Umugabo uzwi nka Sezerano Ernest w’imyaka 22 y’amavuko, wo mu karere ka Nyamasheke, ku italiki ya 4 Mutarama yafashwe atwaye imodoka afite perimi (uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga) rw’uruhimbano.
Ubwo yari atwaye imodoka mu murenge wa Ruharambuga, uyu mugabo yahagaritswe n’abapolisi bari mu kazi kabo ko gucunga umutekano wo mu muhanda, bamusaba uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga nyuma basanga ari urwiganano ari nabwo yafatwaga.
Akimara gufatwa, Sezerano yabwiye aba bapolisi ko, iyo perimi yari ayimaranye umwaka wose ndetse ko yayiguze ku mafaranga y’u Rwanda ibihumbi 250, ngo akaba yarayigurishijwe n’umugabo avuga ko atibuka uko yitwa.
Superintendent Jean Marie Ndushabandi, Umuvugizi wa Polisi mu Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yagiriye inama abantu, by’umwihariko abashaka impushya zo gutwara ibinyabiziga kuba maso ndetse bagashishoza, akaba yavuze ko hari ababa bashaka kwiba amafarana y’abantu babagurisha bene izi perimi z’impimbano ndetse n’izindi mpapuro muri rusange.
Supt. Ndushabandi yakomeje agira ati: “Polisi yoroheje uburyo bwo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga ndetse iyi serivisi yanegerejwe abanyarwanda aho bari hirya no hino mu gihugu. Niyo mpamvu dusaba abashaka gutunga impushya ko bakoresha aya mahirwe bahawe bagakorera izi mpushya, utsinze ikizamini akaruhabwa kurusha kwishyiraho ingorane zo kugura izitemewe n’amategeko.”
Yakomeje kandi asaba uwaba atunze uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rutemewe n’amategeko ko, yarushyikiriza Polisi kugira ngo yirinde ibihano biteganywa n’itegeko kuwaba arufatanywe.
Avuga ko guhera muri Werurwe umwaka wa 2015, Polisi yafashe abantu 80, bakekwaho gukoresha no kugurisha perimi z’impimbano, aba bantu bafatiwe mu bice bitandukanye by’u Rwanda, mu mikwabu yakozwe bitewe n’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Muri uko kwezi kandi, umugabo witwa Sebahinzi Ferdinand, ku bushake bwe yashyikirije Polisi perimi ye y’impimbano, akaba kandi yaranagize uruhare mu ifatwa ry’abantu bakekwagaho gukora bene izi perimi.
Supt. Ndushabandi yarangije agira ati:”Hari bamwe mu banyarwanda bagifite ingeso yo kunyura iy’ubusamo kugira ngo babone serivisi runaka, ni nayo mpamvu bashukwashukwa n’ aba banyabyaha bababeshya ko bakorana na Polisi bityo bikarangira babagurishije izi mpushya z’inyiganano.”
Ingingo ya 609, ivuga ko, umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y‟ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).
Iy’ 610 yo ikagaragaza ko, umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, ahanishwa ibihano bimwe n‟iby‟uwayihimbye.
RNP