Rucagu Boniface yanenze abantu bategeka ba Nyampinga kwambara bikini avuga ko aribo babakoresha amakosa.
Rucagu Boniface uba mu kanama ngishwanama k’inararibonye z’igihugu avuga ko Nyampinga atari izina rihabwa abanyura mu marushanwa y’ ubwiza ahubwo ngo byitwaga umukobwa wagaragazaga imico myiza ubwo yabaga avuye iwabo agiye kubaka urwe.
Rucagu Boniface mu kiganiro yagiranye n’umuseke dukesha iyi nkuru yashimye ko hariho irushanwa ry’ubwiza kandi akavuga kandi ko muri rusange Abanyarwandakazi bambara bakikwiza.
Ati:“ Ni abo gushimwa pe kuko n’ abanyamahanga barabashima uzarebe nk’ Abazungu iyo baje inaha usanga bambaye imikenyero kandi babyishimiye cyane.”
Nubwo hari abo ashima ariko ngo hari n’abo anenga cyane cyane mu rubyiruko biyambika ubusa.
Ati “ Niba Abanyarwanda barateye intambwe bakabona ko kwikwiza ari byiza muri iki gihe kuki abana bato bakabigendeyeho bakabikora bakareka kwitesha agaciro biyambika ubusa!”
Yakomoje no kuri ba Miss bajya batorwa ugasanga ngo abantu barabyitiranya bakamuha izina rya nyampinga kandi kuri we ngo bidakwiriye.
Rucagu avuga ko hambere amarushanwa nkariya atabagaho. Gusa ngo ba nyampinga bahozeho.
Ati “ Kwitwa Nyampinga ntibyasaga kunyura mu marushanwa….Nyampinga yari umukobwa urangwa n’ ibikorwa byiza yakoze, ni izina rihabwa umukobwa wavuye mu rugo rw’ ababyeyi agashaka umugabo yagera mu rwe akarufata neza noneho abo mu muryango we bamugana bababaye akababera igisubizo.
Ngo ntabwo anenga aba Miss bambara Bikini ahubwo anenga ababategeka kuzambara
Rucagu kandi yanashimye cyane abakobwa bajya baserukira igihugu mu marushanwa y’ ubwiza bakitwara neza bakavuga neza igihugu iyo mu mahanga.
Ariko ngo akananenga abategeka bariya bakobwa kwambara za bikini.
Ati “ Hari abo njya mbona biyambitse impenure ariko ahanini sibo nenga cyane ahubwo nenga ababibakoresha.”
Rucagu yavuze hagize umukobwa ujya hanze mu mahanga aho bambara biriya nawe akabyambara ngo ntiyamuveba ariko ngo uwajyayo mu izina ry’u Rwanda akambara bikini yamunenga kuko zitari mu muco w’Abanyarwanda.