Me Bernard Ntaganda washinze ishyaka PS – Imberakuri ritavugarumwe n’ ubutegetsi bw’ u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki 27 Gashyantare 2017 yatangiye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yakorerag ku biro by’Urugaga rw’Abavoka aeiko aza kuhava kuri uyu wa kabili atashye iwe aho agiye gukomereza iyi myigaragambyo nk’uko abantu ba hafi ye babitangaje.
Ajya gutangira iyi myigaragambyo, Me Ntaganda yavugaga ko ari kwamagana impamvu yatumye Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rumuhakanira kongera gukora uyu mwuga nk’uko yari yabisabye nyuma y’aho afunguriwe.
Kuwa Mbere Me Ntaganda yiriwe mu biro by’ urugaga rw’ abavoka mu Rwanda mu myigaragambyo yo kwiyicisha inzara. Amasaha y’ akazi arangiye abashinzwe umutekano muri ibyo biro baramusohoye ajya kuryama mu modoka ariho yahise atangirira imyigaragambyo yavugaga ko ari iyo kwiyicisha inzara.
Kuri uyu wa Kabiri Umujyanama wa Me Ntaganda, Niyitegeka Protais yabwiye itangazamakuru ko Me Ntaganda yatashye imyigaragambyo yo kwiyicisha inzara yayikomereje iwe mu rugo, ngo ntazahagarika iyi myigaragambyo kugeza Leta imwemereye icyo ayisaba.
Yagize ati “Yaraye avuyeyo saa yine z’ ijoro ariko aracyakomeza guharanira uburenganzira bwe bwo kunganira abantu mu nkiko kuko yari umwavoka… Ari iwe mu rugo ariko akomeje kwiyicisha inzara”.
Urugaga rw’ abavoka rwasabye Me Ntaganda ibintu bibiri kugira ngo yemerwe gusubira mu rugaga rw’ abavoka. Ibyo bintu ni icyemezo kigaragaraza ko atafunzwe igihe kingana cyangwa kirenze amezi atandatu. Ikindi ni ukwishyura imisanzu arimo uwo rugaga.
Muri 2011, urugaga rw’ abavoka rwahagaritse abavoka 112 bazira kutishyura imisanzu y’ urugaga, muri bo harimo na Me Ntaganda Bernard. Magingo aya abo bandi bemerewe gusubira mu rugaga uretse Me Ntaganda Bernard.
Urugaga rw’Abavoka rwasabye Me Ntaganda icyemezo kigaragaza ko atafunzwe, we akavuga ko uru rugaga rwigiza nkana iko cyemezo acyakwa nk’amananiza kuko,babizi neza ko yafunzwe.
Me Ntaganda yatawe muri yombi tariki ya 24 Kamena 2010. Urukiko rwamuhamije ibyaha birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guteza amacakubiri, gukorana n’abagamije guhungabanya umutekano w’igihugu ndetse n’ubufatanyacyaha mu myigaragambyo itemewe n’amategeko, akatirwa imyaka ine y’ igifungo. Me Ntaganda yarekuwe tariki ya 4 Kamena 2014.
Bernard Ntaganda niwe washinze ishyaka P S- Imberakuri, hanyuma aza gukurwaho na kongere y’ishyaka aregwa kunyuranya n’amahame y’ishyaka, ahita asimburwa na Mukabunani Christine wari umwungirije, rikaba ryarahise ricikamo ibice bibiri.
Bernard Ntaganda