• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Nyamasheke: Abakandida-Depite Ba FPR/Inkotanyi Bahawe Umukoro Mbere Yo Kwizezwa Amajwi

Nyamasheke: Abakandida-Depite Ba FPR/Inkotanyi Bahawe Umukoro Mbere Yo Kwizezwa Amajwi

Editorial 17 Aug 2018 Mu Rwanda

Umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke ni wo wakiriye  abakandida Depite b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo mu bikorwa byo kwiyayamariza kujya mu Nteko Ishinga amategeko umutwe w’Abadepite, abaturage bakaba babemereye kubatora ariko nabo babasaba kuzita ku kibazo bafite cy’umuhanda Bushenge-Nyabitekeri.

Abakandida babiyeretse ni Uwamariya Rutijanwa Pélagie, Pasiteri Senani Benoit basanzwe ari abakandida b’umuryango FPR Inkotanyi na Bitsindinkumi Innocent  waturutse mu mutwe wa politiki PSR wifatanije na FPR muri aya matora y’Abadepite yimirije imbere.

Abaturage b’umurenge wa Shangi bari bitabiriye iki gikorwa, bagaragarije abakandida akanyamuneza baterwa n’ibyo FPR imaze kubagezaho birimo umutekano usesuye, imihanda, ikigo nderabuzima na poste de santé 3 zimaze kubageraho, ubwisungane mu kwivuza n’ibindi, basaba ko n’ibisigaye ubutaha byatekerezwaho.

Uwanyirigira Béatrice utuye mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Shangi muri uyu murenge yagize ati’’ umuryango FPR Inkotanyi wadukuye kure rwose ni yo mpamvu dutindiwe n’itariki gusa ngo duhudangaze amajwi kuri liste y’abakandida bawo,ariko turacyabangamiwe cyane n’umuhanda Bushenge-Nyabitekeri udatunganye utubuza gukomeza gutera imbere. Twifuza ko bishobotse wazashyirwamo kaburimbo muri iyi manda, byatuma  aka gace kava mu bwigunge,…”.

Ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza  abakandinda b’umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanije na wo muri uyu murenge wa  Shangi, Ndahayo Eliezer, yavuze ko  ibyakozwe muri uyu murenge kuva aho FPR ifatiye ubutegetsei ari byinshi, abasaba gutora abakandida ba FPR Inkotanyi ngo n’ibisigaye bigerwaho.

Uretse ikibazo cy’uyu muhanda bagaragaje,  hari n’ibindi bavuga ko byitaweho barushaho kwishima, nk’amashanyarazi ataragera mu kagari ka Nyamugali, amazi meza ataragera mu kagari ka Mugera,n’ibindi bagikeneye, Habyarimana Jovith ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza aba bakandida ku rwego rw’akarere ka Nyamasheke yabwiye Bwiza.com ko  mu myaka mike iri mbere uyu muhanda bavuga uzaba wageze mo kaburimbo, amashanyarazi n’amazi na byo abatabifite bakazabibona bitarenze umwaka utaha.

Umurenge wa Shangi utuwe n’abaturage barenga 26.000 bagicungira cyane ku buhinzi n’ubworozi,ikorwa ry’uyu muhanda bifuza ngo rikaba ryakongera imirimo itari iy’ubuhinzi ifaranga rifatika rikabasha kugera kuri benshi kurusha uko bimeze ubu.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu murenge wa Shangi ngo batindiwe n’itariki gusa

Abiyeretse abaturage uhereye, i buryo Uwamariya Rutijanwa Pélagie, Pasiteri Senani Benoit na Bitsindinkumi Innocent w’ishyaka PSR ryifatanije n’umuryango FPR Inkotanyi
Source : Bwiza

2018-08-17
Editorial

IZINDI NKURU

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Umunsi wa gatanu wa shampiyona usize Marines FC , APR FC na AS Kigali mu makipe asohotse mu matsinda, AS Muhanga, Etincelles na Mukura zigomba guhatanira kutamanuka.

Editorial 15 May 2021
Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Twese Twiteguye Gutanga Ubuhamya Buzafasha Urubyiruko Kuzirikana ko Jenoside ari Icyaha Ndengakamere – Ibuka Umurenge wa Remera

Editorial 13 Apr 2022
Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Rweru ntabwo ari irimbi ry’u Rwanda – Minisitiri Sezibera

Editorial 06 Mar 2019
Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Uruzinduko Kagame agiye gukorera muri Tanzania rusobanuye byinshi

Editorial 23 Jun 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona
IMIKINO

Manchester United yatsikiye bihesha Manchester City igikombe cya Shampiyona

Editorial 16 Apr 2018
Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.
Amakuru

Imikorere y’amwe mu madini n’amatorero idakurikiraniwe hafi, yaha umwanzi icyuho.

Editorial 16 Aug 2024
Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda
POLITIKI

Perezida Cyril Ramamphosa yakanguriye abaturage be kujya bakora umuganda nko mu Rwanda

Editorial 24 Mar 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru