi muri izo ndaya kandi bakubwira yuko abagabo bazigana batifuza gukoresha agakingirizo, ku mupaka wa Cyanika ho batubwiye yuko n’utwo dukingirizo tutaboneka !
Muri Rusizi ho ngo turaboneka ariko abakiriya babo benshi bakaba abanyekongo ariko ngo ntibadukozwa. Ngo nuwemeye gukoresha agakingirizo agatanga udufaranga tw’intica nt’ikize, naho indaya yemeye gusambanywa nta kapote igahabwa ifaranga ritubutse.
No muri Rubavu bavuga yuko impamvu zatumye bishora mu bulaya ari ubukene, bakanongeraho yuko ahanini bandura SIDA kubera ubumenyi buke bw’uburyo bwo kwirinda icyo cyorezo kitarabonerwa umuti n’urukingo.
Umukwabo w’indaya mu mujyi wa Kigali wataye muri yombi Indaya nyinshi ariko zarekurwa zikagasubiramo
Uko imibare ibigaragaza ariko n’uko abanyarwanda benshi bakangukiwe n’uburyo bwo kwirinda SIDA kuko kuva mu ntangiriro muri 2005 usanga w’abandura SIDA utazamuka, uguma kuri 3 %. Umubare munini w’abafite SIDA ni hagati y’imyaka 15 na 49 kandi abenshi ukabasanga mu mijyi. Abenshi nabo muri abo bafite SIDA bakaba abagore, biganjemo izo ndaya.
Ubushakashatsi kandi bwemewe n’ishami rya LONI rishinzwe ubuzima (WHO) bugaragaza yuko SIDA mu Rwanda igaragara cyane mu mijyi (6%) kurusha mu byaro (2%). Kigali iza ku isonga kuko abafite ubwandu bwa SIDA bangana na 6% naho mu ntara bakaba 2-3%. Benshi mu bagore bafite SIDA ni abapfakazi (15%) cyangwa abatandukanye n’abagabo (8%).
Kuko ahanini SIDA ituruka mu busambanyi budakoresheje agakingirizo, igihugu kigomba gushakira umuti impamvu zatuma umubare w’abandura SIDA ugabanuka cyane nk’uko cyagerageje kugabanya umubare w’abapfa bazize SIDA kubera ya miti itangirwa Ubuntu.
Abo bahoze mu bulaya bakaba babitangira ubuhamya usanga bibumbiye mu mashyirahamwe, bafite imishinga bashakiwe bakora. Ubuyobozi bwa buri karere rero bugomba kumenya indaya akarere kabwo gafite bukazifasha kwihangira imishinga yatuma bava mu bulaya.
Nubwo imibare igaragaza yuko benshi mu bajya mu mwuga w’ubulaya ari abapfakazi cyangwa abatandukanye n’abagabo ariko hari undi mubare ushobora kuba munini w’abakobwa bakora ubulaya mu buryo bushobora kugora ubushakashatsi. Hari abana b’abakobwa, biganjemo abanyeshuli ba za Kaminuza, buri mpera z’icyumweru bajya gukora ubulaya mu mijyi y’ibihugu bituranye n’u Rwanda cyane za Kampala. Amakuru ABASIRWA ifite n’uko bamwe basindishwa bagasambanywa nk’abapfuye, abandi bagafatwa ku ngufu. Aba nabo hakwiye kubaho uburyo bwo kubagira inama yuko ibyo barimo atari byo !
Casmiry Kayumba