Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali bateraniye muri BK Arena, kugira ngo bahure na Perezida Kagame mu bikorwa bye bisanzwe muri gahunda yo ‘Kwegera Abaturage’. Iki gikorwa cyagombaga kubera mu Karere ka Kicukiro i Gahanga ariko kiza kwimurwa kubera ikirere kitameze neza muri iyi minsi.
Ibikorwa byo kwegera abaturage birasanzwe aho Umukuru w’Igihugu asura abari mu bice byose by’igihugu, bakaganira kuri gahunda z’iterambere ry’igihugu ndetse bakamugezaho ibibazo n’ibyifuzo.
Perezida Kagame yagarutse ku ntambara ya Congo
Ati “Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga ni cyo turwana nacyo. Iyi ntambara ifite inkomoko igenda ikagaruka kuri ayo mateka maze kuvuga.”
“Abantu bitwa Abanyarwanda, bamwe bagiye bisanga hakurya y’imipaka tuzi ubu y’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo. Ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Kisoro muri Uganda, ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Masisi, muri za Rutshuru na hehe.”Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakolonijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda ndetse ako gahugu kagatema u Rwanda, kakarucamo ibice ngo rungane nka ko.
Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanganiriza. U Bubiligi bwishe u Rwanda mu mateka arenze imyaka 30, rukajya rutugarukaho abasigaye rukabica…twarabihanangirije kuva kera, turaza kubihangiriza n’ubu.
Perezida Kagame yavuze ko amateka mabi y’u Rwanda yagizwemo uruhare n’amahanga n’ubu akomeje kuzonga igihugu.
Ati “Muribuka abacu twatakaje, ababigizemo uruhare batari Abanyarwanda, kandi bagize uruhare runini ndetse ruruta urw’Abanyarwanda… ni bo abo ngabo n’uyu munsi bakidukurikirana, bakitubuza amahwemo, ndetse banakuziza ko uva ha handi, udapfuye ntukire. Ibyo bakabikuziza kuko wavuye muri wa mwanya bagushyizemo wo kudapfa ntukire, ibyo ukagomba kubyishyura ndetse bagashaka kukwereka ko bagomba kugusubiza aho ngaho.
“Amateka yacu aragoye, uwo wita inshuti kukwica ntacyo bimutwaye”
Perezida Kagame yagize ati “ Amateka yacu aragoye ku buryo abo wita inshuti, bamwe mwita abafatanyabikorwa, ku ruhande rumwe, baguhesha ukuboko kumwe, bakakwambura bakoresheje ukundi kuboko. Impamvu nayo ni ukugira ngo ugume muri ayo, ntupfuye, ntukize, baguhorane batyo ariko ndetse ubemereye ukarangaraho gato no gupfa ntacyo bibatwaye. Ibi mvuga n’ubundi tujya tubiganira, ni ukuri utarabona ubuhamya ubwo ntabwo azi isi uko iteye.”
Umukuru w’Igihugu yavuze ko u Rwanda ruhora mu rugamba rutandukanye, ariko ko uko byagenda kose “Nda ndambara”
Ati “Reka mpere ku bya mbere by’ibanze, ari ibijyanye n’amajyambere, ibikorwaremezo…ubuzima, ubuhinzi n’ubworozi, ari ibijyanye no gufasha abatishoboye kugira ngo nabo bishobore, tugendere hamwe, ari ibijyanye n’imibanire yacu n’ibindi bihugu byaba ibyo mu karere, yaba amahanga yandi, ibyo byose, navuga ko mubifitemo uruhare, byagiye bitera imbere ku buryo budasanzwe. Ndabibashimira cyane.”
Nyakubahwa Perezida Kagame yagarutse ku mateka y’u Rwanda rufitanye na Loni atangaza ko yakuze ayumva n’ubu akiyumva ariko ntacyo yagezeho
Agaruka ku mateka ya Jenosude yakoreye Abatutsi yongeye kwibutsa imbaga y’abateraniye muri Arena ko INTERAHAMWE KABOMBO GAKWERERE yagize uruhare runini mu kwica Abatutsi.
Abacanshuro baje muri Kongo yabagarutseho avuga ko batazi n’akarere barwaniramo ko byanze bikunze bagombaga gutsindwa kuko batazi impamvu barwaniraga. Perezida yavuze ku birirwa bakoronga barega u Rwanda ibirego by’amafuti ariko bagera kuri FDLR bakayivuga bongorera kuko bazi inyungu z’ibyo bashyigikira.
Perezida Kagame agaruka ku bihano by’amahanga yabajije ko batekereza ko bucya twapfuye, gusa yongeraho ko abanyarwanda dukwiye gufunga umukanda, ko bamwe barimo ababirigi babikoze nabo batazi ibyo barimo.