• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Ntayima nyina akabara: Kabuga Félicien ukurikiranyweho Jenoside yaribyaye

Editorial 24 Nov 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Amagambo ya Donatien Kabuga umuhungu wa Felien Kabuga ukurikiranyweho kugira uruhare rukomeye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ashimangira ko umwana na se bahuje ibitekerezo bipfuye.

Ni amagambo ari muri videwo uyu mwene Kabuga yashyize ku mbuga nkoranyambaga nk’uhagarariye umuryango wose, ahamagarira abantu kuza kwifatanya na bo mu myigaragambyo bateganyije kuzakora uyu munsi tariki 24 Ugushyingo 2022.

Muri iyi videwo uyu Donatien Kabuga yumvikana avuga amagambo arimo agashinyaguro no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aho gukoresha ijambo ‘Jenoside,’ akoresha ‘événement’, ijambo rusange bakoresha bagaragaza ko hari “ikintu runaka” cyabaye mu bihe byatambutse.

Ntabwo uyu muhungu atandukanye na se Felicien Kabuga, uhakana uruhare yagize kuri Jenoside, nyamara hari abatangabuhamya bagaragaje ko yatanze inkunga y’amafaranga n’ibikoresho  byifashishijwe mu mugambi wo kurimbura Abatutsi, ibyo umuhungu we yita ‘événement’

Gukoresha iri jambo, byumvikanisha kwambura uburemere Jenoside yakorewe Abatutsi, kuyihakana no gukomeretsa abagizwe impfubyi n’abapfakazi muri Jenoside,  se ashinjwa gutera inkunga, dore ko mu minsi 100 abarenga miliyoni bari bamaze kwicwa urw’agashinyaguro, Kabuga abigizemo uruhare rukomeye.

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Kabuga, akaba n’umwe mu bahoze mu mutwe w’urubyiruko rw’ishyaka rutwitsi CDR, aherutse guhamiriza urukiko ko kwijandika muri Jenoside yakorewe Abatutsi yabikomoye kuri  RTLM, radiyo Félicien Kabuga ashinjwa gutera inkunga.

Ikindi uyu Donatien Kabuga asabira imyigaragambyo, ni ukuba imitungo ya se yarafatiriwe.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko imitungo y’ukurikiranyweho ibyaha ishobora gufatirwa cyangwa gutambamirwa, mu gihe mu byo uregwa akurikiranyweho harimo n’indishyi. 

Uretse imitungo itimukanwa ifatirwa n’amafaranga ari kuri konti ashobora gufatirwa mu gihe cy’iminsi 60, ku mpamvu zitangwa n’ubugenzacyaha cyangwa ubushinjacyaha. 

Icyakora kuri Kabuga byo birihariye, kuko yatorotse ubutabera akamara igihe kinini yihishahisha mu mahanga, imitungo ye ikaba yarafatwaga nk’itakigira nyirayo. 

Nk’uko Prof. Gregory H. Stanton, umuhanga mu mateka ya Jenoside yabivuze, guhakana no gupfobya  Jenoside, nicyo cyiciro cyayo cya nyuma. Muri iki cyiciro, abakoze Jenoside bagerageza uko bashoboye ngo bagoreke amateka bagahindura abarokotse Jenoside abicanyi, nk’aho aribo bayikoze. Ngibi ibyo mwene Kabuga arimo gukora, agamije gusibanganya no kwikiza ipfunwe ry’ibyo se yakoze. Uko iyo myigaragambyo yabo yagenze tuzabigarukaho mu nkuru yacu itaha.

2022-11-24
Editorial

IZINDI NKURU

Kayiranga Baptiste  yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Kayiranga Baptiste yagizwe umutoza w’ikipe y’igihugu y’abari munsi y’imyaka 18

Editorial 17 Nov 2023
Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Uko umushinga w’itegeko wamaganywe cyane n’Abanyamakuru Abadepite bawanze

Editorial 29 Dec 2017
Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Andre Kazigaba wahoze muri RNC ubu akaba ari muri RRM ya Callixte Nsabimana yigambye kuri Ambasaderi Nikobisanzwe urupfu rw’Umunyarwanda Baziga Louis

Editorial 25 Jan 2021
Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Mu mihango y’amakwe hari aho usanga twimakaza umuco w’ibinyoma

Editorial 15 Jan 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA
KWAMAMAZA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 02 Mar 2023
RIB Yerekanye Abantu Bakurikiranweho Ibyaha Bakoze Bifashishije Ikoranabuhanga
INKURU NYAMUKURU

RIB Yerekanye Abantu Bakurikiranweho Ibyaha Bakoze Bifashishije Ikoranabuhanga

Editorial 06 Aug 2018
LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu
Amakuru

LONI irashinja Afurika y’Epfo gukingira ikibaba ruharwa Fulgence Kayishema kugeza bamuhungishije akava muri icyo gihugu

Editorial 20 Dec 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru