Uwavuze ko nshuti yawe ejo ishobora kuba umwanzi wawe ngo ntiyabeshye, Uwabonye amafoto ya Petero Nkurunziza asekera Perezida Paul Kagame w’u Rwanda mu myaka ishize, ntawari kwibaza ko Nkurunziza ,ageze aho asaba inkuba gukubita u Rwanda.
Iyo nkuba itagira amazi Petero Nkurunziza ariho aratongera ku baturanyi biwe bahoze ari abavandimwe , abaturanyi basangiye akabisi n’agahiye n’ubwo itarakubita ngo yatamure, yatangiye kurabya.
Amakuru ava mu nzego z’ubutasi za Petero Nkurunziza, avuga ko Nkurunziza ubwe , ariho arashakisha icumu risongoye cyane, risize ubumara, ryo gusogota ahica igihugu cy’u Rwanda, imyiteguro ihari niyo gushyira hamwe imitwe ibiri irwanya Leta y’u Rwanda ariyo FDLR na RNC ya Kayumba Nyamwasa.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Burundi Gen. Prime Niyongabo afatanije na Kayumba Nyamwasa mu bikorwa bya RNC
Ngo aho bigoraniye ni uko FDLR, idafitiye ikizere Kayumba Nyamwasa nk’umuntu wakoreye RPF-inkotanyi igihe kinini akaba yaragize n’uruhare guhirika ubutegetsi bwa Habyarimana , bamwe muri FDLR bakaba bagihangayikishijwe nibyo Kayumba Nyamwasa yakoreye muri Congo aho ashinjwa na FDLR kwica impunzi z’abahutu bari bahungiye mu nkambi z’impunzi muri Congo, kubwa FDLR bakabona ko nta Nyamwasa nta na Leta y’u Rwanda ngo bose ari bamwe, n’ubwo kubwiwe Kayumba Nyamwasa, yari yemeye ko Petero Nkurunziza yabahuza, bagakora umutwe umwe byaje kuba ikibazo cyo kunga izo mpande ebyiri, kugeza ubu bigisa nibyananiranye ngo ntibyabujije ariko Petero Nkurunziza gukomeza asaba izo mpande zombi kumufata mu mugongo, uruhande rwa Kayumba Nyamwasa akaba arirwo ruriho ruriyerekana nk’urushoboye ibyo bikorwa by’ubugizi bwa nabi.
Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza
Amakuru atangazwa n’umunyamakuru wacu uri I Bujumbura avuga ko ku wa gatanu, tariki ya 29 Kamena 2018, habaye inama mu Burundi, yahuje intumwa za Petero Nkurunziza n’iza Kayumba Nyamwasa, kugira ngo bumvikane uko ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’ u Rwanda byakorwa , abo kwa Nyamwasa bakaba barasabye ko Petero Nkurunziza ko abaha IMBONERAKURE zizewe zigera ku 250, zijyanwa mu gihugu cya Congo, guhabwa imyitozo y’uko bogaba ibitero mu Rwanda bikomeye biruta ibimaze iminsi bikorwa.
Ibimenyetso dufite, dukura mu baduhaye aya makuru, bari muri iyi nama y’abo kwa Kayumba Nyamwasa n’abo kwa Petero Nkurunziza na FDLR ,yabaye ku musi wa gatanu, bavuganye ikibazo kijyanye n’abanyarwanda bakunze gufatirwa mu Burundi bakicwa , abo kwa Nyamwasa bakaba batarabyishimiye kuko haba harimo aba maneko babo, ubwo rero iyo babishe, baba babiciye abatanga amakuru, nyuma baje kumvikana ko kuva ubu, abarundi bafashe umunyarwanda atari uguhita bamwica, ahubwo bakwiye kubanza gutohoza imvo n’imvano byiwe, bibaye ngobwa bakabaza n’abo kwa Nyamwasa ko bataba bamuzi, Kugira ngo badakomeza kwikora mu nda.
FDLR mu Burundi
Muri iri tohoza ry’umunyamakuru wacu yabashije kubona andi makuru y’ imyiteguro igaragaza ko hari abantu bakomeje kuva mu gihugu cya Uganda, bagaca muri Tanzania, binjira mu Burundi, bakajya mu birindiro by’ Interahamwe na RNC biri muri CIBITOKE, komine BUKINANYANA, zone ya NDORA, abandi bakava mu gihugu cya Congo mu maboko y’uwitwa Nyamusaraba, bakajya muri Komine BUKINANYANA bakakirwa na Gen. Gervais Ndirakobuca bita Ndakugarika, arikumwe n’abandi bakozi bakomeye bo mw’iperereza ry’u Burundi, abo bategetsi bagahita baha ibikoresho by’ibanze izo ngabo zabo, zigahita zerekeza aho zishingira ibirindiro mw’ishyamba rya Nyungwe , aho bivugwa ko bazajya bava bagatera mu turere two mu gihugu cy’u Rwanda.
Nk’uko bimaze imisi bivugwa mu itangazamakuru ko hari uturere tumwe na tumwe two mu Ntara y’amajyepfo mu Rwanda , tumaze iminsi duterwa n’abantu bitwaje intwaro bavuye mu Burundi, ubwambere bateye mu gace ka Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru , mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki 20 Kamena 2018, bitwaje intwaro bagabye igitero mu kagari ka Nyabimata mu murenge wa Nyabimata, barasa abantu babiri barapfa bakomeretsa Umuyobozi w’Umurenge, n’abandi benshi banashimuta abandi bantu benshi barimo abanyerondo. Ibi kandi bikaba byarongeye mu ijoro ryo ku itariki 1 Nyakanga 2018 mu gihe cya saa 23h30 nibwo aba bagizi ba nabi bitwaje intwaro bateye mu Umurenge wa Nyabimata, Akagari ka Ruhinga mu mudugudu wa Cyamuzi.
Abatera, ntibishe abantu ahubwo bagenda bibye ibyo kurya n’amatungo y’abaturage kandi bakagenda babyikoreje abo baturage baho, bakabarekura ari uko igisirikare cy’u Rwanda gitabaye.
Izo ncuro zose bateye, biruka bahunga basubira mu Burundi bikoreye n’ ibyo bibye.
Aya makuru ava mu nzego za maneko za Petero Nkurunziza uyu mu nyamakuru yabashije kubona avuga ko kuva aho bitangarijwe n’igipolisi cy’u Rwanda ko abateye mu Rwanda, bagiye bava mu Burundi, kandi bakavuga ikirundi, ikinyarawanda n’igiswahiri gike gike, banava muri ibyo bikorwa by’ubugizi bwanabi bakinjira mu Burundi, hari amakenga kwa Petero Nkurunziza ko ashobora gutahurwa , niyo mpamvu hari gutegurwa itangazo rya Leta y’u Burundi , aho bashaka kuzimanganya ibimenyetso , bakavuga ko ibyo bitero biriho bivugwa mu gihugu cy’u Rwanda mu bice bihana imbibe n’u Burundi, atari ibitero by’abantu baba bavuye inyuma y’igihugu, ahubwo ari ibitero bya Leta y’u Rwanda, kugira ngo ibone ibirego irega Leta y’u Burundi.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Umutekano mu Burundi, Ntahiraja Terence avuga ko ibyo u Rwanda rutangaza ko abaruteye ariho baturutse, ari ibinyoma.
Polisi y’u Rwanda yagize iti “Abo bagizi ba nabi bateye baturutse mu gihugu cy’u Burundi banyuze mu ishyamba rya Nyungwe, ari nayo nzira banyuze basubirayo. Ibi bikaba bibaye nta n’ibyumweru bibiri bishize mu karere kamwe habaye igitero nk’iki.
Bibye ibintu by’abaturage birimo amatungo n’ibiribwa, banarasa hejuru bagamije gutera ubwoba abaturage. Bashimuse bamwe mu baturage babatwaza ibyo bibye, baza kubarekura bamaze kotswa igitutu n’abashinzwe umutekano bahise batabara,…
Ntahiraja Terence avuga ko nta gitero cyagabwe mu Rwanda giturutse mu Burundi, ati “Twebwe mu Burundi bwacu hari amahoro n’umutekano, ntibwigera butera ingorane igihugu bihana imbibi,… ni ukuri n’Imana yo mu ijuru niyo izatubera umuhamya”.
