• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame

Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha: Kagame

Editorial 01 Sep 2016 Mu Mahanga

Perezida Paul Kagame yasabye abakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), kongera imbaraga mu mikoranire yabo hagamijwe kurwanya no gukumira ibyaha, cyane cyane ibikorwa hifashisihjwe ikoranabuhanga nka bimwe mu byaha bivuka muri iki gihe kubera iterambere ryaryo.

Ibi umukuru w’igihugu yabivuze ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama ya 18 y’Abakuru ba Polisi bo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), n’umwitozo w’iminsi 5 wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yavuze ati:’’Ntitugomba guha icyuho abanyabyaha cyangwa ngo ibihugu byacu bibe ubuhungiro bwabo. Icyo dusabwa ni imikoranire, guhanahana amakuru ndetse no kwifashisha ikoranabuhanga rigezweho mu mirimo ya buri munsi ya Polisi.

Yanabakanguriye kugirirana icyizere n’ubwumvikane hagati yabo kugirango iyo mikoranire myiza igerweho

Kuri iyi ngingo yavuze ati:’’ Nta kintu gishobora gusimbura icyizere n’ubwumvikane mu bayobozi ba za Polisi. Niyo mpamvu Polisi y’u Rwanda yashyize imbere imikoranire myiza n’ubutwererane hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko. Tugomba gukorera hamwe ngo twongerere imbaraga imiryango duhuriramo mu karere n’indi mpuzamahanga.’’

Abantu barenga 200 baturutse mu bihugu bya Afurika 37 bitabiriye iyi nama, barimo abayobozi bakuru ba Polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba (EAPCCO), abayobozi b’amashami ashinzwe ubugenzacyaha (CID) muri ibyo bihugu, abayobozi b’ibiro bya Polisi mpuzamahanga (Interpol), n’abandi batoranyijwe n’ibihugu byabo ngo bitabire uwo mwitozo.

Iyi nama ya 18 y’abayobozi bakuru ba polisi z’ibihugu byo muri Afurika y’uburasirazuba ikaba izamara iminsi 3 ifite intego ivuga ngo:’’Twongere imikoranire myiza mu kurwanya ibyaha ndengamipaka n’iby’ikoranabuhanga.”

Perezida Kagame yashimiye abagize uyu muryango kubera imikoranire myiza isanzwe irangwa mu bihugu biwugize.

Yavuze kandi ko Polisi ya buri gihugu igomba gukora ibishoboka ikagirirwa icyizere n’abaturage ikamenya ibinogeye buri gihugu hanyuma igakurikiza indangagaciro ku rwego rwo hejuru.

Yavuze ati:’’Afurika iri kwihuta cyane mu ikoranabuhanga, ikaba ariyo mpamvu ifite ibyago byo kwibasirwa n’ibyaha nk’ibi, ariko ntidushobora kwihanganira ko hari icyatambamira iterambere ryayo kinyuze mu ikoranabuhanga, ahubwo rikwiye gukomeza kuyifasha gutera imbere. Bikaba bisaba imikoranire ya hafi y’inzego z’umutekano kugirango gutahura ibyaha nk’ibi, gufata no kugeza mu butabera ababikekwaho byorohe.”

EAPCCO yashinzwe mu 1988 i Kampala muri Uganda mu nama ya mbere yari yahuje abayobozi ba za Polisi z’ibihugu byo mu burasirazuba bwa Afurika, ikaba igizwe n’ibihugu 13 aribyo u Rwanda, Uganda, u Burundi, Comoros, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Kenya, Sudan, South Sudan, Seychelles, Somalia, na Tanzania.

Ikaba yarashinzwe nk’imwe mu ngamba zo guhuriza hamwe imbaraga mu kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Yashimiye abayobozi ba Polisi mpuzamahanga (Interpol) bari muri iyi nama barimo umunyamabanga mukuru wayo Dr Jürgen Stock.

Polisi y’u Rwanda ikaba yaranakiriye umwitozo wo kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, ukaba warateguwe na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Polisi mpuzamahanga (Interpol), ukaba uhuje abantu barenga 100 baturutse mu bihugu bya Afurika. Uyu mwitozo ukaba ari uwo kongerera ubumenyi inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu gukumira no kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Uyu mwitozo ukaba wibanda ku icuruzwa ry’abantu rikorwa hakoreshejwe ikoranabuhanga cyane cyane irikorerwa ku mbuga nkoranyambaga, telephone, mudasobwa na murandasi.

Hakaba hanashyizwe ibuye ry’ifatizo ahazubakwa ikigo cy’akarere cy’ikitegererezo kizaba gishinzwe kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kizubakwa ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Biteganyijwe ko iki kigo kizatwara miliyoni imwe n’igice y’amadolari y’abanyamerika, kikazaba gifite ibyangombwa byose byifashishwa mu kurwanya ibi byaha, kikazajya kinatanga amahugurwa yo kongera ubumenyi ku kurwanya ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga mukuru wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) Dr Jurgen Stock, yavuze ko EAPCCO ari umwe mu miryango igaragaramo imikoranire myiza hagati y’inzego zishinzwe kubahiriza amategeko ku isi yose, anasezeranya ko umuryango abereye umunyamabanga mukuru uzakomeza kuyitera inkunga ngo ikomeze kubaka ubushobozi.

-3914.jpg

-3913.jpg

Dr. Stock yavuze ko iki kigo kizaba gifite ibyangombwa byose byifashishwa gukumira ibi byaha kandi bya ngombwa bituma isi iba mu mahoro.

RNP

2016-09-01
Editorial

IZINDI NKURU

Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho  Agnes  yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Impamvu zigera kuri 5 zitumye Dr. Binagwaho Agnes yirukanwa igitaraganya muri Guverinoma

Editorial 15 Jul 2016
Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo,  gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Perezida Ndayishimiye yohereje Batayo ya 9 muri congo, gusimbura iya 7 yashiriye kurugamba barwanamo na M23.

Editorial 07 Feb 2024
U Bufaransa : Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

U Bufaransa : Urukiko rurumva ubujurire ku rubanza rwa Padiri Wenceslas Munyeshyaka

Editorial 08 Nov 2017
Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Avuga kuri Rugwabiza Perezida Kagame Ati “Ni ukuvuga ngo…mu gihe yaje nka hano aje mu kiruhuko agakubitana na cabinet azajya ayitabira atubwira iby’aho avuye.”

Editorial 07 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine
INKURU NYAMUKURU

Muri Uganda kwicwa uzira ubusa ni ibisanzwe” Bobi Wine

Editorial 13 Jul 2019
Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?
INKURU NYAMUKURU

Ese ibyananiranye kugeza ubu Uhuru azabishobora ?

Editorial 12 Mar 2019
Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe
Amakuru

Agathe Kanziga imbere y’urukiko rwa Paris mu iperereza ku ruhare rwa Paul Barril, bafitanye amabanga adasanzwe

Editorial 03 Nov 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru