Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko abaturage bayobora bagomba kubaho ntawe ubabangamiwe kuko ngo ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo ari cyo cyangwa icyo yemera.
Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yaganiraga kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2017 n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Karere ka Gasabo aho bari bahuriye hamwe mu Nama Mpuzabikorwa y’Akarere.
Yabagaragarije ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo baganire nk’abayobozi b’u Rwanda kuko ngo iyo bo batumvise neza byose bipfa kandi ngo kubikosora byapfiriye hasi ntibyoroha.
Perezida Kagame yagarutse ku mutekano w’Abanyarwanda agira ati “Umutekano ni inkingi y’ingenzi mu byo dukora byose. Buri wese agomba kubaho yisanzuye ntawe umuhungabanya. Ntawe ukwiriye guhungabanya iterambere twagezeho. Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cg icyo yemera.”
Yunzemo ati “Iyo turebereye abahungabanya umutekano ngo kuko twe bitatugeraho birangira ingaruka zigeze ku gihugu cyose.”
Ruswa mu nzego z’ibanze
Mu ijambo rye kandi, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikibazo cya ruswa mu bayobozi b’inzego z’ibanze kidakwiriye guhishirwa kuko ngo abaturage ari bo baharenganira.
Yagize ati “Nta muyobozi ukwiriye kunyereza cyangwa kurebera abanyereza ibigenewe abaturage. Nk’abayobozi ntabwo dukwiriye guceceka iyo hari bagenzi bacu banyereza ibigenewe abaturage cyangwa se bamunzwe na ruswa.”
“Inshingano zihera ku mutima, zigakoresha ubwenge bwacu kugira ngo icyiza duharanira kigerweho. Kuba abayobozi bijyana no kumva aho tuva naho tugana. Tugomba gukomera ku rugamba rwo kurwanya ruswa ku nzego zose.”
Yasabye ko nk’abayobozi bagomba kuba ku isonga mu guharanira ko aho u Rwanda rugeze rurwanya ruswa hakomeza hakarushaho kuba heza.
Bimwe mu bikorwa nabi
Umukuru w’Igihugu yibanze ku bikorwa bikorwa nabi n’ibidakorwa avuga ko binababaje kuba binakorwa gutyo kandi ntakibuze ngo bikorwe neza.
Yagize ati “Iyo tudakoze ibiri mu bushobozi bwacu nitwe bigiraho ingaruka. Ntanze urugero nko guhora tuganya ngo imvura yabuze ntitweza twari dufite ubushobozi bwo kuhira ntitubikore biba bibabaje.”
“Nitwe bayobozi b’u Rwanda nta wundi tugomba gutegereza. Ni inshingano zacu gukemura ibibazo duhura nabyo. Kuba umujyi utera imbere bigomba kuba igipimo cy’uko n’ibindi bice by’igihugu bitera imbere. Ari mu mijyi cyangwa se mu bice by’icyaro, nk’abayobozi nitwe tugomba kuhateza imbere kandi byose bikajyana.”
Abayobozi b’Akarere ka Gasabo baganira na Perezida Kagame
Mu gitondo kandi Umukuru w’Igihugu yari yasuye icyanya cyahariwe inganda kizwi nka ‘Special Economic Zone’ kiri i Masoro naho mu Karere ka Gasabo, aho yabwiye aba bayobozi ibyo yabonyeyo yasabye ko byakosorwa birimo kuba inganda zigomba gukora ibyo Abanyarwanda bashobora kugura bitabahenze, bityo asaba aba bayobozi b’i Gasabo gufata iya mbere mu gufasha abaturage kumva ko hari ibyiza bikorerwa iwabo.