Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2090 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko ruhagarariye abandi rwiga mu mashuri makuru na kaminuza rwasoje itorero ry’Intagamburuzwa, ko rukwiye guharanira kurwanira igihugu cyarwo mu gihe bibaye ngombwa.
yagize ati “Kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”
Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri ko buri wese akwiye kumenya icyo ashoboye, imbaraga yifitemo, akamenya n’icyo akwiye guharanira.
Ati “Hari icyanjye ku giti cyanjye nk’iki gihugu kuko n’abandi bafitiye ibihugu byabo kandi bafite uko babyubaka, baharanira, buri wese afite icyo akwiye kuba aharanira., Twese hamwe dufite icyo twaharanira n’iyo yaba muri twe cyangwa uwo hanze adakwiye kuba abonera ngo ahungabanye icyo twita icyacu.”
“N’aba bose ubona birirwa bitaranga hariya hose bavuga ubusa, buriya ibyo babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa. Igihe utaragera kuri uriya murongo ndakwihorera ukajya aho ukipfusha ubusa ukigira icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa rwose ubwo burenganzira burahari. Ariko igihe utaragira kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko niko bimeze.”
“Mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka? Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari. Naho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi? bagatukanaaaa.. numvise amagambo ngo bazatumesa […] ariko nabo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.”
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame