Amakuru Rushyashya ikura imbere muri RNC, aravuga ko Kayumba Nyamwasa amaze iminsi avugana na Gen. Hamada, Komanda wa FLN ngo barebe uko bakwisuganya.
Gen.Habimana Hamada, ni umukuru w’inyeshyamba za CNRD zitwa FLN, ufite ibirindiro ahitwa Kirembwe ho muri Kivu y’amajyepfo, yakuye imitungo myinshi mu gucukura amabuyey’agaciro, gushimuta abaturage no gusatuza imbaho afite amazu y’imiturirwa mu murwa mukuru Kampala mu gihugu cya Uganda icungwa na Muramu we ifite agaciro ka Miliyoni 8 z’amadorari. Afite n’amazu mu Rwanda I Cyangugu aho avuka yubakiye umuryango we akaba yarabaye mu mujyi wa Gisenyi no mu Biryogo i Nyamirambo mu mujyi wa Kigali, akaba ari n’umuyisilamu.
Gen. Hamada, amaze iminsi agirira ingendo I Kampala muri Uganda aho ahura n’intumwa za Kayumba zirimo umurundikazi Bonabana Prossy, Sula Nuwamanya na Gideon Rukundo. Nyuma y’aho abo tuvuze baheruka kugaragara mu nama ahitwa Katanabirwa ho mu Karere ka Kyenkwanzi, mu bikorwa byabo byo gushakira abayoboke RNC.
Ingabo za FARDC, zikomeje guhigisha uruhindu Gen. Hamada na Gen. Jeva Antoine nyuma y’uko aciye mumyanya y’intoki abarwanyi ba Mai Mai Raila Mutomboki igihe bari bamutwaye bamushyikirije FARDC, akabasha gutoroka hari hasize iminsi mike ageze I Kirembwe n’abarwanyi 50.
Amakuru dukesha ubuyobozi bwa sosiyete sivile muri Teritwari ya FIZI, aravuga ko mu minsi ishize abaturage bo mu gace ka Walungu, Kamituga na Itombwe babonye amakamyo y’ingabo za FARDC aca muri ibyo bice yerekeza I Kirembwe ndetse bamwe bakaba barinjiye mu ndege z’intambara za Kajugujugu, bava mu birindiro byaho bari bamaze iminsi bakambitse mu bikorwa byo guhashya inyeshyamba za FLN.
N’ubwo bimeze bityo amakuru ava i Fizi aravuga ko Kirembwe haba haragoswe n’ingabo za FARDC ndetse ko nawa mutwe udasanzwe wa FARDC uzwi nka HIBOU SPECIAL FORCE waba umaze gucengera mu mashyamba yaho I Kirembwe no hafi y’ibirombe by’amabuye y’agaciro FLN yacukuraga akoherezwa I Kampala muri Uganda.
Ingabo za FARDC zasize imbaraga mu kwirukana imitwe yitwaje intwaro yose ikorera muri Congo, umutwe wa FLN ukaba umaze gushegeshwa bikomeye I Kirembwe honyine akaba aribyo birindiro bikuru uyu mutwe wari usigaranye, kandi hakaba hariho FLN yakuraga amafaranga kubera ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no kubaza ibiti by’imideri byose byakorwaga n’abaturage bafashwe bugwatwe n’uyu mutwe.