• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga».. numvise amagambo ngo bazatumesa- Perezida Kagame

.. numvise amagambo ngo bazatumesa- Perezida Kagame

Editorial 11 Sep 2016 Mu Mahanga

Mu mpanuro Umukuru w’Igihugu yagejeje ku rubyiruko 2090 rwari ruteraniye mu nyubako ya Kigali Convention Center , Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko ruhagarariye abandi rwiga mu mashuri makuru na kaminuza rwasoje itorero ry’Intagamburuzwa, ko rukwiye guharanira kurwanira igihugu cyarwo mu gihe bibaye ngombwa.

yagize ati “Kurwana urugamba ntawe bikwiriye gutera impungenge, umuntu arwanira ikintu cye yumva gifite agaciro, umuntu arakirwanira. Nk’ibi mujya mwumva abantu bashobora gutobanga ibyo abantu bubaka, nk’iyi nyubako ukumva ko waza ukayishyira hasi, oya nakwica mbere y’uko ubigeraho.”

Perezida Kagame yasabye aba banyeshuri ko buri wese akwiye kumenya icyo ashoboye, imbaraga yifitemo, akamenya n’icyo akwiye guharanira.

Ati “Hari icyanjye ku giti cyanjye nk’iki gihugu kuko n’abandi bafitiye ibihugu byabo kandi bafite uko babyubaka, baharanira, buri wese afite icyo akwiye kuba aharanira., Twese hamwe dufite icyo twaharanira n’iyo yaba muri twe cyangwa uwo hanze adakwiye kuba abonera ngo ahungabanye icyo twita icyacu.”

“N’aba bose ubona birirwa bitaranga hariya hose bavuga ubusa, buriya ibyo babifitiye uburenganzira ariko hari umurongo ntarengwa. Igihe utaragera kuri uriya murongo ndakwihorera ukajya aho ukipfusha ubusa ukigira icyo ushaka cyose, ukabeshya abo ushaka kubeshya bakunda kubeshywa rwose ubwo burenganzira burahari. Ariko igihe utaragira kuri wa murongo ndakwihorera ariko n’uwugeraho ntabwo umenya icyagukubise, rwose munyumve uko niko bimeze.”

“Mbahe n’urugero muzi, njya mbona mu binyamakuru, mu mateleviziyo, abantu begera imipaka yacu bagatukana, bakavuga ko bazatu… bagatuka Kagame Perezida w’u Rwanda, njye nta gitutsi kibi wantuka ngo kimbabaze, kuntuka? Ndakwihorera nkore ibyanjye, ibyanjye bindeba biri hano mu Rwanda ariko ushatse kunkurikirana iwanjye, nibyo navugaga, kuri ibyo nta nzira ebyiri zihari. Naho abaza ku mipaka bagakoronga, gukoronga murabizi? bagatukanaaaa.. numvise amagambo ngo bazatumesa […] ariko nabo barabizi, bagomba kuba babizi ubwo ni wa murongo uba utararengwa.”

-4028.jpg

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame

-4029.jpg

2016-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Ibitaro bya Gisilikare Kanombe byasangiye Noheli n’Abana babirwariyemo

Editorial 22 Dec 2016
Afungiwe kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga no kugerageza gutanga ruswa

Afungiwe kudatanga inyemezabuguzi y’imashini y’ikoranabuhanga no kugerageza gutanga ruswa

Editorial 11 Nov 2016
Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Bitunguranye Minisitiri w’ Ibidukikije mu Bufaransa yafashe icyemezo cyo kwegura

Editorial 29 Aug 2018
Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Urubyiruko rwo mu Itorero ERC Nyarutarama mu giterane cy’ububyutse

Editorial 29 Sep 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.
Amakuru

Ntaganda Bernard wokamwe n’amacakubiri nawe ngo nagirwe “Umuziranenge”.

Editorial 27 Feb 2024
Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda
Amakuru

Politiki idaheza u Rwanda rwiyemeje, ni umusingi ukomeye w’ubumwe bw’Abanyarwanda

Editorial 13 Nov 2021
CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo
INKURU NYAMUKURU

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

Editorial 05 Apr 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru