• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Nyuma y’imyaka 15, Amavubi U17 yabonye itike y’igikombe cya Afurika 2027, Uganda yegukanye igikombe cya CECAFA   |   19 Oct 2026

  • Sgt Robert Kabera apfuye urw’Intabwirwa y’Akamasa irigata Ubugi bw’Intorezo   |   19 Oct 2026

  • Umurage Isamaza Nyiranyamibwa Suzana asize mu Mitima y’Abanyarwanda ntuzibagirana   |   19 Oct 2026

  • Gen MK MUBARAKH ari kumwe na Maj Gen Alex KAGAME basuye APR F.C yitegura gukina na Zamalek SC   |   15 Oct 2026

  • U Rwanda rwahawe kwakira irushanwa rya Grand Prix mu gihe cy’imyaka 10 uhereye muri 2030   |   13 Oct 2026

  • BK Pro League: Hakinwa umunsi wa kane wa shampiyona y’u Rwanda, Gorilla FC yatsinze Rayon Sports Gicumbi FC ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo   |   12 Oct 2026

You are at :Home»IKORANABUHANGA»Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki

Perezida Kagame yavuze ku kibazo yibajije ubwo yinjiraga muri politiki

Ubwanditsi 09 May 2018 IKORANABUHANGA

Perezida Paul Kagame yavuze ko ikoranabuhanga rigomba kwifashishwa nk’uburyo butuma ibindi bikorwa abantu bakeneye bishoboka, hagamijwe no gukemura ibibazo abaturage bahura nabyo mu buzima bwa buri munsi.

Perezida Kagame yabigarutseho ku munsi wa mbere wo gutangiza Transform Africa Summit 2018, yitabiriwe n’abagera ku 4000 baturutse mu bihugu bisaga 80 byo mu mpande zitandukanye z’Isi.

Ubwo yari ahawe umwanya ngo agire icyo avuga ku musozo w’ikiganiro cyagarukaga ku buryo bwo kubaka Isoko Rusange mu ikoranabuhanga, Perezida Kagame yagaragaje ko hari inzego zikwiye kongerwamo imbaraga, ashingiye ku byo yanyuzemo ubwo yinjiraga muri politiki.

Yagize ati “Ikibazo cya mbere nibazaga cyari ukwibaza ngo ni iki nkwiye kuba nkora muri politiki, ni ibihe bikwiye kuza imbere. Icyo naje kubona ni uko muri guverinoma cyangwa politiki, ni ugufasha abaturage gushobora gukora ibishoboka bashingiye ku bintu byinshi birimo ubucuruzi. Igikorwa cyanjye cya mbere kwari ugutuma ubucuruzi bushoboka, ku baturage bo mu gihugu cyanjye.”

Yavuze ko gukora byose bisaba ikoranabuhanga, guhanga udushya no kwihangira imirimo, bikaba ari ibintu by’ingenzi ibihugu bya Afurika bigomba gushyiramo imbaraga bifatanyije.

Yakomeje agira ati “Muri Afurika tugomba kugira iyo myumvire yo gutuma ubucuruzi bukorwa neza no kwemerera umuntu wese kubigiramo uruhare. Bivuze ngo izo miliyari 1.4 z’abaturage bagomba kubona ayo mahirwe, abari ku isoko bose bakabasha gukora ibyo bashoboye kandi abantu bafite ubushobozi butandukanye, hagashyirwaho uburyo butuma byose bishoboka.”

Yakomeje agira ati “Dushore imari mu burezi, mu buzima, mu bikorwaremezo, ibyo byose bizamura impano, ubumenyi, kugira ngo tugire abaturage bafite ubuzima bwiza, banabasha gukora ibibateza imbere bakigeza ku rundi rwego.”

Perezida Kagame yavuze ko Afurika ikwiye gukorera hamwe, kugira ngo hubakwe uburyo butuma n’ibindi bikorwa byose bishoboka.

Yakomeje agira ati “Urebye ku ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru yaba 4G, 5G, dukwiye kubirangamira ariko tukanabasha guhanga uburyo bukemura ibibazo byo ku rwego rwo hasi bigera ku mubare munini w’abaturage.”

“Ntabwo ari ukuvuga ngo oya reka tugume muri ibyo bibazo abaturage bacu bafite gusa tube turetse iryo koranabuhanga rigezweho no guhanga udushya, Oya. Ni ukubaka uburyo bwo guhuza ibyo byose, bidufasha kwiteza imbere tukabasha kubaha ahazaza twifuza.”

Perezida w’Inteko Rusange ya 72 y’Umuryango w’Abibumbye, Miroslav Lajčák, yavuze ko nubwo iyi nama bayise Transform Africa, itari mu nyungu za Afurika gusa, kuko impinduka zishobora guhera muri Afurika ariko zigakwira Isi yose, anabihuza no kuba iyi nama idakoranyije abaturutse mu bihugu 54 bya Afurika ahubwo baturutse imihanda yose mu migabane itandukanye.

Yakomeje agira ati “Iyo urebye Afurika ubona ibintu bitandukanye birimo amahirwe, ubushake, ariko igikomeye kurusha ibindi ni icyizere kubera ko mu byakozwe byose, hari n’ibindi bigiteganywa.”

Yavuze ko kugira ngo ibikorwa byose bikenewe bikorwe neza, hakenewe kwita ku ikoranabuhanga by’umwihariko, kuko rimaze guhindura ibikomeye imibereho y’abantu guhera ku buryo bavugana, uko bagura bakanagurisha n’uburyo batanga serivisi zitandukanye.

2018-05-09
Ubwanditsi

IZINDI NKURU

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ibyishimo byasaze Iradukunda na Ngayabahunga begukanye miliyoni 20 Frw muri Airtel Yora Kashi (Amafoto)

Ubwanditsi 22 Dec 2018
Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Samsung yashyize ku isoko telefoni nshya ya Galaxy Z Flip ishobora gukunjwa

Ubwanditsi 12 Feb 2020
[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

[ Uber ] izwi nko mu gihugu cya Kenya, itanga serivisi z’ingendo yifashishije ikoranabuhanga ishaka gukorera mu Rwanda

Ubwanditsi 26 Aug 2018
Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Min Philbert yahaye inkwenene abayobozi bafungirana internet ngo idashira

Ubwanditsi 23 Nov 2017

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Musanze: Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa
Mu Mahanga

Musanze: Police yaganirije abakora mu rwego rw’ubuvuzi kuri ruswa

Ubwanditsi 18 Jan 2017
Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito
Amakuru

Rubavu: Umuryango AHF – Rwanda wagobotse Abagizweho ingaruka n’iyangirika ry’amazu ry’atewe n’imitingito

Ubwanditsi 04 Jun 2021
Perezida Kagame yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize AU ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.
INKURU NYAMUKURU

Perezida Kagame yayoboye Inteko rusange ya 32 yahuje abakuru b’ibihugu bigize AU ari nayo agomba guhererekanyamo ububasha n’umusimbuye.

Ubwanditsi 10 Feb 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

Zabyaye amahari hagati ya Leta ya Congo na FC Barcelona: Amasezerano ya Miliyoni 43 z’Amayero ahagaritswe kubera komisiyo ya Miliyoni4.3 z’Amayero

28 Sep 2026
Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

Ibisa birasabirana, noneho Kayumba Nyamwasa yisunze Abanyamulenge baguzwe na Tshisekedi ngo bagambanire benewabo

23 Sep 2026
Mu rwego rwo Guhirika Ubutegetsi, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abagombaga guhirika ubutegetsi.

22 Sep 2026
Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

Ibyabapfu biribwa n’abapfumu; uburyo Thomas Nahimana akomeje kurya imitsi ibigarasha birangaye

14 Sep 2026
Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Eugène Ntambara yakatiwe burundu n’ubutabera bw’u Buholandi kubera uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

31 Aug 2026
Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

Polisi y’u Rwanda Irakangurira Abanyatubari kongera gusubira ku muco wo gufunga bakurikije amasaha yagenwe

05 Aug 2026
Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

Icukumbura ku bari inyuma yo guhuza Tshisekedi n’umuryango wa Juvenal Habyarimana

01 Aug 2026

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru