• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ntibizorohera Mfumukeko kuyobora EAC kubera Perezida Nkurunziza

Ntibizorohera Mfumukeko kuyobora EAC kubera Perezida Nkurunziza

Editorial 24 Aug 2016 Mu Rwanda


Liberat Mfumukeko ni Umurundi akabari nawe umunyamabanga mukuru wa EAC ariko uko bigaragara n’uko bitazamworohera gutunganya neza inshingano ze kubera Perezida Petero Nkurunziza.

Mfumukeko yagizwe umunyamabanga mukuru wa EAC, Werurwe uyu mwaka, asimbuye kuri uwo mwanya Umunyarwanda Richard Sezibera. Ubusanzwe ushinzwe ayo mabanga aba ntaho aba agihuriye n’igihugu cye uretse gusa yuko agikomokamo kikaba cyaranamutanzeho kandidatire, naho mu mikorere aba ari umuntu w’ibihugu byose bigize EAC.

Perezida Nkurunziza yatangiye kuvangira Mfumukeko akimara gutangira ubwo buyobozi bukuru muri EAC, amugira ambasaderi we udasanzwe. Kuva icyo gihe benshi batangiye kwibaza ukuntu Mfumukeko azashobora kubangikanya iyo mirimo ye, isaba kutobogama, muri EAC no kuba ambasaderi udasanzwe wa Petero Nkurunziza kandi bisanzwe bizwi yuko Bujumbura ibangamira imikorere myiza ya EAC !

Ukuntu Nkurunziza abangamira imikoranire myiza y’ibihugu bigize EAC ntabwo ari ibyo gushakishiriza kure. Mbere yuko vuba aha Sudan y’ep’o yinjizwa muri EAC uwo muryango wari ugizwe n’ibihugu bitanu. Muri ibyo, u Rwanda, Kenya na Uganda harakoreshwa indangamuntu iyo abaturage bavuye mu gihugu kimwe bajya mu kindi.

Tanzania ya Jakaya Mrisho Kikwete n’u Burundi bwa Petero Nkuru Nziza byo byanze uwo mushinga, kujya cyngwa kuva muri ibyo bihugu bikaba bigisaba inzandiko z’inzira. Nubwo n’imitekerereze ya Kikwete nayo nta bwenge bwinshi buyirimo ariko nibura we yari afite icyo avuga. Yavugaga yuko Tanzania ari igihugu kinini, ngo hatabayeho ikintu cyo gukumira abimukira ubutaka bwa Tanzania bwakwiturirwa n’abimukira kuva mu bindi bihugu bigize EAC ! Nkurunziza nawe se yarakumiraga ngo ubutaka bw’u Burundi butamarwa n’abandi ?

Uko Nkurunziza akora nabi mu gihugu cye ashaka kuba ari nako akora no muri EAC, atabanje gutekereza yuko abandi babibona yuko yica amategeko agenga umuryango. Muri Mata umwaka ushize u Burundi bwinjiye mu imvururu, nan’ubu zigikomeje. Kuva icyo gihe Nkurunziza yatangiye guhiga abarwanya ubutegetsi be imbaga y’abantu ihunga ubwicanyi, abenshi bakaba bari muri ibi bihugu bigize EAC.

Muri uko guhiga umwanzi, mu kwa 11 umwaka ushize ubutegetsi bwa Nkurunziza bwandikiye inteko nshingamategeko ya EAC (EALA) buyibwira yuko bwahagaritse bane mu badepite b’u Burundi bari bayigize. Abo bazizwaga yuko bagaragaje kutemera manda ya gatatu ya Nkurunziza ari nayo yatumye ubwicanyi butangira muri icyo gihugu. Kuko ihagarikwa ry’abo badepote ryari rinyuranyije n’amategeko agenga umuryango, EALA yarabyanze abo badeote bakomeza imirimo yabo.

-3794.jpg

Liberat Mfumukeko

-3793.jpg

Ubu ikibazo kiriho ni icy’ubutegetsi mu Burundi guhagarika urujya n’uruza rw’abantu hagati yabwo n’u Rwanda. Ibi na none bikaba byica amategeko agenga EAC, ejo abadepite muri EALA baba baratangiye kubyigaho ariko bakanasaba inama y’abaminisitiri ba EAC no kuziga ku mikorere ya wa mwambasaderi udasanzwe wa Nkurunziza, Liberat Mfumukeko bavuga ko idahwitse !

Kayumba Casmiry

2016-08-24
Editorial

IZINDI NKURU

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Polisi yataye muri yombi Bishop Imanizabayo n’abandi 2 bashinjwa ubutekamitwe bitwaje’ Ubuhanuzi ‘

Editorial 30 Apr 2017
Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Urubanza rw’abasirikari bakekwaho kwica rwaburanishirijwe mu ruhame

Editorial 23 Jun 2017
Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Itsinda ryihariye ry’abapolisikazi bazajya kubungabunga ubutumwa bw’amahoro ryiteguye neza

Editorial 14 Oct 2017
Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Umuhanzi Ruhumuriza James uzwi nka King James agiye gushyira hanze Album ye ya Karindwi yise “Ubushobozi” izaba iriho indirimbo zisaga 15

Editorial 20 Sep 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA
IMIKINO

Perezida Kagame ashyigikiye Golden State Warriors mu mikino ya nyuma ya NBA

Editorial 03 Jun 2016
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye
Amakuru

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Editorial 09 Dec 2022
ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha
Mu Mahanga

ACP Mutezintare yasabye abamotari bo muri Musanze kugira uruhare mu gukumira ibyaha

Editorial 29 Dec 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru