• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»ITOHOZA»Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Nyamirambo: Abantu Bane Bamaze Gupfa Bazize kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe

Editorial 10 Jun 2017 ITOHOZA

Abantu bane batuye mu Murenge wa Rwezamenyo, mu Karere ka Nyarugenge, bamaze kwitaba Imana bazize inzoga ya Kanyanga bikekwa ko yari yashyizwemo alcool bogesha ibisebe.

Ejo ku wa Gatanu tariki ya 9 Kamena 2017, ni bwo aba bantu bane barimo umugore bitabye Imana bazize Kanyanga banyoye yari yasembujwe alcool ikoreshwa kwa muganga.

Abatangabuhamya bo muri aka gace bavuga ko inzoga yahitanye aba bantu abayenga bakoresha alcool bagura ahitwa muri Kazi ni Kazi.

Bavuga ko bamwe mu bazize iyi nzoga barimo umugore w’abana bane witwa Kampire Gaudance n’abasore batatu barimo uwitwa Claude na Jean Paul ndetse n’uzwi ku zina rya Yayu bose bakaba bari batuye mu Murenge wa Rwezamenyo.

Bemeza ko umubare w’abazize iyi nzoga ushobora kwiyongera bitewe n’uko benshi mu bayinyoye bajyanywe mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali (CHUK) bamerewe nabi.
Musaza wa Kampire Gaudance, witwa Nshimiyimna Robert, yatangaje ko ahangayikishijwe n’imibereho y’abana bane mushiki we yasize.

Yagize ati “Nibyo na mushiki wanjye yapfuye yishwe n’inzoga ya kanyanga yanyoye ku wa Kane, gusa njye mpangayikishijwe n’ubuzima bw’aba bana bane asize kubera ko nta mugabo yagiraga ndetse nanjye ubwanjye nkaba nta bushobozi mfite bwo kuba nabarera.”

-6900.jpg
Ubwo umunyamakuru yari ari gutara inkuru, muri ako kanya undi mugore na we wanyoye iyo kanyanga, yahise atangira kumererwa nabi ariko yanga ko abaturage bamujyana kwa muganga ahubwo asaba ko bamujyana mu bavuzi gakondo ngo kubera ko abantu bose bahajyanywe kwa muganga bahise bitaba Imana.
Abaturage bahise bamubeshya ko bamujyanye ku muvuzi gakondo birangira bamwerekeje ku bitaro bya CHUK.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Spt Hitayezu Emmanuel, yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyaba cyishe aba bantu.

Yagize ati “ Kugeza ubu ntituremeza niba iyo nzoga banyoye ari yo yabishe kuko ntayo twasanze aho batuye cyangwa ho bivugwa ko bayinyweraga, ku buryo tugikora iperereza kugira ngo tumenye icyabishe kuko hari babiri bapfuye ku wa Kane abandi bapfa ejo ku wa Gatanu.”

2017-06-10
Editorial

IZINDI NKURU

Alice Cyusa  yirukanwe  k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Alice Cyusa yirukanwe k’Ubuyobozi bwa Diaspora Nyarwanda

Editorial 25 Nov 2016
Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Gen Kale Kayihura yasabye Museveni kumurenganura

Editorial 20 Jul 2018
Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Ubugambanyi bwa Muhoracyeye Joselyne ku karubanda.

Editorial 05 Apr 2020
Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Iby’Ambasaderi Gasana Eugene byahinduye isura

Editorial 02 Oct 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Iyumvire  uko umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda yahuye n’uruva gusenya bari kumutereta
SHOWBIZ

Iyumvire uko umwe mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda yahuye n’uruva gusenya bari kumutereta

Editorial 18 Apr 2017
Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!
Amakuru

Banyarwanda nimucyo twibuke twiyubaka, dore ingoma y’abahekuye u Rwanda isigaranye abakaraza babusanya!!

Editorial 07 Apr 2021
Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe
ITOHOZA

Padiri Alphonse Kabera yishwe anigishijwe isume yicazwa mu ntebe iwe

Editorial 26 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru