Nyuma y’aho Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yihakaniye umukandida wa MDC mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu gihe kiri imbere mu gihugu cya Zimbabwe, Nelson Chamisa, uherutse gutangaza ko yafashije umukuru w’u Rwanda muri politiki ye ku ikoranabuhanga n’itumanaho, ICT, kuri ubu uyu munyapolitiki yazanye ibyo yise ko bigaragaza ko aziranye na perezida Kagame ariko bidafatika.
Kuwa Gatandatu ushize ubwo yagezaga ijambo ku bayoboke ba MDC ahitwa Beibridge muri Zimbabwe, nibwo Nelson Chamisa, wigeze kuba minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho, yavuze ko yafashije umuyobozi w’u Rwanda (Perezida Kagame) kongera kubyutsa u Rwanda nyuma ya jenoside.
Yagize ati: “Reba ibyo umuvandimwe wanjye Paul Kagame ari gukorera igihugu cye, Naramufashije kuri politiki ye ya ICT, ku kuntu wahindura igihugu ubwo twahuriraga I Geneve, mu Busuwisi kandi yishimiye presentation yanjye.”
Nyuma y’aho iyi nkuru igiriye ahagaragara, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yahakanye ko azi Chemisa ndetse nta biganiro bigeze bagirana.
Perezida Kagame yifashishije twitter akaba yarahakanye ko azi Nelson Chamisa, avuga ko nta biganiro yigeze agirana nawe ahantu aho ari ho hose, yongeraho ko politiki n’imishinga by’ikoranabuhanga by’u Rwanda byatangiye mbere y’uko ishyaka MDC na politiki yayo bibaho, asoza yifuriza abaturage ba Zimbabwe kumererwa neza.
Uyu munyapolitiki Chemisa rero mu rwego rwo gushaka kugaragaza ko aziranye na perezida Kagame cyane, yahise ajya mu bubiko bw’amafoto ye, azana amafoto yo mu 2009 amugaragaza mu nama na perezida w’u Rwanda yari yitabiriye mu Busuwisi, ariko mu by’ukuri aya mafoto akaba adasobanuye 100% ko aba bombi baziranye.
Ni amafoto agera kuri atatu yashyize ahagaragara mu kinyamakuru Zimbabwe Eye, aho imwe igaragaza Riek Machar na Ruhakana Rugunda na Chemisa bashagaye perezida Kagame aho bari bamusanze yicaye bigaragara ko bashakaga ku musuhuza, ndetse n’indi uyu Chemisa asuhuza perezida Kagame, iya nyuma ikaba ibagaragaza ahantu mu nama bose bahari.
Reka dusesengure aya mafoto
Ese niba Chemisa yaragize amahirwe cyangwa akabyiganira kujya gusuhuza perezida Kagame amusanze aho yari yicaye, ni ikimenyetso kigaragaza ko baziranye?
Ese abantu bose basuhuza umukuru w’igihugu mu nama zitandukanye bahuriyemo cyangwa aho akora ingendo hose ahita ababika mu bwonko bwe ku buryo avuze ko atazi Chemisa, na cyane ko ari umuntu utari ku rwego rwe, byaba bitangaje?
Ese usibye kumusuhuza wenda, ni ikihe kimenyetso kiri muri aya mafoto kigaragaza ko bombi bagiranye ibiganiro birebire ku buryo atanga inama kuri politiki y’u Rwanda ya ICT zikumvwa ndetse ngo zikanafasha u Rwanda kongera kubyuka nk’uko avuga?
Urutonde rwa africaranking rwo mu mwaka ushize rw’ibihugu bikataje mu ikoranabuhanga muri Afurika rugaragaza ko Zimbabwe iri inyuma y’u Rwanda ku mwanya wa 10 mu gihe u Rwanda ruza ku mwanya wa 6 rukurikirwa na Botswana mu gihe imbere yarwo ku mwanya wa 5 haza Ghana naho igihugu cya Afurika y’Epfo akaba ari cyo kiyoboye.
Ese ko Chemisa yari minisitiri w’ikoranabuhanga mu gihugu cye kuki izo nama yagiriye perezida Kagame atazitanze mu gihugu cye ngo zigifashe nacyo kirusheho gutera intambwe mu ikoranabuhanga kikaba cyarasigaye inyuma y’u Rwanda?
Mu gusoza iyi nkuru umuntu ntiyabura kuvuga ko umuntu wese muhuye mukanasuhuzanya biba bitavuze ko muziranye cyangwa muri inshuti kuko kenshi ubwonko bw’umuntu bubika ikimufitiye akamaro, kubw’ibyo niba na perezida Kagame yarahakanye ko azi Chemisa bisobanuye ko nta gaciro yigeze amuha n’iyo baba barasuhuzanyije, kandi sinzi ko umuntu yapfa kwibagirwa umuntu wamugiriye akamaro noneho unateganya guhatanira kuyobora igihugu n’ejo n’ejobundi bakongera guhura.
Intareyakanwa
Ndabona hari icyatuma yemera H.E Paul Kagame yemera ko nabwo hari aho bahuriye ariko nta na kimwe kigaragaza ko baganiriye ku bijyanye n’ibiki n’ibiki!
Jamaa byibuze iyo aza kuba ari H.E Robert Mugabe byo twari kubyemera tukaba twanamunyomoza kuko yari kuba abaye bashimira mu iriro pe!
Paul rekana na babisi (babylon)