Umuhanzikazi Vanessa Mdee warumaze iminsi igera kuri ine afunzwe na Polisi yo mu gihugu cya Tanzania aho yarakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza ibiyobyabwenge ubu yabaye arekuwe by’ agateganyo mugihe hagikorwa iperereza.
Taliki ya 8 Werurwe nibwo uyu muhanzikazi w’ icyamamare mu karere ka Afurika y’ iburasirazuba yatawe muri yombi na Polisi yo mu mujyi wa Dar Es salama aho yashinzwaga gukwirakwiza ibiyobyabwenge ndetse no kubicuruza rwihishwa. Uyu mukobwa wakekwagaho gucuruza ibiyobyabwenge bajya ku mufata bari bageneye ku rutonde rwashyizwe hanze rw’ abantu banywa ibiyobyabwenge doreko nawe yagaragaraga kuri urwo rutonde rw’ abashakishwaga.
Kuri uyu munsi taliki ya 14 nibwo uyu muhanzi yarekuwe byagateganyo ariko agakomeza gukurikiranwa akazajya yitaba n’ ubutabera ariko ari hanze. Vanessa Mdee akimara kuva mu buroko yatangarije itangazamakuru ko yiteguye urubanza aho yamaze no gushaka uzamuhagararira mu mategeko uzwi cyane hariya mu gihugu cya Tanzania. Vanessa Mdee arekuwe mugihe hakiri ibindi byamamare bigishakishwa hariya mu gihugu cya Tanzania.
Vanessa Mdee
Muri ibyo byamamare bishakishwa harimo umuhanzi Diamond Platinumz, ndetse na Wema Sepetu wahoze ari umukunzi we n’ abandi benshi cyane biganjemo n’ abanyamakuru. Vanessa arekuwe mugihe na Wema Sepetu aheruka kurekurwa nubwo nawe bakimukurikirana ibye bitararangira. Diamond Platnumz uri mu bahanzi bashakishwa ndetse bivugwa ko ashobora gufungwa bidatinze, hari amakuru acaracara muri Tanzania yemeza ko uyu mugabo wa Zari yamaze gushyikirizwa impapuro zimuhamagaza mu nzego zishinzwe iperereza gusa ntaritaba.