Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje kugeza tariki 02 Kanama 2017 mbere ho umunsi umwe ngo amatora nyir’izina atangire.
Kuri uyu wa Gatandatu Akarere ka Nyaruguru niko kabimburiye aka Gisagara kwakira umukandida wa FPR-INKOTANYI nyakubahwa Paul Kagame, aka karere gafite imirenge 14, utugari 72, abaturage basaga 330,000 hafi ya bose bari bakoraniye mu murenge wa Nyagisozi ugize imwe mu mirenge y’Akarere ka Nyaruguru aho umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame yatangiriye kwiyamamaza kuri uyu munsi.
Muri aka Karere , amashanyarazi yavuye kuri 5% kuva mu 2011 agera kuri 74% mu 2017.Amazi meza yavuye kuri 35% agera kuri 85% . Amashanyarazi yavuye kuri 1.9 % bigera kuri 22%.
Abaturage bakiriye Perezida Kagame, amashyi, imbundu ari benshi cyane n’ibyishimo na morale n’amabendera byari byinshi mu kirere.Urubyiruko nirwo rwiganje cyane ruririmba rwishimye rusubiramo ibigwi bya Paul Kagame.
Amashyaka atandukanye arimo PSD, PL n’andi nayo yahasesekaye mu gukomeza gushyigikira Umukandida wa FPR Inkotanyi.
Ibyagezweho muri iyi manda ya kabiri ya Perezida Kagame harimo inganda eshatu z’icyayi zari zisanzwe zirimo Mata, Nshiri-Kivu, Muganza-Kivu, hari Urundi rwatangije ibikorwa byarwo byo kubaka byitezweho guha akazi abasaga 6000 muri Nyaruguru.
Burasa J.G/ Rushyashya.net