Abagana muri Monaco Cafe bamaze kubona itandukaniro ryaho mu kwakira abahagana.Abantu benshi bakomeje kugenda bahayoboka bitewe n’uburyo ibiribwa n’ibinyobwa bihatangwa biba bihendutse kandi biteguranywe isuku n’ubuhanga utasanga ahandi.
Monaco Café idahwema kugeza ku banyarwanda ndetse n’abaturarwanda ibyiza byinshi bijyanye n’ibyo kurya ndetse no kunywa;kuri ubu noneho yongeye kudabagiza abakunzi b’ibinyobwa bigezweho, aho yongeye kuzana ikinyobwa gikunzwe mu Rwanda no ku isi cyane cyane muri Spain aho gikorerwa.
Inzoga ya “Estrella”bisobanura “Star”izwi ku isi yose yamamaye cyane kubera uburyohe bwayo bwamamazwa n’ikipe y’umupira w’amaguru ya Barcelona yo muri Spain;Monaco Café yafashe iyambere izanira abaturaRwanda iyi nzoga inywebwa cyane mu bihugu bya Australia, Brazil, Peru, Bulgaria, Canada, Cyprus, Croatia, Greece, Ukraine, Norway, Poland, Portugal, Sweden, Taiwan, Georgia, Honduras na UK.
Monaco Cafe wayisanga mu nyubako ya T2000
Tubibutse ko iyi mikino yose iri bube ku isaha ya saa 22h:00 z’ijoro.