Mu gihe iterambere ry’umujyi wa Kigali rikataje, Polisi y’u Rwanda irashimangira ko umutekano w’inyubako zihurirwamo n’abantu benshi ugomba gukazwa. Ibyo kandi ntibyagerwaho hatabayeho ubufatanye bw’inzego z’umutekano, ba nyir’amazu n’ ibigo byigenga bishinzwe umutekano ari nabyo bihabwa akazi ko kuzirinda.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda , Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege ubwo yari abajijwe kubyavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa kane taliki 23 Werurwe 2017 mu cyumba cy’inama cy’Umujyi wa Kigali, ikaba yari yahuje ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, Polisi y’u Rwanda , abahagarariye ibigo byigenga bishinzwe umutekano ndetse naba nyir’inyubako nini zihuriramo abantu benshi.
Yanavuze kandi ko iyi nama yari mu rwego rw’inama zisanzwe zihuza ubuyobozi n’abikorera muri gahunda y’ubukangurambaga bwo gukumira no kurwanya ibyaha.
ACP Badege yagize: “ Ubutumwa bwatangiwe muri iriya nama byumvikane neza ko bwakanguriraga abayitabiriye gukaza ingamba z’umutekano zunganira inzego z’umutekano za Leta, zirimo kugenzura neza abinjira n’abasohoka hakoreshejwe ibyuma byabugenewe, gukoresha abakozi bashinzwe umutekano bafite ubunyamwuga, gushyira mu nyubako camera zunganira abashinzwe umutekano no guhanahana amakuru na Polisi mu gihe cyose bikenewe.”
Yagize kandi: “Nta kibazo cy’umutekano muke cyangwa cy’iterabwoba kiri mu Mujyi wa Kigali cyangwa mu gihugu hose, inama nk’izi zihoraho kandi ingamba zifatirwamo n’imwe mu nkingi y’umutekano ari na wo nkingi y’iterambere ryihuse ry’Umujyi wa Kigali.”
Yatangaje kandi ko n’ubwo umutekano ari wose n’ibyaha bikaba bigabanuka, hakiri ibyaha nk’ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge, ubujura, ihohotera rishingiye ku gitsina n’amakimbirane yo mu ngo, bigisaba ingamba zihuriweho n’abaturage, inzego z’ubuyobozi, iz’ubutabera n’izishinzwe umutekano.
Yashoje yibutsa ko usibye ibyo byaha byavuzwe haruguru, hari ibyaha nk’icuruzwa ry’abantu, ibyaha bikoreshwa ikoranabuhanga n’iby’iterabwoba abaturage bagomba gusobanukirwa uburyo bikorwa n’ingaruka zabyo, bagatanga amakuru ku kintu cyose baketse kiganisha kuri byo, nabyo biri mu byaganiriweho muri iyo nama.
ACP Theos Badege umuvugizi wa Police y’u Rwanda