Uyu munsi tariki ya 9 Ugushyingo 2019, ni amateka mabi ku bagize umutwe w’iterabwoba wa RUD Urunana ndetse n’amakuru meza ku baturage b’abakongomani muri Kivu y’amajyaruguru bamaze imyaka barajujubijwe nuyu mutwe, kubera urupfu rwukuriye uyu mutwe ariwe Gen de Brig Juvenal Musabyimana uzwi nka Jean Michel Afrika wishwe n’ingabo za Kongo FARDC ahitwa Makoka, Gurupoma ya Binza muri Teritwari ya Rutshuru ibirometero bitatu hafi n’umupaka wa Uganda. Bane mu bari bamurinze nabo bahise bahasiga ubuzima.
Ibindi bimaze kumenyekana muri iki gitero ni uko Gen Musabyimana yapfanye nundi mu Col uzwi nka Colonel Kagoma. Gen de Brig Juvenal Musabyimana yasimbuye ku buyobozi bwa RUD Urunana Gen Maj Ndibabaje Jean Damascene wishwe n’ingabo za mai Mai tariki ya 8 Gashyantare 2016.
Amavu n’amavuko ya Gen de Brig Juvenal Musabyimana
Juvenal Musabyimana avuka ku babyeyi babiri se yitwa Ntanyungura naho Nyina akitwa Nyirambundanyi. Yavukiye mu cyahoze ari Giciye Perefegitura ya Gisenyi, ubu ni mukarere ka Nyabihu Intara y’iburengerazuba. Afite abavandimwe benshi umwe akaba yigisha kuri Groupe Scolaire Kibisabo, murumuna we awitwa Laurent Mugabonindekwe atuye Ryamwana, naho bashiki be, Kamaliza na Jeanne Nyirarukundo baba Kibisabo mu murenge wa Gihira mucyahoze ari Komini Giciye. Yize amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Nyirandaba nyuma yiga kuri College Inyemeramihigo. Akaba abarizwa mu cyiciro cya 31 cy’abinjiye muriIshuri rikuru rya Gisirikari ESM aho yarangije ari Sous Lieutenant. Yajyanye muri Kongo na Leta yakoze Jenoside aho yabaye mu nkambi ya Kibumba. Inkambi zimaze gusenywa, yerekeje Ting Tingi nyuma ajya muri Kongo Brazzaville mu nkambi ya Loukolela aho yari umwe mu bayobozi.
Kimwe nabandi basirikari benshi ba EX FAR, yagarutse azanywe no gutabara Kabila muri 1998, aho yashinzwe imirimo itandukanye haba muri FDLR no muri RUD Urunana kugeza igihe asimburiye Gen Ndibabaje Alias Musare.
Gen Maj Jean-Damascène Ndibabaje Alias Musare washinze RUD Urunana yari Muntu ki?
Yize amashuri abanza ahitwa Kanzenze, naho amashuri yisumbuye ayatangirira ku ishuri ryitwa Nzige muri Bicumbi muri Rwamagana ariko nyuma yo kuhiga imyaka ibiri akomereza muri Lycée ya Kigali mu Rugunga.
Lycée ya Kigali mu Rugunga ari mu kiciro cya 30 cy’abanyehsuri binjiye mu ishuri rikuru rya Gisirikare . Intambara yo kubohoza igihugu mu 1990 yatangiye ari umunyeshuri muri ESM ahabwa ipeti rya sous Lieutenant yoherezwa mu gutoza abasirikare bashya.
Mu bice bya Rulindo aho yayoboye yari umuyobozi wa company ya kane muri batayo ya 64, nyuma yaje koherezwa ku rugamba kurwana n’Inkotanyi mu Ruhengeri na Kibungo ariko agatsindwa. Mu 1994 batayo ya 64 yari iyobowe na Capt Rusingiza Theodore muri Rulindo ahitwa Mbogo na Mugambazi aho abasirikare yayoboraga bari ahitwa Mugote Remera y’abaforongo.
Ubwo ingabo za FAR zatsinzwe na FPR Inkotanyi yashinze ibirindiro bya Nyuma ku mupaka w’u Rwanda na Congo ahitwa Kabuhanga mu murenge wa Bugeshi, naho muri Congo yari batayo Dragon yari Mugunga mu nkambi ya Goma, aba umwe mubaje gutera mu Rwanda mu gihe cy’abacengezi ari S3 segiteri Zoulou.
Mu 1998, ubwo abacengenzi bari bamaze gutsindwa yabaye umuyobozi wungirije wa burigade Thorax, naho 2001 nibwo yayibereye umuyobozi ndetse ihindura izina yitwa Roquette.
Igitabo “The Leadership of Rwandan armed groups abroad with a focus on the FDLR and rud/urunana”, cyasohotse 2008, kivuga ko Ndibabaje yitandukanyije na FDLR Foca mu 2005 kubera kutumvikana na Lt Gen Mudacumura ahita ashinga umutwe wa gisirikare mu 2006 yise AN-Imboneza.
Gen Maj Ndibabaje yapfuye atarashaka umugore kuko yari yaravuze ko azamushaka nagaruka mu Rwanda.
RUD URUNANA ibifashijwemo na Ntwari Frank muramu wa Kayumba Nyamwasa,yabashije kuba umunyamuryango w’impuzamashyaka P5 umutwe w’iterabwoba urwanya Leta y’uRwanda,ndetse mu bitero by’ubusize byabereye mu Kinigi ho mu Karere ka Musanze,bigahitana abaturage b’inzirakarengane 14,abarwanyi b’uyu mutwe bafashwe n’inzego zishinze umutekano bavuze ko bari batumwe na Gen de Brig Jean Michel Afrika