Umunyamakuru wa BBC amubajije niba nta mujura cyangwa undi wese witwaje intwaro waba yaraturutse ku butaka bw’u Burundi akajya mu Rwanda; yabiteye utwatsi.
Ati “ Reka daaaaaaa!!! Ahubwo inkuru nshyashya twababwira ni uko Abarundi birirwa birukanwa bangirwa kuba impunzi,… niyo nkuru nshyashya tuzi, naho ngo aho uburundi bwaba buteza ibibazo, ibyo ni iremekanya, ni ikinyoma cyambaye ubusa”.
Tuzakomeza kubagezaho aya makuru…
gikundiro
Hhahhahah! Rushyashya rwose namwe rwose musigaye mutangaza ibintu nkabana! uyumunsi muti Kayumba arakorana na Uganda ejo muti Kayumba akorana na Kabira none muti Kayumba arigukorana na nkurunziza?
Ubwoba mufite nubwicyi????? ko musa nkabahahamutse?
Musigaye mubishya amakuru yanyu rwose! puuuuuu!
MAOMBI jOHN
BYENDA GUSETSA PE!!! MBE RUSHYASHYA NAKO ABAVUGIZI BA KAGAME KO MWAHIYE UBWOBA NI BITE? MWEBWE NTIMUHORA MUVUGAKO URWANDA RUKINZE UMWANZI ADASHOBORA KUBATERA? AKAGABO GAHINDA AKANDI KATARAZA REKA MUGIYE KUBONA AYO UMUSEGA WABONEYE KUMUGEZI KWA KWIBYIMBISHA NKIGIKERI NGO KINGANE NINKA MUGIYE GUTURIKA IMINSI YIGISAMBO NI 40!!! MWAKOJEJE AGATI MUNTOZI MUCOKOZA ABARUNDI BAGIYE NABO KUBEREKAKO MUTANGANA HAHAHAHAH!!!!1
mbarushe J.
Njye nzi gusoma Rushyashya. Songa mbere Rushyashya tuko pa moja.
Ukwanga atiretse aravuga ngo turwane.
Nubwo ntacyo barengera cyangwangirika ariko basigara inyuma nk’imyaka 30 baramutse batinyutse gutera U Rwanda.
Early green sam
Burya ngo imbwa ntizifuza ko bucya kweri uburundi mwebwe mubona mufite ingufu kweri zo rwana nurwanda? cga nkurunziza arashaka ko bamukorera nkibya mubutu nimushake muzihuze mwese na RNC ndetse nizo nkora mahano za FDLR ntacyo mwageraho ariko nubundi baca umugini ngo ntakishuka nabi nkumutima
pio
kayumba yakwamiye mubagore ntamusirikare umurimo waduterubwoba umusaza yavuzeko agereranywa nibisigazwa umuntu ajugunya igifukimazegukamura ibyingirakamaro
ndunva ntankuru iraha ntiyadukerereza
Salvator
Baca umugani mu Kinyarwanda ngo “inkubisi y’ama….. irayitarukiriza”. Niba Nkurunziza afite agatuza nakomeze namubwira iki….
Bugesera
Halya Museveni yali yalijeje iki umubyeyi wu Rwanda Habyalimana?
Shimon
Noneho Kayumba ari hose muri byose!! Ngaho reee
Shimon
Apotre Rwandamura se ntabwo yasutse akanasiga amavuta ku mipaka yose y urwanda??? Yibagiwe iy iburundi se kandi? Abo baranyura he?Murimo kuducanga namwe!! Intambara yava he?Mu kirere se? Mu mazi se? Muri Demokarasi se? Ku mbunda se? Mumbwire namwe. Ingabo zacu ziri maso!!!!!!
Ikibasumba
Inkotanyi nikimwe nawa mugabo uhora avuza induru ngonzi kurwana. Tegereza uzahura numwana wavutse ari inyeshyamba akaba amaze imyaka 24 ntakindi azi.