Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Jonathan McKinstry yashimiye abakinnyi be ku bwitange bagize mu irushanwa rya CHAN nyuma yo gusezererwa na Congo Kinshasa muri ¼, atangaza ko ubu intumbero y’ikipe y’igihugu ari ugushaka uko babona tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.
Kugeza ubu Ghana iyoboye itsinda rya 8 n’amanota 6, ikurikiwe n’u Rwanda rufite amanota 3 runganya na Maurtius mu gihe Mozambique ifite ubusa ku mwanya wa kane.
Johnny McKinstry ngo asanga Amavubi akomeje kwitwara neza, agomba kugendera kubyo yungukiye muri CHAN, akaba yabasha kubona tike y’igikombe cya Afurika, aho u Rwanda ruri mu itsinda H hamwe na Ghana, Maurtius na Mozambique, aho hamaze gukinwa imikino ibiri, Amavubi akaba yaratsinzemo umwe wabahuje na Mozambique, atsindwa undi na Ghana.
”Twese twababajwe nuko dusezerewe muri iri rushwanwa muri ¼, ariko ndatekereza ko uku gusezererwa kudateye ikibazo cyane bitewe nuko twari twagerageje. Twagiye tubona amahirwe menshi yo gutsinda umukino mu minota ya nyuma ariko ntitwabashije kuyabyaza umusaruro.
Ikipe yagerageje kwitanga ijana ku ijana muri iri rushanwa ndetse yari ishyigikiwe bidasanzwe muri iri rushanwa, haba ku ruhande rwa Perezida wa Repubulika, minisiteri y’imikino n’aba minisitiri, Ferwafa ndetse birumvikana n’abafana bacu bari baje kutuba inyuma uyu munsi ku bwinshi.
Mu gihe cy’amezi 10 gishize, iyi kipe yahaye u Rwanda intsinzi ya mbere yo hanze mu myaka ine yose, yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA ndetse inabasha kugera muri ¼ cy’irushanwa rikomeye nk’iri bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, iyi kipe irakomeye kandi nizeye ko izagera heza bitewe n’ubunararibonye ikuye muri CHAN. Byongeye turi ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 (AFCON 2017).
Turareba ibiri imbere, tuzagendera kubyo twungukiye muri iri rushanwa mu gihe tuzaba dutegura imikino yombi tuzahuramo na Maurtius mu gushaka tike y’igikombe cya Afurikaa, imikino iri mu byumweru 6 biri imbere.Duhagaze neza mu itsinda ryacu, intego ni ukubona amanota 6 ku yandi muri iyi mikino yombi. Ibyo nitubigeraho, tuzaba turi mu mwanya mwiza wo gusunika twegera imbere ku buryo twajya mu gikombe cya Afurika cya 2017 muri Gabon.” – Johnny McKinstry mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Congo Kinshasa.
Imikino yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 izakomeza mu mpera za Werurwe, aho tariki ya 27 Werurwe 2016, Amavubi azakira ibirwa bya Maurice mu mukino uzabera i Kigali mu gihe Ghana izaba ikina na Mozambique.
Kugeza ubu Ghana iyoboye itsinda rya 8 n’amanota 6, ikurikiwe n’u Rwanda rufite amanota 3 runganya na Maurtius mu gihe Mozambique ifite ubusa ku mwanya wa kane.
Ubwanditsi