• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda

Nyuma ya Arsenal, u Rwanda rwatangiye gukorana na Paris Saint Germain muri gahunda ya Visit Rwanda

Editorial 04 Dec 2019 IMIKINO

Nyuma y’umwaka u Rwanda rugiranye amasezerano y’imikoranire na Arsenal FC yo mu Bwongereza, ikaba igenda neza kandi inyungu zikaba zikomeje kuba nyinshi ku ruhande rw’u Rwanda, ubu hakurikiyeho ikipe ya Paris Saint Germain yo mu Bufaransa mu gihe cy’amasezerano y’imyaka itatu y’imikoranire muri gahunda ya Visit Rwanda.

Mu mukino uteganyijwe Kuri uyu wa Gatatu ubwo ikipe ya Paris Saint-Germain iza kuba ikina na Nantes muri Shampiyona, haraza kuba hatangazwa ku mugaragaro ubufatanye hagati y’ikipe ya Paris Saint Germain ndetse n’u Rwanda igikorwa biteganyijwe ko kibera i Parc des Princes ku kibuga iyi kipe isanzwe ikiniraho.

Umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, gihagarariye u Rwanda muri aya masezerano kimwe n’aya Arsenal,  Claire Akamanzi, yatangarije ikinyamakuru Le Figaro cyo mu Bufaransa ko bahisemo gukorana na Paris Saint Germain mu rwego rwo kugaragaza ubwiza bw’u Rwanda.

Yagize ati “Twahisemo Paris Saint-Germain kuko ifite izina rikomeye kuruta kuba ari ikipe y’umupira w’amaguru. Ni ikipe imaze igihe gito nyamara iri mu makipe y’ibihangange i Burayi, kandi mu ndangagaciro zayo ifite nyinshi zihura n’iz’u Rwanda: Ishyaka, kwagura imikoranire n’isi yose, gukorana n’urubyiruko no guharanira kuba indashyikirwa.”

Mu bikubiye muri aya masezerano, harimo kuba Paris Saint Germain izajya yambara Visit Rwanda ku myenda yishyushyanya mbere y’umukino, kuzana bamwe mu bakinnyi b’ibihangange bo muri Paris Saint Germain mu Rwanda, ndetse no gushinga ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda byanatanga umusaruro ufatika ku banyarwanda bakaba babona n’amahirwe yo kujya gukina mu Bufaransa by’umwihariko muri Paris Saint Germain ari benshi.

Visit Rwanda imaze kugira uruhare rugaragara mu gukurura ba mukerarugenda baturutse mu bice bitandukanye by’isi barimo n’ibihangange bimaze gusura u Rwanda aho twavugamo umukinnyi wa Tennis ukomeye ku isi Maria Sharapova, David Luiz ukinira Arsenal, Didier Drogba na Luis Van Gal watoje Manchester United, hakaba hanitezwe ibindi birangirire muri siporo bizaza kwirebera ubwiza bw’u Rwanda babwirwa bakanasoma mu bitabo birimo n’abakinnyi ba PSG.

Nihamara gutangazwa ku mugaragaro iyi mikoranire, birashoboka ko mu minsi ya vuba abanyarwanda bashobora kongera kugira amahirwe yo kwibonera abakinnyi bakomeye bakina muri iyi kipe y’ubukombe ku isi barimo Mbappe na Neymar.

2019-12-04
Editorial

IZINDI NKURU

Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Arsenal igira umukino mwiza n’umutoza mwiza, abo nenga ni banyirayo- Perezida Kagame

Editorial 05 May 2018
Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Ikipe ya Tottenham yirukanye umutoza wayo Jose Mourihno wari umaze amezi 17 mu mirimo

Editorial 19 Apr 2021
APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2

APR FC yaguye miswi na Kiyovu SC banganya 2-2, rutahizamu Mugenzi Bienvenue yigaragaza atsinda ibitego 2

Editorial 23 Nov 2022
Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Amafoto: Hasojwe umwiherero ugamije gutoranya abazajya mu makipe y’igihugu y’abakiri bato bakina umukino wa Handball

Editorial 16 Apr 2022

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri
POLITIKI

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye ibirori by’imyaka 10 ya gahunda yo kwigisha Ikidage mu mashuri

Editorial 20 Jun 2018
Burundi: Karusi, Umwana W’imyaka 11 Yishwe Akatwa Igitsina, I Ngozi Umusore Yicwa Atemagujwe Imihoro
ITOHOZA

Burundi: Karusi, Umwana W’imyaka 11 Yishwe Akatwa Igitsina, I Ngozi Umusore Yicwa Atemagujwe Imihoro

Editorial 29 Aug 2018
Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga
POLITIKI

Kwirahiza  kwa Odinga nka Perezida wa Kenya  guteye amakenga

Editorial 02 Feb 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru