Ntibitangaje kuba abajenosideri n’abana babo bifuza ko “IBUKA-MEMOIRE ET JUSTICE” isenyuka, kuko uyu muryango ubambika ubusa mu ruhame!
Abajenosideri n’ababakomokaho bibumbiye mu kiswe”Jambo Asbl”, bamaze iminsi bikirigita bagaseka, bakwiza ibihuha ngo Umuryango “IBUKA-Mémoire et Justice” ugiye guseswa.
Ntibavuga ikizatuma useswa, n’abazawusesa. Ni bya bindi by’umutindi urota arya, kuko inzozi zabo zitazigera ziba impamo.
Ni mu gihe ariko, kuko kuva IBUKA-Mémoire et Justice yashingwa mu mwaka w’1994, utigeze uha amahwemo abajenosideri, ugaragariza isi yose ubugome ndengakamere bakoreye Abatutsi. Zimwe mu Nterahamwe-mpuzamugambi byaziviriyemo gufatwa zicirirwa imanza, izindi ziracyabundabunda, ariko ni ikibazo cy’igihe, nazo zizaryozwa ibyo zakoze.
Guhora bikanga uyu muryango rero, nibyo bituma bawifuriza guseswa, bagakwiza ibihuha bitagira epfo na ruguru, ariko mu by’ukuri bazi neza ko ntaho ”IBUKA-Mémoire et Justice” iteze kujya. Abajenosideri n’abana babo bo muri Jambo Asbl barabizi neza ko abayishinze n’abayinjiyemo nyuma, ari abagore n’abagabo biyemeje kutadohoka.
Abanyarwanda baba mu Bubiligi ari naho ””IBUKA-Mémoire et Justice” ifite icyicaro, batubwiye ko iby’abarotera uyu muryango guseswa ari nko kwitera ikinya ngo babone uko basinzira, kuko ibikorwa byawo bibambika ubusa mu ruhame. Byatumye ibihugu babamo bimenya ko bicumbikiye inyamaswa, ndetse abaturage babyo bakabaza abayobozi impamvu abo bagizi ba nabi bakidegembya.
Kimwe muri bikorwa by’uyu Muryango uharanira ko Jenoside yakorewe Abatutsi yahabwa agaciro, igahora yibukwa ku isi yose, n’abayigizemo uruhare bagahanwa, ni”Walk to Remember”, urugendo rwo kwibuka, rwitabirwa n’abantu batagira ingano, barimo Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda.
Iyo uru rugendo rwabaye usanga abajenosideri basuherewe, abenshi bakajya mu myobo nk’inyaga, bakazapfupfunukamo rurangiye.
Abajenosideri rero n’abana banyu bonse amashereka yuzuyemo ingengabitekerezo ya jenoside, nimusubize amerwe mu isaho.
Imiryango irwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho iteze kujya, ahubwo hazavuka n’indi myinsi cyane, kuko kuririra abacu, kubibuka no guharanira ko mushyikizwa ubutabera Abanyarwanda bazima babigize ihame ndakuka.
Ipfunwe mubana naryo nimwe mwaryiteye, ntimwaritewe n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Nimuhame hamwe rero!