Urubyiruko rw’abaskuti rugera kuri 40 rwo mu karere ka Nyarugenge rwahawe ubumenyi ku icuruzwa ry’abantu ndetse rusabwa kugira uruhare mu kurwanya icyo cyaha cyane cyane batungira agatoki Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego abakora ibyo bikorwa bibi bigayitse kugira ngo habeho kubikumira no gufata ababyishoramo.
Ubu butumwa babuhawe tariki ya 22 Mutarama mu gikorwa bariya bahagarariye bagenzi babo barimo cy’ingando y’abagize uyu muryango w’abaskuti mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Nyamirambo, guhera tariki ya 18 kugera kuwa 23 Mutarama.
Ushinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage hagamijwe ubufatanye mu kurwanya no gukumira ibyaha mu karere ka Nyarugenge, Inspector of Police (IP) Jean Bosco Segatare, yabasobanuriye uko icuruzwa ry’abantu rikorwa n’uruhare rwabo mu kurirwanya no kurikumira.
Yagize ati:” Abakora iri curuzwa ry’abantu bibasira urubyiruko, cyane cyane, urw’abakobwa. Bizeza abo bashaka kujya gucuruza ko bazabashakira amashuri meza ndetse n’akazi mu bihugu by’amahanga.”
Yabasobanuriye ko iyo babagejejeyo babambura ibibaranga byose, maze bakabakoresha imirimo ivunanye kandi nta gihembo, ubundi, bakabakoresha nk’ibicuruzwa mu busambanyi.
Avuga ku ruhare rwabo mu kurwanya no gukumira iki cyaha, IP Segatare yabwiye aba bayobozi b’abaskuti mu karere ka Nyarugenge kugira uruhare runini mu kubirwanya agira ati: “Mu biganiro bitandukanye mujya mugirana na bagenzi banyu, mujye mubakangurira kwima amatwi umuntu waza abizeza biriya bitangaza biba byihishe inyuma imigambi mibisha nk’iriya, ahubwo mu gihe bamenye amakuru yerekeye ibyo bikorwa byo gucuruza abantu, bajye bahita babimenyesha Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego zibishinzwe kugira ngo ababikoze cyangwa abategura kubikora bafatwe.”
Umuyobozi w’abo baskuti mu karere ka Nyarugenge Kwisanga Janvier yavuze ko abenshi muri urwo rubyiruko, batari basobanukiwe ibyo by’icuruzwa ry’abantu maze avuga ko nyuma y’iyo nama bagiranye na Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyarugenge basobanukiwe kurushaho uko icyo cyaha giteye.
Yasabye bagenzi be kujya basobanurira urubyiruko icuruzwa ry’abantu icyo ari cyo, ingaruka zaryo, uko baryirinda, no kugira uruhare mu kurirwanya .
Yashoje abasaba gushyira mu bikorwa ibyo biyemeje no gukurikiza inama bagiriwe na Polisi y’u Rwanda muri aka karere.
RNP