• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Nyagatare: Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Nyagatare: Bane bafunze bakekwaho guha ruswa abapolisi

Editorial 07 Feb 2016 Mu Mahanga

Mu gihe Polisi y’u Rwanda ndetse n’izindi nzego za Leta bakomeje urugamba rwo kurwanya ruswa n’ibisigisigi byayo, hari bamwe mu baturage batarumva ko ruswa itemewe mu Rwanda ndetse ihanwa n’amategeko kuko , ku itariki ya 5 Gashyantare 2016, Polisi ikorera mu karere ka Nyagatare yafashe abagabo 4 bakekwaho guha ruswa abapolisi.

Turihiwe Alexandre w’imyaka 31 y’amavuko hamwe n’umushoferi we Bizumutima Gedeon bafatiwe mu murenge wa Rukomo batanga ruswa y’amafaranga 5000 nyuma yo gusanga imodoka yabo idakorewe igenzura (controle technique), bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Kuri uyu munsi na none, mu murenge wa Rukomo, Rukundo Onesphore w’imyaka 44 y’amavuko yagerageje guha abapolisi ruswa y’amafranga 5000 basanze atwaye moto nta ruhushya rwo kuyitwara agira, ubu nawe akaba afunganywe na bariya twavuze haruguru.

Mu murenge wa Nyagatare kandi, hafatiwe Rutagarama Jean Paul w’imyaka 34, nyuma yo kohereza ruswa y’amafaranga 15000 kuri telefone y’umupolisi agirango asubizwe uruhushya rwe rwafatiriwe afatiwe mu makosa yo mu muhanda, kugirango ntiyishyure amande yaciwe, ubu akaba nawe afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyagatare.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Inspector of Police (IP) Emmanuel Kayigi, yavuze ko iki gikorwa cyakozwe ari gahunda inzego za Leta zishinzwe kurwanya ruswa zihuriyeho mu rwego rwo kwereka Abanyarwanda ko ruswa hari aho igitangwa, ko kuyirwanya bikorwa, kandi ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yagize ati :“ Gahunda yo kurwanya ruswa ni gahunda inzego zose za Leta zihuriyeho ari nayo mpamvu natwe twibanze mu gusuzuma niba nta bagitanga ruswa cyangwa abayakira. Turashaka ko abashoferi naba nyir’amamodoka bamenya ko Polisi n’izindi nzego z’igihugu zahagurukiye kurwanya ruswa”.

IP Kayigi yasabye ko buri wese ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa yabimenyesha Polisi, aho yagize ati:” Nta mpamvu yo kugura serivisi ufitiye uburenganzira”.Yanavuze ko Polisi y’u Rwanda yafashe ingamba zo kurwanya ruswa muri serivisi zitandukanye za Polisi n’abayifatiwemo bagahabwa ibihano, aho yavuze ko mu ngamba yafashe harimo kuba yarashyizeho ishami rishinzwe kurwanya ruswa muri Polisi y’u Rwanda.

Ingingo ya 641 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha cy’u Rwanda igira iti” Umuntu wese uha undi muntu, ku buryo bweruye cyangwa buteruye, washatse kumuha, wamuhaye ku buryo buziguye cyangwa butaziguye, impano cyangwa indonke iyo ari yo yose cyangwa yamugiriye amasezerano yabyo kugira ngo amukorere cyangwa akorere undi muntu ibinyuranyije n’amategeko cyangwa areke gukora ibiri mu nshingano ze, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza ku icumi (10) z’agaciro k’indonke yatanze cyangwa yashatse gutanga”.

RNP

2016-02-07
Editorial

IZINDI NKURU

Uganda: Abantu Bambaye Imyambaro Ya FARDC Barashe Abantu 3 Bashimuta Undi

Uganda: Abantu Bambaye Imyambaro Ya FARDC Barashe Abantu 3 Bashimuta Undi

Editorial 06 Aug 2018
Ifoto y’umunsi

Ifoto y’umunsi

Editorial 13 Jan 2016
Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Umwami wa Maroc yemeje ko igihugu cye gishaka kugaruka muri AU

Editorial 18 Jul 2016
Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Bamwe mu batanze ubuhamya bushinja mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Arusha barahabwa ruswa ngo bahindure imvugo, bityo abajenosideri bagirwe abere

Editorial 11 Dec 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame
INKURU NYAMUKURU

Abatiyumvishaga uko dushora imari muri ICT kandi abaturage bashonje twarabahinyuje – Perezida Kagame

Editorial 27 Mar 2018
FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo
Amakuru

FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo

Editorial 16 Dec 2025
Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda
Amakuru

Amavubi yitegura Sudan aratangira imyitozo, ibitego 25 nibyo byabonetse ku munsi wa 9 wa shampiyona y’u Rwanda

Editorial 14 Nov 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru