• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

“Nta ngabo z’u Rwanda ziri Maputo” Brig Gen Rwivanga

Editorial 04 Nov 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga, POLITIKI

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda RDF, Brig Gen Ronald Rwivanga yatangarije ikinyamakuru IGIHE ko nta ngabo z’u Rwanda ziri muri Maputo, umurwa mukuru wa Mozambique ahari kubera imyigaragambyo ikurikira amatora yabaye muri Icyo gihugu.

Ibi abitangaje nyuma y’iminsi mike hatangiye gukwirakwizwa amakuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda zageze i Maputo mu bikorwa byo guhosha imyigaragambyo y’abaturage, igamije kwamagana intsinzi ya Daniel Chapo ku mwanya w’umukuru w’igihugu.
Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig. Gen Ronald Rwivanga yavuze ko aya makuru nta shingiro afite.
Ati “Ntabwo aribyo twe turi muri Cabo Delgado. Uduce dukoreramo twose turazwi ni Palma, Mocimboa da praia, Macomia na Ancuabe. Utwo nitwo duce baduhaye.”

Brig. Gen Ronald Rwivanga yakomeje avuga ko ibiri kuvugwa ari ibihuha kuko nta musirikare w’u Rwanda urakandagira i Maputo, ndetse ashimangira ko bitigeze bihagarika ibikorwa by’Ingabo z’u Rwanda muri Cabo Delgado.

Ati “Akazi turi kugakora ubu turanahuze cyane rwose, turi guhangana n’ibisigisigi by’izo nyeshyamba zagiye zitatana hirya no hino. Ibiri kubera Maputo ntaho duhuriye na byo. Nta musirikare wacu urakandagira muri ibyo bice, ni ibihuha biri aho gusa.”
Yongeyeho ati “Nta ngaruka byagize (ku bikorwa bya RDF i Cabo Delgado). Dufite ibice dukoreramo ari naho twibanda ku nyeshyamba, ibiri kubera i Maputo ntaho bihuriye natwe.”

Ingabo z’u Rwanda zageze muri Mozambique muri Cabo Delgado mu 2021 zigiye gutanga umusanzu mu kugarura amahoro mu ntara ya Cabo Delgado. Iyi ntara yari imaze imyaka yibasirwa n’abarwanyi bagendera ku matwara akaze ya kiyisilamu, bituma ibihumbi byinshi by’abaturage bahunga.
Brig. Gen. Ronald Rwivanga yavuze ko abari gukwirakwiza ibi bihuha by’uko ingabo z’u Rwanda ziri i Maputo, ari abadashaka amahoro.
Ati “Ibyo aribyo byose ni abashaka kurwanya amahoro. Ni abashaka kugaragaza ko nyine Leta (ya Mozambique) itagifite ubushobozi ariko twe ntabwo ibyo bitureba.”

Brig. Gen Ronald Rwivanga atangaje ibi nyuma y’iminsi mike Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo nawe ahakanye ibi birego.
Mu butumwa yashyize kuri X, Yolande Makolo yavuze ko “Nta basirikare b’u Rwanda bari i Maputo. Inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri gusa mu Ntara ya Cabo Delgado, mu butumwa buhuriweho n’ingabo za Mozambique bwo kurwanya abarwanyi b’abahezanguni biyitirira imyemerere ya Islam bamaze igihe batera ubwoba abaturage b’iyo ntara.”

Imyigaragambyo y’i Maputo yatangiye nyuma y’uko bitangajwe ko Daniel Chapo w’ishyaka FRELIMO, yegukanye intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu, asimbura Felipe Nyusi.

Venancio Mondlane watsinzwe amatora yanze kwemera ibyayavuyemo ndetse asaba abamushyigikiye kwigaragambya.

2024-11-04
Editorial

IZINDI NKURU

Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Ubutegetsi muri Uganda burashaka kwigizayo umukuru wa Polisi bwitwaje u Rwanda

Editorial 12 Dec 2017
Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Perezida Kagame yasabye inzego z’Ubutabera kurwanya ruswa ivugwa mu bucamanza

Editorial 06 Dec 2019
U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

U Bwongereza: Inteko Ishinga Amategeko yemeje amasezerano ya Brexit

Editorial 10 Jan 2020
Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare bahigitse Mugabe

Zimbabwe: Mnangagwa yashyize muri Cabinet bamwe mu basirikare bahigitse Mugabe

Editorial 01 Dec 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda
Amakuru

Impamvu Jambo asbl ntacyo ikwiye kuvuga ku matora yabereye mu Rwanda

Editorial 22 Jul 2024
U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika
IMIKINO

U Bubiligi bwatanze ubutumwa mu gikombe cy’Isi, u Bwongereza bwongera kubabaza Abanyafurika

Editorial 19 Jun 2018
Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR
Amakuru

Imbere y’akanama k’Umuryango w’Abibumbye, Amerika yamaganye imikoranire ya FARDC n’imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

Editorial 31 Mar 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru