Ibi Umukuru w’Igihugu yabivuze kuri uyu wa mbere tariki ya 03 Mata 2017 ubwo yafunguraga ikigo (AIMS Rwanda) cyari gisanzwe gifite icyicaro mu Mujyi wa Cape Town ho muri Afurika y’Epfo.
Muri uwo muhango, Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kuba icyicaro cya AIMS. Akomeza yizeza kandi ko u Rwanda ruzaba umufatanyabikorwa mwiza mu guteza imbere ubumenyi, imibare n’ikoranabuhanga muri Afurika.
Agira ati “Twemera ko amasomo atangwa na AIMS afite akamaro gakomeye mu iterambere ry’umugabane wacu.
AIMS n’ibindi bigo biteza imbere ubumenyi biri hano mu Rwanda ni urugero rwiza rw’imikoranire n’ubufatanye. Dutera imbere byihuse kandi tukagera kuri byinshi iyo dukoreye hamwe.”
Akomeza avuga ko bidasaba kuba warize siyansi ngo umenye akamaro kayo. Ahubwo ngo bimenywa mbere na mbere n’abatarize siyansi.
AIMS yatangiye gukorera mu Rwanda ku itariki ya 27 Kanama 2016. Imaze kugira abanyeshuri 44 baturuka mu bihugu 10 byo muri Afurika. Ikorera i Remera ahahoze ari Alpha Palace Hotel.
AIMS ni ikigo gikomeye gikorera muri Afurika. Gikorerwamo ubushakashatsi mu bijyanye n’ubumenyi mu mibare. Gifite andi mashami muri Senegal, Ghana, Cameroun na Tanzania.
Iki kigo, cyatangijwe mu mwaka wa 2003, ni umushinga uhuriweho na za kaminuza zizwi ku rwego w’ isi nka Cambridge, Cape Town, Oxford, Paris Sud XI, Stellenbosch na Western Cape University.
Iki kigo kandi gifata abanyeshuri ndetse n’abarimu b’abahanga rikabongerera ubumenyi mu rwego rwo kubaka uburezi, ubushakashasti ndetse n’ikoranabuhanga muri Afurika.
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame