• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Ntabwo Uwera Dalila yabaye Miss wambere mu Rwanda nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ntabwo Uwera Dalila yabaye Miss wambere mu Rwanda nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko uwabaye Miss Rwanda 1992 yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Editorial 02 Mar 2017 SHOWBIZ

Uwera Dalila , 1992 yatorewe kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Rwanda 1993, mu muhango wabereye kuri Hotel Chez Lando. Nkuko twabitangarijwe n’umwe mu bari abakemurampaka [Guge ] Sam Goddy Nshimiyimana wari mubateguye ayo marushanwa ntabwo Uwera Dalila yabaye Miss wambere mu Rwanda nkuko bimaze iminsi byandikwa mu binyamakuru, kuko ngo uwabaye Miss Rwanda 1992 ni Jeanne Munyankindi ukomoka i Ndera mu Karere ka Gasabo wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

-5984.jpg

N’ubwo amaze iminsi yandikwa mu binyamakuru bitandukanye byahano mu Rwanda asaba guhabwa agaciro nka Nyampinga wambere w’u Rwanda, Uwera Dalila akwiye kuvugisha ukuri ku ikamba nyaryo yegukanye 1992, aho kubeshya Abanyarwanda kuko aziko abenshi ari bashya mu gihugu. Ahubwo koko yabaye Nyampinga w’u Rwanda umwaka ukurikiyeho 1993 aba [Miss Rwanda 1994 ] kuko ngo ntamategeko byagiraga.

Uwera Dalila mu kiganiro yahaye kimwe mu binyamakuru bikorera mu Rwanda yahishuye andi mabanga y’urugo rwe aho yahamirije abanyamakuru ko yamaze gutandukana n’umubiligi bari barashakanye,gusa yirinda kugaruka ku cyo yapfuye n’uyu wahoze ari umugabo we na cyane ko ngo ari ibintu biri hagati yabo ndetse yumva nta mpamvu n’imwe yatuma atangaza icyo bapfuye.

Uwera Dalila yabwiye umunyamakuru ko we n’umugabo we bari babanye imyaka umunani aho kuba itatu nk’uko byavuzwe, ahubwo hakaba hari hashize imyaka itatu bakoze ubukwe. Yaboneyeho kumara abantu amatsiko ahamya ko bari bamaze imyaka ibiri baratandukanye dore ko bamaze no kubona gatanya.

-5985.jpg

Uwera Dalila yatandukanye n’umugabo bari barashakanye nyuma yo kubyarana umwana umwe, kuri ubu ufite imyaka ine. Mu kiganiro ni icyo kinyamakuru yavuze ko nyuma yo gutandukana n’uyu wari umugabo we yatangiye ubuzima bushya ndetse anongeraho ko yamaze kubona umusore bakundana bagiye kumarana umwaka wose bari mu rukundo ndetse bakaba biteguye kurushinga mu gihe icyo aricyo cyose baba bamaze kubyumvikana.Yagize ati:

“Njyewe, ubu natangiye ubuzima bushya, yego mfite umukunzi mushya ni umubiligi wikorera business isanzwe, turakigana ariko igihe icyo aricyo cyose twabana kuko sinakongera gukora ikosa ryo kubana n’umuntu tutiganye neza ngo ndebe ko twahuza.

Uwera Dalila yabajijwe niba yiteguye kongera gukora ubukwe naho azabukorera n’uyu mukunzi we mushya, mu gusubiza iki kibazo, aratsemba avuga ko atakongera gutangaza umukunzi we mushya ahubwo ko abantu bazamumenya igihe nikigera.

Asubiza iki kibazo Dalila yagize ati: “Nzaza mu Rwanda gukora ubundi bukwe, agomba gukwera data mu Rwanda.”

Uyu mubyeyi kandi yabwiye umunyamakuru ko yiteguye kuza mu Rwanda muri Nyakanga 2017 mu mirimo ye isanzwe ya buri munsi ariko harimo no kurangiza bimwe mu bibazo afitanye n’umuntu baguze inzu mu Rwanda agashaka kuyimunyanganya.

Yashimiye CID y’u Rwanda yamufashije kuryoza uwo muntu amanyanga yari agiye kumukorera, bityo ngo akaba azaza mu Rwanda mu minsi iri imbere aho azaba aje kureba uko iki kibazo gikemutse.

-5986.jpg

HARI ICYO ASABA MINISPOC

Uyu mubyeyi ikindi yifuza ni uko MINISPOC yamwibuka bakamushumbusha ikamba rye Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yamunyaze dore ko nyuma yo kuryegukana, aya mahano yahise atangira bikarangira ahise ahunga bityo kuri ubu akaba yumva Minispoc n’abafatanyabikorwa bayo bakamuhaye irishumbusha iryo yatsindiye Jenoside yakorewe abatutsi ikarimunyaga. Ibi arabivuga mugihe hamaze kugaragara andi makuru yemeza ko 1992 yabaye igisonga cyambere cya Nyampinga, aho kuba Nyampinga wambere w’u Rwanda nkuko abivuga.

Uwera Dalila yakomeje asaba ko yahabwa agaciro mu irushanwa rya Miss Rwanda dore ko ngo kuba yarabaye Nyampinga w’u Rwanda wa mbere mu mateka akaba akiriho ari amahirwe abana b’abakobwa bakabaye babona yo kuganira nawe bityo akaba asanga bakabaye bamuhamagara igihe iri rushanwa rigiye kuba agafasha abana b’abakobwa kwitegura neza iri rushanwa.

2017-03-02
Editorial

IZINDI NKURU

Diamond Yasobanuye Ibikomeje Kumuvugwaho ko Yateye Inda Hamisa Umukobwa Wagaragaye Mu Mashusho ye ya Salome

Diamond Yasobanuye Ibikomeje Kumuvugwaho ko Yateye Inda Hamisa Umukobwa Wagaragaye Mu Mashusho ye ya Salome

Editorial 24 Jun 2017
Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Umuhanzi Mico The Best yasabye umukunzi we Clarisse kubana akaramata, nawe amubwira yego

Editorial 05 Jul 2021
Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Editorial 04 Apr 2018
Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Nyuma yo gusinya amasezerano, mu minsi 24, umuhanzi Israel Mbonyi arataramira mu gihugu cy’i Burundi

Editorial 20 Jul 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise
INKURU NYAMUKURU

Umufaransa yavuze ku buryo Inkotanyi zafashe mpiri abasirikare b’Abafaransa muri Opération Turquoise

Editorial 09 Apr 2018
Hagati ya CMI na RNC imizinga iraza kuvamo imyibano ku ibura rya Ben Rutabana utagejejwe Imbere y’Ubucamanza bwa Uganda
INKURU NYAMUKURU

Hagati ya CMI na RNC imizinga iraza kuvamo imyibano ku ibura rya Ben Rutabana utagejejwe Imbere y’Ubucamanza bwa Uganda

Editorial 28 Feb 2020
Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari  bazibye
Mu Mahanga

Nyagatare: Batatu bafatanywe inka enye bikekwa ko bari bazibye

Editorial 20 Apr 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru