• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cyangwa icyo yemera – Kagame

Editorial 09 Feb 2017 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yibukije abayobozi ko abaturage bayobora bagomba kubaho ntawe ubabangamiwe kuko ngo ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo ari cyo cyangwa icyo yemera.

Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze ubwo yaganiraga kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Gashyantare 2017 n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze bo mu Karere ka Gasabo aho bari bahuriye hamwe mu Nama Mpuzabikorwa y’Akarere.

Yabagaragarije ko ari umwanya mwiza wo kugira ngo baganire nk’abayobozi b’u Rwanda kuko ngo iyo bo batumvise neza byose bipfa kandi ngo kubikosora byapfiriye hasi ntibyoroha.

Perezida Kagame yagarutse ku mutekano w’Abanyarwanda agira ati “Umutekano ni inkingi y’ingenzi mu byo dukora byose. Buri wese agomba kubaho yisanzuye ntawe umuhungabanya. Ntawe ukwiriye guhungabanya iterambere twagezeho. Ntawe ukwiriye kuziza Umunyarwanda icyo aricyo cg icyo yemera.”

Yunzemo ati “Iyo turebereye abahungabanya umutekano ngo kuko twe bitatugeraho birangira ingaruka zigeze ku gihugu cyose.”

Ruswa mu nzego z’ibanze

Mu ijambo rye kandi, Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ikibazo cya ruswa mu bayobozi b’inzego z’ibanze kidakwiriye guhishirwa kuko ngo abaturage ari bo baharenganira.

Yagize ati “Nta muyobozi ukwiriye kunyereza cyangwa kurebera abanyereza ibigenewe abaturage. Nk’abayobozi ntabwo dukwiriye guceceka iyo hari bagenzi bacu banyereza ibigenewe abaturage cyangwa se bamunzwe na ruswa.”

“Inshingano zihera ku mutima, zigakoresha ubwenge bwacu kugira ngo icyiza duharanira kigerweho. Kuba abayobozi bijyana no kumva aho tuva naho tugana. Tugomba gukomera ku rugamba rwo kurwanya ruswa ku nzego zose.”

Yasabye ko nk’abayobozi bagomba kuba ku isonga mu guharanira ko aho u Rwanda rugeze rurwanya ruswa hakomeza hakarushaho kuba heza.

Bimwe mu bikorwa nabi

Umukuru w’Igihugu yibanze ku bikorwa bikorwa nabi n’ibidakorwa avuga ko binababaje kuba binakorwa gutyo kandi ntakibuze ngo bikorwe neza.

Yagize ati “Iyo tudakoze ibiri mu bushobozi bwacu nitwe bigiraho ingaruka. Ntanze urugero nko guhora tuganya ngo imvura yabuze ntitweza twari dufite ubushobozi bwo kuhira ntitubikore biba bibabaje.”

“Nitwe bayobozi b’u Rwanda nta wundi tugomba gutegereza. Ni inshingano zacu gukemura ibibazo duhura nabyo. Kuba umujyi utera imbere bigomba kuba igipimo cy’uko n’ibindi bice by’igihugu bitera imbere. Ari mu mijyi cyangwa se mu bice by’icyaro, nk’abayobozi nitwe tugomba kuhateza imbere kandi byose bikajyana.”

-5682.jpg

Abayobozi b’Akarere ka Gasabo baganira na Perezida Kagame

Mu gitondo kandi Umukuru w’Igihugu yari yasuye icyanya cyahariwe inganda kizwi nka ‘Special Economic Zone’ kiri i Masoro naho mu Karere ka Gasabo, aho yabwiye aba bayobozi ibyo yabonyeyo yasabye ko byakosorwa birimo kuba inganda zigomba gukora ibyo Abanyarwanda bashobora kugura bitabahenze, bityo asaba aba bayobozi b’i Gasabo gufata iya mbere mu gufasha abaturage kumva ko hari ibyiza bikorerwa iwabo.

2017-02-09
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Perezida Ndayishimiye yabaye wa mwana murizi udakurwaho urutozi

Editorial 01 May 2025
Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Editorial 22 Sep 2025

Zimbabwe: Perezida Emmerson Mnangagwa w’imyaka 80 ahagarariye Ishyaka rya ZANU-PF mu Matora

Editorial 23 Aug 2023
Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Gabiro : Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo y’Ingabo z’u Rwanda

Editorial 05 Nov 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana
Amakuru

Amerika yikuye mu ndorerezi zizakurikirana amatora ya Perezida muri Uganda nyuma yaho indorerezi zayo ku kigero cya 75% zimwe uburenganzira bwo kuyakurikirana

Editorial 13 Jan 2021
Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda
ITOHOZA

Burundi: Abaturage babujijwe kumva radiyo zo mu Rwanda

Editorial 21 Nov 2018
Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Isano hagati ya Mateke na Habyarimana intandaro yo kuba ku isonga mu guhungabanya u Rwanda

Editorial 23 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru