Kuri uyu wa gatandatu Imbuto Foundation yatumiye urubyiruko rw’abayobozi mu byo rukora mu ihuriro ryiswe “Young Leaders Conference” rigamije ikiswe ‘kubiba imbuto izaba ikirenga mu buyobozi bw’ejo’. Mme Jeannette Kagame avuga ko uru rubyiruko ruhamagariwe kuzagura inzira y’imiyoborere myiza iri gucibwa n’abababanjirije, kandi gutinnyuka kurwanya ikibi ruharanira ikiza ku Rwanda n’abanyarwanda bose
Mme Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko u Rwanda uyu munsi ruzwi n’amahanga kubera byinshi rwagezeho mu buzima, uburezi, ICT, uburinganire, ubumwe n’ubwiyunge n’umutekano muri byinshi…
Ati “Dukwiye kwibuka ko ibi byagezweho atari impanuka cyangwa amahirwe, ahubwo ari umusaruro wo guhitamo kwiza gutandukanye, politiki n’ibyemezo bifite ikerekezo cyo guteza imbere abanyarwanda byashyizweho bigakurikizwa.”
Akomeza abaza uru rubyiruko icyemeza ko ruzashobora gukomeza uyu murongo mu gihe kiri imbere. Agasubiza ko amahuriro nk’aya yo gutegura urubyiruko rugaragaza ubushobozi bwo kuzavamo abayobozi ejo hazaza ari yo gisubizo.
Mme Jeannette Kagame avuga ko urubyiruko nta rindi somo rukeneye ryo kubona ingaruka z’imiyoborere mibi nk’iryo u Rwanda rwabonye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Maze avuga ko amahirwe ahari uyu munsi ari uko igihugu cyamaze kunga ubumwe, kandi ko abantu bose; baba inzego za Leta, amadini, societe civile n’abantu ku giti cyabo, bose bafite inshingano imwe bahuriyeho – kubaka igihugu cyabo.
Ati “Ni ahacu rero nk’umuntu umwe ho gushyiraho inzira yatugeza ku byiza nk’igihugu…. Ubuyobozi bwiza nibwo byose bishingiraho, nibwo buyobora byose mu kugera ku ntego zihari no mu cyerekezo igihugu kihaye .”
Mme Jeannette Kagame yasabye uru rubyiruko kurebera ku batanze ubuzima bwabo n’amaboko yabo ngo babohore u Rwanda, maze rugakoresha neza amahirwe menshi ubu rufite yo guteza imbere igihugu cyabo nk’abana bacyo.
Ati “Nk’abantu muzubaka u Rwanda ruri imbere, mwibuke ko uguhitamo kwanyu ari ko gutanga ishusho yanyu umuryango nyarwanda ubabonamo. Mumenye uko mukwiye kwitwara mu buzima bw’iki gihe kugira ngo mugume mu nzira nziza mwashyizemo ubuzima bwanyu.
Mme Jeannette Kagame ageza ijambo rye ku rubyriuko rw’abayobozi mu byiciro bitandukanye rwatumiwe
Nimukurikize ‘discipline’ mwashyizeho ubwanyu. Ibi ntabwo bizabageza kure gusa ahubwo bizanabera abandi bari iruhande rwanyu urugero binabagirire akamaro.”
Uyu muyobozi mukuru wa Imbuto Foundation yasabye uru rubyiruko kwihingamo indagagaciro z’ikiiza, indagagaciro zo kudaceceka imbere y’akarengane no guharanira uburenganzira bwa bose, kudatinya guhaguruka muri benshi bagafata ibyemezo bishobora kutishimirwa ariko bifitiye inyungu umuryango rusange w’abanyarwanda.
Agira kandi ibyo asaba urubyiruko, Mme Jeannette Kagame yabanje kurwibutsa ko rugize igice kinini cyane cy’abatuye u Rwanda, ko byumvikane neza ko inshingano nini ari rwo ruzifite ku gihugu.
Ati “Tubategerejemo byinshi kuko abo muhagazeho uyu munsi bakoze ibishoboka ngo mukurire mu gihugu kisanzuye kandi giha amahirwe buri wese. Ariko mwibuke ko twe, abakuze, duhora ku ruhande rwanyu, twibuka inshingano dufite yo kubasangiza ubumenyi n’ubunararibonye byacu ngo mukomere kugirango mukomeze umurage wo mu myaka 20 ishize.”
Yasabye uru rubyiruko kubera abandi urugero mu byo bakora no mu bibaranga. Kwisanga nta mususu mu isi yose ariko bashakisha inyungu iganisha ku cyerekezo cyabo n’inyungu ku muryango mugari w’abanyarwanda.
Abibutsa ko badakwiye kuba nk’abandi bibwira ko iterambere n’ibyiza ari iby’abantu bamwe batoranyijwe. Ati “Kuko n’ubundi twese turangana mu mazo y’Imana.”
Asoza ati “Mu gihe hari umuseke utambitse ku gihugu cyacu, ndabasaba ko twese tujya mu cyerekezo kimwe kugira ngo tugire imbere heza.”
Rev. Dr. Antoine Rutayisire yasabye urubyiruko rw’abayobozi kuba abagaragu b’abo bayobora
Urubyiruko rw’abayobozi mu bikorera, inzego za Leta, amadini, societe civile rwatumiwe muri iyi Young Leaders Forum yatangiwemo ibiganiro biganisha ku nsanganyamatsiko yo ‘kubiba imbuto izera ikirenga mu buyobozi bw’ejo’
Source: Umuseke.rw