• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Nyuma ya CHAN, Amavubi yerekeje amaso muri Gabon

Nyuma ya CHAN, Amavubi yerekeje amaso muri Gabon

Editorial 02 Feb 2016 IMIKINO

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, Jonathan McKinstry yashimiye abakinnyi be ku bwitange bagize mu irushanwa rya CHAN nyuma yo gusezererwa na Congo Kinshasa muri ¼, atangaza ko ubu intumbero y’ikipe y’igihugu ari ugushaka uko babona tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 kizabera muri Gabon.

-1969.jpg
Kugeza ubu Ghana iyoboye itsinda rya 8 n’amanota 6, ikurikiwe n’u Rwanda rufite amanota 3 runganya na Maurtius mu gihe Mozambique ifite ubusa ku mwanya wa kane.

Johnny McKinstry ngo asanga Amavubi akomeje kwitwara neza, agomba kugendera kubyo yungukiye muri CHAN, akaba yabasha kubona tike y’igikombe cya Afurika, aho u Rwanda ruri mu itsinda H hamwe na Ghana, Maurtius na Mozambique, aho hamaze gukinwa imikino ibiri, Amavubi akaba yaratsinzemo umwe wabahuje na Mozambique, atsindwa undi na Ghana.

”Twese twababajwe nuko dusezerewe muri iri rushwanwa muri ¼, ariko ndatekereza ko uku gusezererwa kudateye ikibazo cyane bitewe nuko twari twagerageje. Twagiye tubona amahirwe menshi yo gutsinda umukino mu minota ya nyuma ariko ntitwabashije kuyabyaza umusaruro.

-1968.jpg

Ikipe yagerageje kwitanga ijana ku ijana muri iri rushanwa ndetse yari ishyigikiwe bidasanzwe muri iri rushanwa, haba ku ruhande rwa Perezida wa Repubulika, minisiteri y’imikino n’aba minisitiri, Ferwafa ndetse birumvikana n’abafana bacu bari baje kutuba inyuma uyu munsi ku bwinshi.

Mu gihe cy’amezi 10 gishize, iyi kipe yahaye u Rwanda intsinzi ya mbere yo hanze mu myaka ine yose, yageze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya CECAFA ndetse inabasha kugera muri ¼ cy’irushanwa rikomeye nk’iri bwa mbere mu mateka y’u Rwanda, iyi kipe irakomeye kandi nizeye ko izagera heza bitewe n’ubunararibonye ikuye muri CHAN. Byongeye turi ku mwanya wa kabiri mu itsinda ryo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 (AFCON 2017).

Turareba ibiri imbere, tuzagendera kubyo twungukiye muri iri rushanwa mu gihe tuzaba dutegura imikino yombi tuzahuramo na Maurtius mu gushaka tike y’igikombe cya Afurikaa, imikino iri mu byumweru 6 biri imbere.Duhagaze neza mu itsinda ryacu, intego ni ukubona amanota 6 ku yandi muri iyi mikino yombi. Ibyo nitubigeraho, tuzaba turi mu mwanya mwiza wo gusunika twegera imbere ku buryo twajya mu gikombe cya Afurika cya 2017 muri Gabon.” – Johnny McKinstry mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’umukino u Rwanda rwatsinzwemo na Congo Kinshasa.

Imikino yo gushaka tike y’igikombe cya Afurika cya 2017 izakomeza mu mpera za Werurwe, aho tariki ya 27 Werurwe 2016, Amavubi azakira ibirwa bya Maurice mu mukino uzabera i Kigali mu gihe Ghana izaba ikina na Mozambique.

Kugeza ubu Ghana iyoboye itsinda rya 8 n’amanota 6, ikurikiwe n’u Rwanda rufite amanota 3 runganya na Maurtius mu gihe Mozambique ifite ubusa ku mwanya wa kane.

Ubwanditsi

2016-02-02
Editorial

IZINDI NKURU

Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Guteza imbere impano z’abato, gutegura imikino ya gishuti no guhana abakinnyi ni bimwe mu bikubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Rayon Sports na Raja Club Athletic yo muri Marocco

Editorial 21 Jul 2021
Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Umunsi wa 6 wa shampiyona y’u Rwanda waranzwe no ku rumbuka kw’ibitego no guterwa mpaga kwa Etincelles FC iri mu rugo

Editorial 12 Oct 2023
Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe

Umukinnyi w’umu-Kongomani Heritier Nzinga Luvumbu ukinira Rayon Sports yitwikiriye Siporo ayivangamo Politiki, Ikipe ye yitandukanya nawe

Editorial 13 Feb 2024
Nyuma yo gukubitana  amakofe  n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Nyuma yo gukubitana amakofe n’ umugabo we Umuhanzi kazi Fille agiye kwibaruka

Editorial 27 Dec 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.
Amakuru

UMUKINO UFIFITSE W’UBUBILIGI: ICYITSO CY’ABAJENOSIDRI N’UMUTERANKUNGA W’IBYIHEBE.

Editorial 23 Nov 2023
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016
Mu Mahanga

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri yateranye muri Village Urugwiro tariki ya 19/02/2016

Editorial 23 Feb 2016
“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro  Unity Club
ITOHOZA

“Ndi Umunyarwanda” iragarutse , umukoro ku ihuriro Unity Club

Editorial 26 Oct 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru